RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 26:52'  -  Peace Cup ½: APR na Rayon Sports zizabanza hanze  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 26:27'  -  Ndatimana Robert mu nzira zerekeza muri Bugesera  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 24:52'  -  Amagaju FC yasezereye AS Kigali akora amateka mu gikombe cy’Amahoro (Amafoto)  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 22:34'  -  Amafoto: APR FC ikosoye Bugesera- Amagaju asezerera As Kigali  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 21:03'  -  Hagati ya AS Kigali, Rayon Sports na APR FC harimo ikipe nzakinira-Savio Nshuti
Amafoto- Amavubi mu myitozo ikaze yitegura Marooc kuri uyu wa gatanu
Print Comments: 10 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Abakinnyi 20 b’ikipe y’igihugu Amavubi ni bo bakoze imyitozo kuri uyu wa gatatu aho bitegura umukino w’amajonjora y’igikombe cya Afurika cya 2019, umukino bazahuriramo na Centrafrica tariki ya 11 uku kwezi.

Mbere yo gukina uyu mukino ariko, umutoza Antoine Hey azatangira imirimo mishya mu ikipe y’igihugu yisobanura na Marooc mu mikino ibiri bazakina mu rwego rwo kwibuka abantu bose bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Marooc yaraye igeze i Kigali,izakina umukino wa mbere n’u Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Kamena, mu gihe umukino wa kabiri bazawukina ku cyumweru. Iyi mikino yombi ikazabera kuri stade Amahoro.

Abakinnyi b'Amavubi bose bari tayari kuri uyu munsiAbakinnyi b’Amavubi bose bari tayari kuri uyu munsi
Umutoza Hey yabanje kubaha amasomo y'ibyo bari bukore uyu munsiUmutoza Hey yabanje kubaha amasomo y’ibyo bari bukore uyu munsi
Abasore bitoje ahanini gutsindira ku mipira y'imiterekanoAbasore bitoje ahanini gutsindira ku mipira y’imiterekano
Nsabimana Aimable wa APR FC yari ahabayeNsabimana Aimable wa APR FC yari ahabaye
Umunyezamu Olivier Kwizera ni umwe mu bizeye kuzerekeza i Bangui...Umunyezamu Olivier Kwizera ni umwe mu bizeye kuzerekeza i Bangui...
Bakame na we itike ayikatisha hakiri kareBakame na we itike ayikatisha hakiri kare

Kuri iki kibuga, ni ho Amavubi yakoreraga imyitozo kuri uyu munsi, aho abasore bose bari bafite ishyaka ridasanzwe, bahatanira kuzaza mu bakinnyi 18 umudage utoza Amavubi azajyana muri Centrafrica.

Abakinnyi bakoze imyitozo bakaba bari barimo Kapiteni Haruna Niyonzima wasanze abandi uyu munsi nyuma yo guhesha Yanga igikombe cya shampiyona, aho yari kumwe na Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Jacques Tuyisenge ba Gor Mahia, na Emery Bayisenge wa KAC Keninthra.

Amavubi akaba ari bukore indi myitozo kuri uyu wa kane, mbere yo gukina na Marooc umukino wa mbere kuwa gatanu.

Migi nubwo atarigaragaza cyane muri Gor Mahia gusa yitezweho byinshi mu ikipe y'igihuguMigi nubwo atarigaragaza cyane muri Gor Mahia gusa yitezweho byinshi mu ikipe y’igihugu
Abasore bashya mu mavubi na bo bakomeje guhatanira umwanyaAbasore bashya mu mavubi na bo bakomeje guhatanira umwanya
Haruna Niyonzima yatangiye imyitozo uyu munsiHaruna Niyonzima yatangiye imyitozo uyu munsi
Imanishimwe Emmanuel na Djihad Bizimana ni bo bakoreshejwe uyu munsi mu gutera imipira y'imiterekanoImanishimwe Emmanuel na Djihad Bizimana ni bo bakoreshejwe uyu munsi mu gutera imipira y’imiterekano
Danny Usengimana uyoboye abandi ba rutahizamu mu Rwanda, ikipe y'igihugu iracyamutegerejeho byinshiDanny Usengimana uyoboye abandi ba rutahizamu mu Rwanda, ikipe y’igihugu iracyamutegerejeho byinshi
Jacques Tuyisenge wa Gor Mahia ni umwe mu bakinnyi bagaragaza ishyakaJacques Tuyisenge wa Gor Mahia ni umwe mu bakinnyi bagaragaza ishyaka
Emery Bayisenge biragaragara ko yiyongereye ubusore!Emery Bayisenge biragaragara ko yiyongereye ubusore!

Ferwafa yari yatumiye ibihugu bitandukanye byo muri Afurika mu irushanwa ryo kwibuka, gusa biza kurangira Marooc ari yo ibonetse yonyine.

Amafoto Hardi/ Ruhagoyacu

minani jean paul Kuya 2-06-2017 saa 10:30'

duharanire gutsinda igihe cyose
bibe umuco

jock Kuya 2-06-2017 saa 10:17'

stade amahoro yarangiye gusanwa nyine.none se hari itariki yari izwi yuko ariho stade amahoro aribwo yari kuzarangiriraho gusanwa.mwaretse amatiku mukaba abasiporutifu.

Aimable Kuya 1-06-2017 saa 20:04'

Amavubi Tuyari Inyuma Kd Nifatanyije Nabarayon Celebration Of Champion Cup Nubwo Ndi Kure

Naniiiii Kuya 1-06-2017 saa 10:51'

stop talking too much ma frnds ibya stade mubireke kbsa,ahubwo muzaze tujye kwirebera ikipe yacu Amavubi ntago ari aya degaule nayacu.

Bwiza Kuya 1-06-2017 saa 08:40'

Mwaramutse, ariko mundebere name umukino wa Rayon na APR bawujyanye Regional abantu babura aho bakwirwa , ubu se noneho Amahoro stadium imaze gusanwa??!!!

Pius Kuya 1-06-2017 saa 06:14'

ariko FERWAFA nyivuyeho koko ESE Rayon sport muyizirira iki koko ubu stade irarangiye gusanwa koko ntacyo muzadutwara rayon izahora ibatoneka mwayanga mwagira

babou Kuya 1-06-2017 saa 05:53'

baracyasana stade.hhhhhhh. degaul we uragas...... gusa. buri gihe wumva wabangamira inyungu za rayon sport. rero nabonye watangiye kwamamazwa na za komayombi-bukekabili. nihahandi tu ihuriro ririyongera uko bukeye nuko bwije.apuu.

musesenguzi Kuya 1-06-2017 saa 02:54'

DeGaule azawurebe wenyine.
None se kuyisana birangiye ari uko Umukino wa Rayon urangiye.
Harya ngo muzamwongera manda!?? Simbabujije!!

Mile Kuya 31-05-2017 saa 22:10'

Ijya kurisha ihera ku rugo. Wowe ujya gutumira za Ghana, Nigeria, nabandi ntavuze, usize Uganda, Tanzania. Mwaributumire ibihugu by a cecafa, Wenda mukongeraho n’ibindi uko irushanwa rigenda rimenyerwa, ariko mudahereye Ku nkoramutima za Africa. Agafaraga karimo, ntikakwishyura n’itike iba yakoreshejwe. Ariko Uganda yakurira bus mugitondo, ikaza gukina I Kigali kumugoroba.

Dix Kuya 31-05-2017 saa 21:56'

Nonese stade amahoro yarangiye gusanwa?Ariko Ferwafa we!Uduteje umubyigano w’aba rayon none ngo baze ku Amahoro


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)