RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amafoto- Amavubi atazahagarika shampiyona yakoze imyitozo yitegura Ethiopie

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi, yatangiye imyitozo kuri uyu wa mbere yitegura umukino ubanza izahuriramo na Ethiopie mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, CHAN 2018 izabera muri Marooc.

Amavubi amaze igihe gito amenye ko yahawe amahirwe ya kabiri yo kwerekeza muri iki gikombe, yakoze imyitozo inshuro ebyiri kuri uyu wa mbere, imyitozo yayobowe n’umutoza mukuru Antoine Hey, ari kumwe n’abungiriza be bombi.

Muganga Rutamu yabanje kwita ku bazanye utubazo...Muganga Rutamu yabanje kwita ku bazanye utubazo...
Ndayishimiye Celestin yongeye kugaruka mu ikipe y'igihuguNdayishimiye Celestin yongeye kugaruka mu ikipe y’igihugu
Sekamana Maxime kera kabaye yaje mu ikipe y'igihugu mu gihe Muhadjili na we yitabajweSekamana Maxime kera kabaye yaje mu ikipe y’igihugu mu gihe Muhadjili na we yitabajwe
Manishimwe Djaber na we ni umwe mu bashya mu ikipe y'igihuguManishimwe Djaber na we ni umwe mu bashya mu ikipe y’igihugu
Rutanga Eric na we yahawe amahirwe mu ikipe y'Amavubi nyuma yo gutangira neza muri Rayon SportsRutanga Eric na we yahawe amahirwe mu ikipe y’Amavubi nyuma yo gutangira neza muri Rayon Sports

Uyu mutoza akaba mu minsi yashize atari ari i Kigali, gusa nyuma yo kwandikirwa ibaruwa akaba yarahise yihutira kugaruka mu gihugu ngo afashe imyiteguro y’uyu mukino uzabera i Addis Abeba muri Ethiopie.

Gutungurana k’uyu mukino,byari bivuze ko uzateza impinduka muri gahunda ya shampiyona, gusa amakuru ava mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda avuga ko shampiyona izakomeza hakinwa imikino y’amakipe adafite abakinnyi mu ikipe y’igihugu.

Ibi bikaba bivuze ko imikino itatu ari yo izasubikwa(Police vs Rayon ports, APR FC vs Bugesera, Espoir vs As Kigali) mu gihe iyindi izakinwa nk’uko bisanzwe.

Mu kibuga hagati Ally Niyonzima ni umwe mu bazahatanira umwanyaMu kibuga hagati Ally Niyonzima ni umwe mu bazahatanira umwanya
Imran Nshimiyimana na we ari aho hagati mu kibugaImran Nshimiyimana na we ari aho hagati mu kibuga
Bizimana Djihad ni ntakorwaho hagati mu kibugaBizimana Djihad ni ntakorwaho hagati mu kibuga
Yannick Mukunzi na we ni ukoYannick Mukunzi na we ni uko

U Rwanda na Ethiopie byabonye amahirwe yo gukinira guhatanira kujya muri CHAN, nyuma yaho igihugu cya Misiri gisezereye mu irushamwa rya CHAN yari yatumiwemo na CAF, nyuma y’aho ikipe ya Kenya yamburiwe uburenganzira bwo kwakira iri rushamwa kubera imyiteguro mibi, bigahabwa igihugu cya Marooc.

Umukino ubanza uzabera hagati y’ibihugu byombi uzabera i Addis Abeba muri Ethiopie kuri iki cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo, uwo kwishyura ukinirwe i Kigali nyuma y’icyumweru.

Mashami Vincent yakurikiranye imikino myinshi ubwo umutoza mukuri yari mu BudageMashami Vincent yakurikiranye imikino myinshi ubwo umutoza mukuri yari mu Budage
Antoine Hey abonye amahirwe ya kabiri yo gushimangira amasezerano yeAntoine Hey abonye amahirwe ya kabiri yo gushimangira amasezerano ye
Aba batoza bombi abanyarwanda babitezeho byinshiAba batoza bombi abanyarwanda babitezeho byinshi
Myugariro Herve Rugwiro aritezweMyugariro Herve Rugwiro aritezwe
Manzi Thierry ni we myugariro mwiza muri shampiyona kugeza magingo ayaManzi Thierry ni we myugariro mwiza muri shampiyona kugeza magingo aya
Usengimana Faustin ari kugenda agaruka mu bihe byizaUsengimana Faustin ari kugenda agaruka mu bihe byiza
Kimenyii Yves ni umwe mu banyezamu batatu bazakurwamo babiri bajya muri EthiopieKimenyii Yves ni umwe mu banyezamu batatu bazakurwamo babiri bajya muri Ethiopie
Marcel Nzarora na we arahabayeMarcel Nzarora na we arahabaye
Kapiteni Bakame azaba ari mu izamu ry'AmavubiKapiteni Bakame azaba ari mu izamu ry’Amavubi

Ayandi mafoto y’imyitozo kanda hano

Amafoto: Ntare Julius/Ruhagoyacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru