RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Abanyarwanda bicare batuze imbere ya televiziyo, barebe uko Nigeria ihabwa isomo rya ruhago-Antoine Hey

Umutoza w’umudage Antoine Hey yifitiye icyizere gikomeye ku munsi wa mbere w’irushanwa ry’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, ryatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, ko aza gutsinda bidasubirwaho ikipe ya Nigeria.

-* 19H30 (21H30 isaha ya Kigali): Nigeria vs RWANDA (Stade Ibn Batouta/Tangier/Morocco)

Ni umukino ufite kinini uvuze ku makipe 2 ari mu itsinda rya C muri iri rushanwa. Nigeria nka kimwe mu bihugu bikomeye ku ruhando rwa ruhago ku mugabane wa Afurika, itegerejwe na benshi uyu mwaka, ngo barebe niba yakwegukna igikombe cya Afurika gikinirwa n’abakina imbere mu bihugu byabo, mu gihe Amavubi bavuga ko bazanywe no kugaragara byibura mu makipe 4 ya mbere.

“Twishimiye uko twakiriwe n’igihugu kiri kuberamo aya marushanwa, Morocco. Imyiteguro iri ku rwego rwo hejuru. Ibikorwa remezo biri ku rwego rukwiye amarushanwa nk’aya, ikintu cyiza cyane ku hazaza ha muri CHAN.” Antoine Hey, ashima uko bakiriwe muri Maroc kugeza kuri ubu.

Yongeraho ati “ Iri ni irushanwa rihuza abakinnyi bakinira imbere mu bihugu byabo, akaba ari yo mpamvu nk’u Rwanda twahisemo gukoresha abakinnyi benshi bakiri bato, ngo tubahe amahirwe yo kuba bakwigaragaza bakerekana icyo bashoboye gukora.”

“Akaba ari yo mpamvu u Rwanda rushaka gutinda igihe gihagije muri iri rushanwa, turakora cyane ngo tugere ku ntego zacu.”

Amavubi yiteguye bihagije iri rushanwa nyuma yo kubona tike yo kuza muri Maroc, amaze gutsinda ikipe y’igihugu ya Ethiopia.

Umwiherero w’iminsi 10 mu gihugu cya Tunisia, waje ukurikira irushanwa rya CECAFA, Antoine Hey n’abamuyobora bahisemo guheba, bagategura CHAN.

Amavubi yifitiye icyizere gihagije dukuriije uko twababonye kuri iki cyumweru aha Tangier, mbere yo guhura na Super Eagles za Nigeria.

Mu kiganiro Umudage Hey yahaye abanyamakuru bo mu bihugu bitandukanye baje gukurikirana iri rushanwa, yavuze ko yiteguye bihagije kurusha uko bamwe babikeka, kandi bazanatungurwa n’uko iyi kipe izitwara hano.

JPEG - 325.7 kb
Hey aganira n’abanyamakuru kuri iki cyumweru

“Maze ibyumweru 2 ndi kureba ibyo mukora mutegura uyu mukino, ibyo abatoza bavuga, icyo abakinnyi bavuga n’abayobozi bavuga kuri uyu mukino mu bitangazamakuru byo muri Nigeria.” Umudage Hey, utoza Amavubi.

“Mu minsi 2 ya nyuma iheruka, nabonye buri umwe mu ikipe ya Nigeria, nk’umutoza w’abazamu, kapiteni wa Super Eagles, abakina inyuma mu ikipe, ko bagiye gutsinda u Rwanda.”

“ Sinzi niba ari ukwigirira icyizere cyangwa kwiyemera, tuzabireba ejo. Gusa ndashaka kubabwira (abanyamakuru) ko uyu mukino utaza koroha nk’uko buri umwe muri Nigeria abikeka, turiteguye bihagije, nizere ko na Nigeria yiteguye, nkaba numva kuvuga babihagarika tukareba kuri uyu wa mbere.”

Nta mukinnyi n’umwe muri 23 Hey yazanye muri iri rushanwa ufite ikibazo gikomeye cyatuma adakina iri rushanwa.

Ku i saa 20H30 za hano i Tangier, ni bwo Amavubi yageze ku kibuga azakiniraho, barakizenguruka bareba uko giteye ku nshuro ya mbere, basohoka hanze gukorera imyitozo ku bibuga bihari, imyitozo bamazemo iminota 45, maze barasohoka barataha, byari saa 21H15 hano muri Maroc (23H15 i Kigali).

JPEG - 365.9 kb
Ikibuga Amavubi ari bucakiranireho na Nigeria

Amavubi amaze iminsi atitwara neza mu mikino yakinnye ategura iri rushanwa, byatumye benshi i Kigali, basa n’aho bayiteguye bitarenze tariki ya 25 mu Rwanda, izindi gahunda zikaba zakomeza, ariko Hey na Bakame bakavuga ko atari uku bizagenda muri CHAN.

“Mumbwirire abanyarwanda bicare batuze, banywe ka cyayi kabo cyangwa agakawa bageretse akaguru ku kandi, ubundi bareba aho dutsinda ikipe ya Nigeria.” -
Umudage Antoine Hey, mbere yo gusoza ikiganiro yahaye abanyamakuru.

Ni umukino uza kuba ku i saa 19H30 za hano i Tangier, ni ukuvuga saa 9:30pm ku isaha y’i Kigali, ukaba umukino wa 2 mu itsinda rya C riri kubarizwa mu Burengerazuba bw’amajyaruguru ya Maroc.

JPEG - 445.8 kb
Abakinnyi ba Super Eagles, ngo ntibatewe ubwoba n’Amavubi

Uyu mukino uraza ukurikira uraba wabaye mbere, ugahuza Libya n’ikipe ya Equatorial Guinea.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Levy jeovanis

    Kuya 15-01-2018 saa 20:59'

    Ako sh abanyarwa dukunda amavubi ndabyemeye peeeee gusa sh jy nakizere wapi kbx nibiba biranungura cyane kuko twemera ko turi weak kuko ntituzi gutegura ngo aban babanyarwanda??? Mugihe yanick asize umwana iwe mugihe rugwiro asize umugore koko?? Ahhha iyi term kbx hoya peeeee kuva silas Tete yazana ngo turi gutegura abana babanyarwanda😂😂😂 hhhhhh yewe amavubi ndagukunda nzakugwa inyuma 2

  2. Levy jeovanis

    Kuya 15-01-2018 saa 20:59'

    Ako sh abanyarwa dukunda amavubi ndabyemeye peeeee gusa sh jy nakizere wapi kbx nibiba biranungura cyane kuko twemera ko turi weak kuko ntituzi gutegura ngo aban babanyarwanda??? Mugihe yanick asize umwana iwe mugihe rugwiro asize umugore koko?? Ahhha iyi term kbx hoya peeeee kuva silas Tete yazana ngo turi gutegura abana babanyarwanda😂😂😂 hhhhhh yewe amavubi ndagukunda nzakugwa inyuma 2

  3. Levy jeovanis

    Kuya 15-01-2018 saa 20:59'

    Ako sh abanyarwa dukunda amavubi ndabyemeye peeeee gusa sh jy nakizere wapi kbx nibiba biranungura cyane kuko twemera ko turi weak kuko ntituzi gutegura ngo aban babanyarwanda??? Mugihe yanick asize umwana iwe mugihe rugwiro asize umugore koko?? Ahhha iyi term kbx hoya peeeee kuva silas Tete yazana ngo turi gutegura abana babanyarwanda😂😂😂 hhhhhh yewe amavubi ndagukunda nzakugwa inyuma 2

  4. Celestin

    Kuya 15-01-2018 saa 19:47'

    Narinziko umuntu asinda inzoga HEY we yasinze amagambo kd mukanya araba yashyize ivuga.

  5. mporana aime

    Kuya 15-01-2018 saa 19:17'

    murakoze kunkuru nziza muduha amavubi aratsinda bibiri kuri kimwe

  6. habiyaremye jules dj jules

    Kuya 15-01-2018 saa 18:38'

    Hhhhh ndabona hey yibeshya kbs at gt hari buriya niyagizengo ni ethiopia agiye gukina nayo ah ndategereje

  7. Hagenimana

    Kuya 15-01-2018 saa 16:54'

    Nigeria njye ndabona tuyitsinda bitatu (3) kubusa nk’ibyo twigeze gutsinda Maroc.

  8. ruhago

    Kuya 15-01-2018 saa 16:39'

    itsinzi ndayibona ,arko antoine hey abanzemo muhadjiri cyangwa savio Nigeria urebe ngo turayikubita,djabela aze asimbura

  9. Innocent

    Kuya 15-01-2018 saa 16:14'

    Urwanda ntabushobozi rufite rwokwinjiza igitego kuri Nigeria kbs.

  10. Emmey

    Kuya 15-01-2018 saa 15:20'

    Hey ntagomumuzise arabakubita ibitego nibyanga abakubite ibipfunsi ntimubizise konabyo yabyiteguye

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru