RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amafoto- Amavubi yerekeje muri Tuniziya mu myiteguro ya CHAN 2018

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru yafashe rutemikirere kuri uyu wa mbere yerekeza mu gihugu cya Tuniziya mu mwiherero w’iminsi 10 yitegura imikino y’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, CHAN 2018 izabera muri Marooc uku kwezi.

Itsinda ry’abantu 31 barimo abakinnyi 23 ariko batarimo umutoza Antoine Hey, ni bo binjiye ku kibuga cy’indege saa 14:00 z’uyu munsi aho bagomba gufata Qatar Airways ya saa 16:00 yerekeza i Doha mbere yo kwerekeza muri Tuniziya ku munsi w’ejo.

Kanda hano urebe amafoto y’Amavubi ku kibuga cy’indege

Manishimwe Djaber yapakiye byoseManishimwe Djaber yapakiye byose
Kayumba Sotel na we yagiyeKayumba Sotel na we yagiye
Nshuti Innocent yitezweho ibitegoNshuti Innocent yitezweho ibitego

Biteganyijwe ko muri Tuniziya ari ho bazahurira n’umutoza Antoine Hey aho bazahita batangira imyitozo bakanakina imikino ibiri ya gicuti bazahuriramo na Sudani tariki ya 5 Mutarama hamwe na Algeria nyuma y’iminsi itanu.

Nyuma y’iyi mikino ibiri, Amavubi azerekeza muri Maroc tariki ya 11 Mutarama kwitabira irushanwa nyirizina rizakinwamo imikino yo mu matsinda hagati y’amatariki 13 Mutarama na 23 uko kwezi.

U Rwanda ruzafungura iyi mikino yo mu itsinda C ruhura na Nigeria tariki ya 15 Mutarama, bahure na Guinea Equatorial tariki ya 19 uko kwezi hanyuma basoreze kuri Libya tariki ya 23 Mutarama 2018.

Rugwiro Herve agiye muri CHANRugwiro Herve agiye muri CHAN
Umutoza Mashami ni we uyoboye ikipeUmutoza Mashami ni we uyoboye ikipe
Bakame murabeho ndagiyeBakame murabeho ndagiye
Muganga Rutamu ni umwe muri batatu bajyanye n'AmavubiMuganga Rutamu ni umwe muri batatu bajyanye n’Amavubi
Umutoza w'abanyezamu Higiro Thomas afite akazi katoroshyeUmutoza w’abanyezamu Higiro Thomas afite akazi katoroshye
Omborenga Fitina na Savio Nshuti wagiye mu ikipe ku munota wanyumaOmborenga Fitina na Savio Nshuti wagiye mu ikipe ku munota wanyuma

Amavubi yabonye itike asezereye Ethiopie ku nsinzi y’ibitego 3-2 mu mikino yombi, aho yahuye n’iki gihugu nyuma yo guhabwa amahirwe ya kabiri na CAF, dore ko inshuro ya mbere yari yasezerewe na Uganda na yo iyitsinze 3-2.

Abakinnyi berekeje muri Tuniziya: Ndayishimiye Eric, Nzarora Marcel, Kimenyi Yves, Usengimana Faustin, Manzi Thierry, Kayumba Soter, Rutanga Eric, Iradukunda Eric, Fitina Omborenga, Ndayishimiye Celestin, Rugwiro Herve, Mbogo Ally, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Nshimiyimana Amran, Niyonzima Ally, Imanishimwe Djabel, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Savio Dominique, Nshuti Innocent, Mico Justin, Biramahire Abeddy na Mubumbyi Barnabe.

Ababaherekeje: Mashami Vincent (Umutoza wungirije), Higiro Thomas (Umutoza w’abazamu), Hakizimana Moussa (Umuganga) Rutamu Patrick (Umuganga), Nshimiyimana Protogene (Umuganga), Kamanzi Emery (Team Manager), Baziki Pierre (Kit Manager) na Mugabe Bonnie (Media Officer)

Rutanga ati ndagiye kabisa...Rutanga ati ndagiye kabisa...
Manzi Thierry na we yabanje gusezera ku bavandimwe n'inshutiManzi Thierry na we yabanje gusezera ku bavandimwe n’inshuti

Amafoto: Ntare Julius/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Nyisenge Jeae de Dieu

    Kuya 3-01-2018 saa 21:43'

    Umwakamushya Abasorebacundabizeyebazaduha Ibyishimo Uyumwaka Kd Bakame Ni Bakame Ndamwizeye

  2. ka.do

    Kuya 3-01-2018 saa 06:50'

    Amahirwe masa ku basore bacu Imana ibane nawe mwese umwaka mushya wa 2018 utubere uw’intsinzi

  3. mussa

    Kuya 2-01-2018 saa 14:07'

    aba bana bekwivunagura ,bazakine bitonze cyane cyane aba Apr na Rayon kuko turabakeneye mu marushanwa ar,imbere ntampamvu bazongere gutsinda nta bisigisigi bya degaul bikirangwa muri iriya nzu . Niyo mpanuro mbahaye bana bacu

  4. Gghj

    Kuya 2-01-2018 saa 07:14'

    Degaule ko atagaragara aha se azabasangayo? Agomba kugaruza ayo yishyuriye abamufasha guteza umupira wo mu Rwanda imbere, abaraza muri Hoteri, kugirango bakore agashya ko gutora impfabusa.

  5. hh@yahoo.fr

    Kuya 2-01-2018 saa 07:04'

    mbese uwiyise kamasa ubwo ubutanze ikihe gitekerezo koko, degaule yakiniye amavubi hehe, kuki tutatangira umwaka nibishya tutiriwe munduru za degaule degaule, ubu twese dutangirumwaka twivugira degaule, bavuze amavubi uzanye degaule . abanyarwanda ubanza dukunda byacitse

  6. egide

    Kuya 2-01-2018 saa 06:17'

    urugendoruhire ubutemberewapi umutimakukazi bakame umezeneza akazikeza musore.

  7. Clement

    Kuya 1-01-2018 saa 17:44'

    tubifurije gutsinda KBS uyumwaka bazahatane bazadushimishe ntakandikazi cg niba bagiye mubutembere batubwire ark icyodushaka nitsinda kd mbifurije umwaka mwiza

  8. kamasa

    Kuya 1-01-2018 saa 17:32'

    Ko Deaulle atajyanye n’amavubi ngo ajye kugaruza ayo yishyuye muri hotel?? Narinziko ariyo target ye none yasigaye kdi ariwe wari buzatubere rutahizamu

  9. Jackson

    Kuya 1-01-2018 saa 15:56'

    Twifurije amahirwe masa Amavubi; gusa singire uwo nkomeretsa, nabwiraga bamwe mubasore basore b’ Amavubi bitukuza ( Mukorogo.com) babiharire bashiki bacu nubwo ntamumaro wabyo, niyo n’imico yabo hakurya ahooooo. murakoze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru