RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Abigiye umupira i Nyanza batsinze ingimbi za Rayon Sports mu gushimira ikigo cyabareze

Habimana Yusuf bita ‘Fafana’ ni we watsinze igitego rukumbi cyabonetse mu mukino wahuje abakinnyi bo mu cyiciro cya mbere, icya kabiri n’abandi batagikina, ariko bose bigiye umupira ku kibuga cyo mu Gihisi ndetse n’ingimbi za Rayon Sports zitoreza i Nyanza.

Uwo mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Kamena, wari wateguwe mu rwego rwo gushimira “Centre de Formation de Football” ya Gihisi, no gushyigikira barumuna babo bakihitoreza, kugirango na bo bazatere imbere bagere ku rwego rurenze urwo bariho.

Mbungira Ismael, Umutoza wa Centre de Formation ya Gihisi yatangarije RuhagoYacu ko wari umukino wateguwe muri gahunda y’abo yatoje, bifuje kumushimira bakanashyigikira barumuna babo.

Ati “Cyari igikorwa cyo mu rwego rwo gushima aho barerewe no gusura barumuna babo bakabasangiza ubunararibonye kugirango na bo barebe uburyo bazazamuka.”

Abatojwe na Mbungira ubu bakuze barimo Djabel Manishimwe, Majyambere Alype, Irambona Eric, Habimana Yusuf Fafana, Bashunga Abouba, Kassim n'abandiAbatojwe na Mbungira ubu bakuze barimo Djabel Manishimwe, Majyambere Alype, Irambona Eric, Habimana Yusuf Fafana, Bashunga Abouba, Kassim n’abandi

Yakomeje avuga ko ari igikorwa kizajya kiba buri mwaka, ariko guhera mu 2018 kikazajya kiba muri Kanama ubwo shampiyona y’icyiciro cya mbere ndetse n’igikombe cy’amahoro bizajya biba byararangiye, abakinnyi barimo bitegura gutangira undi mwaka wa shampiyona.

Habimana Yusuf ukinira Mukura VS yari kumwe n’abandi nka Manishimwe Djabel, Irambona Eric na Bashunga Abouba ba Rayon Sports, Dusange Sacha (Umuhungu wa Dusange Poku wahoze akinira Rayon Sports), Usanase Flamini, Musoni Theophile wa Gicumbi FC n’abandi benshi.

Iyo Centre yabyirukiyemo abakinnyi benshi barimo Mwiseneza Djamar na Sekama Maxime ba APR FC, Haruna Niyonzima wahakiniye igihe gito, Mutsinzi Ange wa Rayon Sorts, Rulisa Jean Paul bita ‘Tane’ wa Sunrise FC, Baraka na Vivien Niyonkuru ba Kirehe FC n’abandi benshi bahitoreje bakiri bato mu bihe bitandukanye.

Irambona Gisa Eric wa Rayon Sports ateruye igikombe we na bagenzi be bahawe nyuma yo gutsinda ingimbi za Rayon SportsIrambona Gisa Eric wa Rayon Sports ateruye igikombe we na bagenzi be bahawe nyuma yo gutsinda ingimbi za Rayon Sports

Byari ibyishimo kuri abo basore n'abagabo bari basubiye ku ivuko (abenshi)Byari ibyishimo kuri abo basore n’abagabo bari basubiye ku ivuko (abenshi)

Abana bato bitoreza mu Gihisi na bo berekanye impano zaboAbana bato bitoreza mu Gihisi na bo berekanye impano zabo

Bongeye kwiyibutsa uko bajyaga baganira n'umutoza wabo bakiri abanaBongeye kwiyibutsa uko bajyaga baganira n’umutoza wabo bakiri abana

Abaturage bari bagarutse kwirebera bamwe mu bakinnyi b'abahanga baherukaga bakiri abanaAbaturage bari bagarutse kwirebera bamwe mu bakinnyi b’abahanga baherukaga bakiri abana

Ikibuga cyari cyakubise cyuzuye abafanaIkibuga cyari cyakubise cyuzuye abafana

Ingimbi za Rayon Sports zikora imyitozo zambaye gutyaIngimbi za Rayon Sports zikora imyitozo zambaye gutya

Abana bakitoreza mu Gihisi babanje gukina umukino hagati yaboAbana bakitoreza mu Gihisi babanje gukina umukino hagati yabo

Moussa Camara yaje muri Rayon Sports asimbura Diarra wari umaze kwerekeza muri DCMP ku mafaranga ataravuzweho rumwe kugeza ubuMoussa Camara yaje muri Rayon Sports asimbura Diarra wari umaze kwerekeza muri DCMP ku mafaranga ataravuzweho rumwe kugeza ubu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!