RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amafoto- Amarira,ibyishimo n’udushya mu byaranze umukino wa Tanzania n’u Rwanda

Igitego cya Savio Nshuti ku mukino ubanza u Rwanda rwanganyije na Tanzania 1-1, ni cyo cyahesheje u Rwanda itike yo gukina umukino w’amajonjora yanyuma yerekeza muri CHAN yo muri Kenya, dore ko umukino wo kwishyura amakipe yombi yanganyije 0-0 bityo Amavubi agakomeza ku gitego cyo hanze.

Umukino w’uyu munsi ntabwo wari ushamaje cyane ku ruhande rw’Amavubi, dore ko Tanzania ari yo yihariye igice kinini cyawo ariko bikarangira idashoboye kurenga izamu rya Bakame.

Bakame urebye ni we munyarwanda wahombeye muri uyu mukino, dore ko ikarita yahawe ku munota wa 62 ivuze ko azasiba umukino ubanza u Rwanda ruzahuriramo na Uganda mu byumweru bitatu biri imbere, ni nyuma yo guhabwa ikarita nk’iyi ku mukino ubanza.

U Rwanda ruzabanza gusura Uganda mu mukino ubanza uzabera i Kampala tariki ya 11 ukwezi gutaha, mu gihe umukino wo kwishyura uzakinirwa i Kigali nyuma y’icyumweru.

Amwe mu mafoto y’uyu mukino:

Imanishimwe Emmanuel ni we mukinnyi witwaye neza ku ruhande rw'Amavubi ukuyemo umunyezamuImanishimwe Emmanuel ni we mukinnyi witwaye neza ku ruhande rw’Amavubi ukuyemo umunyezamu
Tanzania yari yakoze ku basore bayo bazwi mu karereTanzania yari yakoze ku basore bayo bazwi mu karere
Amavubi yiganjemo abakiri bato, yakoze igikwiyeAmavubi yiganjemo abakiri bato, yakoze igikwiye
Mico Justin yaje kuva mu kibuga hakiri kareMico Justin yaje kuva mu kibuga hakiri kare
Salim Mbonde yacungiraga hafi Nshuti Savio wari washyizwe mu busatiriziSalim Mbonde yacungiraga hafi Nshuti Savio wari washyizwe mu busatirizi
Mico yagerageje ibishoboka ariko birangaMico yagerageje ibishoboka ariko biranga
Umunyezamu Aishi Manula na we yamiraga imipira yamugeragahoUmunyezamu Aishi Manula na we yamiraga imipira yamugeragaho
Mubumbyi Barnabe yagiye mu kibuga asimbuye gusa ntabwo yigaragajeMubumbyi Barnabe yagiye mu kibuga asimbuye gusa ntabwo yigaragaje
Muhire Kevin "Rooney" ni umwe mu bagerageje gukina agapira gasukuyeMuhire Kevin "Rooney" ni umwe mu bagerageje gukina agapira gasukuye
Aho uzajya... ni ho nzajya... Mbonde abwira SavioAho uzajya... ni ho nzajya... Mbonde abwira Savio
Mangwende yongeye kwiyereka abanyatanzaniaMangwende yongeye kwiyereka abanyatanzania
Yannick Mukunzi na Shiza Kichuya mu kibuga hagatiYannick Mukunzi na Shiza Kichuya mu kibuga hagati
Bizimana Djihad ntabwo yigaragaje cyaneBizimana Djihad ntabwo yigaragaje cyane
Amavubi yabonye uburyo bukomeye kuri uyu mupira wazamukanywe na MangwendeAmavubi yabonye uburyo bukomeye kuri uyu mupira wazamukanywe na Mangwende
Uyu myugariro wa APR FC yawugaruye neza kwa RaduUyu myugariro wa APR FC yawugaruye neza kwa Radu
Radu ntabwo yiyumvishaga uburyo iki gitego atagishyizemoRadu ntabwo yiyumvishaga uburyo iki gitego atagishyizemo
Antoine Hey yinaze mu kirere ubwo umukino wari usojweAntoine Hey yinaze mu kirere ubwo umukino wari usojwe
Ntibisanzwe! Nyuma y'ibura ritunguranye ry'aba croix rouge batabonetse i Nyamirambo, Prosper usanzwe ari umuvugizi wa Ferwafa yahawe inshingano zo kuza guterura abakinnyi nibavunika(Ku bw'amahire ntawavunitse ngo akenere burankari)Ntibisanzwe! Nyuma y’ibura ritunguranye ry’aba croix rouge batabonetse i Nyamirambo, Prosper usanzwe ari umuvugizi wa Ferwafa yahawe inshingano zo kuza guterura abakinnyi nibavunika(Ku bw’amahire ntawavunitse ngo akenere burankari)
Nsabimana Aimable yishimira gusezerera TanzaniaNsabimana Aimable yishimira gusezerera Tanzania
Djihad na Kevin bati twakoze!Djihad na Kevin bati twakoze!
Bakame we yari amarira nyuma yo gutekereza ko atazakina umukino ubanza wa UgandaBakame we yari amarira nyuma yo gutekereza ko atazakina umukino ubanza wa Uganda
Mambo yaje guhoza Captain weMambo yaje guhoza Captain we
Abafana b'Amavubi bari baje ku bwinshiAbafana b’Amavubi bari baje ku bwinshi

Amafoto- Hardi/ Ruhagoyacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. mathieu nsengiyumva

    Kuya 29-07-2017 saa 08:53'

    ndishimye kuba bahamagaye n’ umukinnyi wo muri Bugesera icyo nabwira Antoine hey azakinishe iriya kipe gusa asimbuze bariya bakinnyi bafite ibibazo imisambi ntiza ducika kuko byabaye byiza tubanza hanze ubwo rero nitujera iminota tukugarira izamu ntibatwinjize igitego ku mahoro tuzabasezerera kumugaragaro bose babireba.murakoze!

  2. BYISHIMO C7

    Kuya 25-07-2017 saa 06:07'

    UGANDA WE UGEHE WAPFA GATETE UMVA AKAMENYERO KOKEJE UMUSEREBANYA INAMA NAGIRA UGANDA NTIZIRUSHYE TURASHAKA KUYIBABAZA ISABWEKUBYAKIRA

  3. umufana

    Kuya 23-07-2017 saa 17:50'

    Bakame mwana wa mama ihangane, wakoze byose ngo tubone ticket iyo utahaba bari kudukubita2-0, ihangane uzakina ubutaha. kandi wakoze cyane uzigishe bariya basimbura uburyo boruganiza defense bityo ntibinjizwe igitego. kandi ukomeze usengere Rayon numva ngo biri gucika.

  4. harerimana jean

    Kuya 23-07-2017 saa 13:33'

    amavubi yacu aradushimishije cyane

  5. CALLIXTE TWAGIRIMANA

    Kuya 23-07-2017 saa 11:17'

    AMAVUBI YACU NAKOMEREZE AHO KD TURAYASHYIGIKIYE

  6. kagabo

    Kuya 23-07-2017 saa 11:05'

    Bakame ihorere uzakina ubutaha ntakibazo!!!

  7. Bwiza

    Kuya 23-07-2017 saa 10:57'

    Bakame rwose nanjye wambabaje ku bw’ikarita wahawe, gusa ihangane bibaho kandi reka ngushimire ukuntu witanze muri Gikundiro ukaduha ibyishimo kandi no kuri uyu mukino wa Tanzania witanze bishoboka none wowe na team yose muhesheje uRwanda ishema. Be blessed.

  8. John bosco

    Kuya 23-07-2017 saa 10:25'

    Mwarakoze tubarinyuma

  9. John bosco

    Kuya 23-07-2017 saa 10:25'

    Mwarakoze tubarinyuma

  10. Yaka

    Kuya 23-07-2017 saa 05:02'

    Good Imana ishimwe turashimira ubwitange nubushake abakinnyi bagaragaje ubundi dutegure Uganda nayo ntizaducike.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru