RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amafoto- Amavubi yasesekaye i Kigali ahishura ko intsinzi muri Ethiopie ayikesha kudakinisha abanyamahanga

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi, yageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ikubutse muri Ethiopie gutsindirayo Walya Anteloppe ibitego 3-2 mu mukino wa kamarampaka wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, CHAN 2018 izabera muri Marooc.

Amavubi yashoboye gukora ibyo akora gake mu mateka yayo, ashobora kuva inyuma ubugira kabiri yishyura ibitego bya Asechalew Girma na Abubakher Sanni, maze Eric Rutanga Hakizimana Muhadjili na Biramahire Abeddy bayitsindira ibitego byatumye bakura intsinzi muri iki gihugu cyo mu ihembe rya Afurika.

Rutanga Eric, Kayumba Sotel na Saddam mbere yo gusohoka ku kibuga cy'indegeRutanga Eric, Kayumba Sotel na Saddam mbere yo gusohoka ku kibuga cy’indege
Antoine Hey na Higiro Thomas ni bo basohotse mbereAntoine Hey na Higiro Thomas ni bo basohotse mbere
Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent De Gaulle yatangaje ko intsinzi bayikesha gukinisha abanyarwanda nka Manzi Thierry basohokanyePerezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent De Gaulle yatangaje ko intsinzi bayikesha gukinisha abanyarwanda nka Manzi Thierry basohokanye
Nshuti Innocent ni umwe mu babanje mu kibuga Addis Ababa StadiumNshuti Innocent ni umwe mu babanje mu kibuga Addis Ababa Stadium
Abedi na Bakame ni bamwe mu bafashije Amavubi kwegukana amanota atatu hanzeAbedi na Bakame ni bamwe mu bafashije Amavubi kwegukana amanota atatu hanze
Manishimwe Djaber yagize uruhare mu gitego cya mbere cy'AmavubiManishimwe Djaber yagize uruhare mu gitego cya mbere cy’Amavubi

Ku masaha ya saa 15:35 ni bwo umutoza Hey na bagenzi be basohokaga ku kibuga cy’indege bazanye intsinzi i Kigali, gusa uyu mudage utoza Amavubi ahitamo kudavugisha itangazamakuru ni ko kubiharira umutoza wungirije Mashami Vincent. Uyu akaba yatangaje bimwe mu byatumye batsindira muri Ethiopie.

Mashami yagize ati: “Intsinzi ni byinshi cyane, abatoza abakinnyi n’abayobozi. Byose byatangiriye mu myiteguro aho dushimira Minispoc na Federasiyo kuko ntcyo twabuze mu myiteguro yaje itunguranye.”

“Ikindi cyadufashije ni ukujyana n’umuyobozi wa federasiyo kuko ni gake tujyana. Abakinnyi babyakiriye neza cyane kuko yatubaye hafi avugana n’abakinnyi anabashyiramo icyizere. Byarabashimishije kumubona hariya”.

Mashami Vincent yatangaje ko kuba Perezida wa Ferwafa yari Addis hari icyo byafashije ku ntsinzi y'u RwandaMashami Vincent yatangaje ko kuba Perezida wa Ferwafa yari Addis hari icyo byafashije ku ntsinzi y’u Rwanda
Bizimana Djihad ashobora kudakina umukino w'i Kigali, Celestin Ndayishimiye yishimiye kongera guhamagarwaBizimana Djihad ashobora kudakina umukino w’i Kigali, Celestin Ndayishimiye yishimiye kongera guhamagarwa
Mukunzi Yannick akomeje kwitwara neza uyu mwakaMukunzi Yannick akomeje kwitwara neza uyu mwaka
Iradukunda Radu na we yakinnye iminota yose muri EthiopieIradukunda Radu na we yakinnye iminota yose muri Ethiopie
Hakizimana Muhadjili amahirwe ya mbere yahawe mu ikipe y'igihugu yahise ayabyaza amahirweHakizimana Muhadjili amahirwe ya mbere yahawe mu ikipe y’igihugu yahise ayabyaza amahirwe
Abeddy na Mico ba Police bagaragazaga akanyamunezaAbeddy na Mico ba Police bagaragazaga akanyamuneza

Ku ruhande rwa Ferwafa, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent De Gaulle yatangaje ko bitari byoroshye ariko ko bakoze ibishoboka bakabigeraho.

Yagize ati: “Abana bakinisha ishyaka, ubu dukinisha imitima, twavuye muri byabindi byo gukinisha abanyamahanga, kuri ubu abana bakinihsa umutima bakamenya ko bahagarariye igihugu. ikindi ni ukubashyira hamwe bakamenya intego zabo ku buryo ikindi cyava hanze bakirengagiza.”.

Inkuru itari nziza ku ikipe y’igihugu ariko, ni uko Amavubi ashobora gukina umukino wo ku cyumweru adafite Bizimana Djihad wahawe ikarita y’umuhondo isanga iyo yari yaboneye i Kigali ku mukino wa Uganda. Aha umutoza Mashami akaba yatangaje ko bakibaza muri CAF niba uyu mukino utihariye aho kuri ubu batari bamenya niba atazakina cyangwa azakina.

Umuganga Rutamu aganira na Rwarutabura wari waje kwakira ikipe y'igihuguUmuganga Rutamu aganira na Rwarutabura wari waje kwakira ikipe y’igihugu
Rutanga yamwenyuraga mbere yo kurira imodoka igana i NyamataRutanga yamwenyuraga mbere yo kurira imodoka igana i Nyamata
Manzi Thierry...Manzi Thierry...

Rwarutabura yabaherekeje kugeza ku modokaRwarutabura yabaherekeje kugeza ku modoka
Ally Niyonzima ashobora gufata umwanya wa DjihadAlly Niyonzima ashobora gufata umwanya wa Djihad


Nzarora Marcel na we ategereje amahirwe Nzarora Marcel na we ategereje amahirwe
Umutoza Mashami yatangaje ko kwaba ari ukwibeshya kuvuga ko u Rwanda rwakomejeUmutoza Mashami yatangaje ko kwaba ari ukwibeshya kuvuga ko u Rwanda rwakomeje
Antoine Hey.Antoine Hey.

Abakinnyi bose bakaba bahise berekeza i Nyamata aho basanzeyo abandi bakinnyi batandatu bari basigaye i Kigali. Biteganyijwe ko Amavubi azakora imyitozo kuri uyu wa kabiri nyuma saa sita nkko Mashami yabitangaje.

Amafoto: Ntare Julius/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ernest

    Kuya 7-11-2017 saa 15:21'

    Ariko de gaule yize iki ra? Ntaziko kwaka ubwenegihugu umunyagihugu ukoresheje verbal, moral cyangwa written communication ari icyaha gihanwa n’amategeko?. Njye ndi bano batype namugezayo tu nkoresheje amategeko kuko ndumva ashaka kugarura akahise nka ya germania ya Henrich Himler. Wowe uwakwaka ubwenegihugu wabifata ute? Ese wowe ubizi te ko uri umunyarwanda.jya witonda ururimi rurasenya rwose. Niba ufite n’abagushyigikiye kabsa barakuyobya

  2. Ernest

    Kuya 7-11-2017 saa 15:21'

    Ariko de gaule yize iki ra? Ntaziko kwaka ubwenegihugu umunyagihugu ukoresheje verbal, moral cyangwa written communication ari icyaha gihanwa n’amategeko?. Njye ndi bano batype namugezayo tu nkoresheje amategeko kuko ndumva ashaka kugarura akahise nka ya germania ya Henrich Himler. Wowe uwakwaka ubwenegihugu wabifata ute? Ese wowe ubizi te ko uri umunyarwanda.jya witonda ururimi rurasenya rwose. Niba ufite n’abagushyigikiye kabsa barakuyobya

  3. de vincent

    Kuya 7-11-2017 saa 11:09'

    Urahanyuze bwana de Gaulle ubundi se tubwiwe niki niba wowe utariwe?umuhashyi yanga undi

  4. ahahaha

    Kuya 7-11-2017 saa 10:55'

    BRAVO AMAVUBI.
    BYARI UBURYOHE GUSA GUSA IYO ururimi rwa mwene wacu DE GAULE RUTONGERA KUMUGARAGAZA UWO ARIWE ; umuswaaaaaaa UTAZI FAIR PLAY ICYO ARICYO , wigize umu RACISTE kunyungu z`IGIFU GUSA GUSA

  5. Ben

    Kuya 7-11-2017 saa 10:03'

    Mbega! Degaule arongeye koko! Ese ubu ikipe ntayiteye umwaku koko! Ubu baramutse badakomeje yavuga gute! Gusa nkenka ko iyo umuntu yahawe ubwenegihugu nta comment zindi zakagombye kubaho! Bariya bakinnyi avuga bakinnye abanyarwa

  6. Thousse

    Kuya 7-11-2017 saa 09:35'

    Aba umwe agatukisha bose ibyo Birori yakoze twari twamaze kubona Iticket nanjye sinzabyibagirwa Ariko mwiyibagije abo mwitaga abacanshuro nonese mwiyibagije kwaka amafaranga mbere kugirango baze gukinira ikipe y’igihugu AMAVUBI sha n’ubwo hari abakoze neza ariko umunyamahanga muri national team nanjye ntawe nkeneye namwe mwikwiyibagiza amazina mwabahimbaga uwampa ntibazagaruke rwose

  7. tttt

    Kuya 7-11-2017 saa 05:28'

    arko abafana mwagiye mwiyubaha ayomagambo asebanya nonese bariya sabana babanyarwanda plz nimukibasire umugabo ngo mumwandagaze

  8. Twagirumukiza lazaro

    Kuya 7-11-2017 saa 05:01'

    Twishimeye intsinzi y,amavubi kbs.nibakore bashyih,umwete, etiopia tuyisewere dukomez!

  9. Katauti

    Kuya 7-11-2017 saa 02:07'

    Hhahahahahahahaha narinziko intsinzi tuyikesha kuba waherekeje ikipe kugirango ujye muri liste yababona prime .Ariko wagiye wicecekera ko ntacyo uzi kitari ukubomora ibyubatswe n’abagabo.

  10. Katauti

    Kuya 7-11-2017 saa 02:07'

    Hhahahahahahahaha narinziko intsinzi tuyikesha kuba waherekeje ikipe kugirango ujye muri liste yababona prime .Ariko wagiye wicecekera ko ntacyo uzi kitari ukubomora ibyubatswe n’abagabo.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru