RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amafoto: De Gaulle yasuye Amavubi ari kwitegura CECAFA, Cassa na Ruremesha bitabira ubutumire bwa Hey

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ ikomeje kwitegura imikino ya CECAFA Senior Challenge Cup izatangira mu mpera z’iki Cyumweru, aho kuri uyu wa Kabiri yasuwe n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa); Nzamwita Vincent De Gaulle kuri Stade Amahoro i Remera.

Amavubi azatangira Cecafa ahura na Kenya izakira iri rushanwa ku Cyumweru, ari mu itsinda rya mbere hamwe na Tanzania, Zanzibar na Libya yatumiwe muri iri rushanwa rizarangira tariki ya 17 z’ukwezi gutaha.

Imyitozo y’Amavubi yo kuri uyu wa Kabiri yakurikiranwe kandi n’umuyobozi wa Ferwafa; Nzamwita Vincent De Gaulle wongeye kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe.

Cassa Mbungo Andre utoza Kiyovu Sports na Ruremesha Emmanuel utoza Etincelles FC bakurikiranye imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri, ni nyuma yaho umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey ahamagaje abatoza b’Amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu mahugurwa ariko hakitabira aba bombi gusa.

Amavubi azifashisha imikino ya CECAFA Senior Challenge Cup mu kwitegura irushanwa rya CHAN 2018 rizabera muri Maroc kuva tariki ya 13 Mutarama kugeza kuya 4 Gashyantare 2018, akaba ari nayo mpamvu umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey yahisemo kwiyambabaza abakinnyi bakina muri shampiyona y’u Rwanda gusa kugira ngo bazabashe kumenyerana.

Mu gihe abakinnyi 24 aribo bari mu mwiherero, ikipe y’u Rwanda izahaguruka i Kigali kuwa Gatanu nyuma ya saa Sita n’abakinnyi 23 gusa yerekeza muri Kenya gukina Cecafa.

Amafoto yaranze imyitozo y’Amavubi kuri uyu wa Kabiri:

Akanyamuneza kuri Kimenyi Yves umwe mu banyezamu batatu bari mu AmavubiAkanyamuneza kuri Kimenyi Yves umwe mu banyezamu batatu bari mu Amavubi
Mbogo Ally wa Kyovu Sports aracyategereje amahirwe yo kuba yakina bwa mbere mu ikipe y'igihugu nyuma yo guhamagarwaMbogo Ally wa Kyovu Sports aracyategereje amahirwe yo kuba yakina bwa mbere mu ikipe y’igihugu nyuma yo guhamagarwa
Umuganga w'Amavubi Rutamu n'umutoza wa Kiyovu Cassa Mubungo ku myitozo yo kuri uyu wa KabiriUmuganga w’Amavubi Rutamu n’umutoza wa Kiyovu Cassa Mubungo ku myitozo yo kuri uyu wa Kabiri
Mbogo Ally ateresha umupira umutweMbogo Ally ateresha umupira umutwe
Hakizimana Muhadjiri ari mu bafashije Amavubi kwitwara neza mu mikino iherukaHakizimana Muhadjiri ari mu bafashije Amavubi kwitwara neza mu mikino iheruka
Umuyobozi wa Ferwafa; Nzamwita De Gaulle yasuye Amavubi kuri uyu wa Kabiri, umunsi yanatanzeho CandidatureUmuyobozi wa Ferwafa; Nzamwita De Gaulle yasuye Amavubi kuri uyu wa Kabiri, umunsi yanatanzeho Candidature
Manishimwe Djabel wa Rayon Sports areba uwo aha umupiraManishimwe Djabel wa Rayon Sports areba uwo aha umupira
Cassa Mbungo ku myitozo y'Amavubi kuri uyu wa KabiriCassa Mbungo ku myitozo y’Amavubi kuri uyu wa Kabiri
Niyonzima Olivier Sefu afite umupira, Maxime ategereje ko amuhaNiyonzima Olivier Sefu afite umupira, Maxime ategereje ko amuha
Thomas areba uko abanyezamu barimo Nzarora bitwaraThomas areba uko abanyezamu barimo Nzarora bitwara
Higiro Thomas atoza abazamu b'AmavubiHigiro Thomas atoza abazamu b’Amavubi
De Gaulle yaganirije Abakinnyi, n'abatoza ku myitozo ya AmavubiDe Gaulle yaganirije Abakinnyi, n’abatoza ku myitozo ya Amavubi
Antoine Hey mu kiganiro na Azam TV izerekana imikino yose ya CECAFAAntoine Hey mu kiganiro na Azam TV izerekana imikino yose ya CECAFA
Djihad Bizimana atsinda Kimenyi Yves ubwo bakinaga mu myitozoDjihad Bizimana atsinda Kimenyi Yves ubwo bakinaga mu myitozo
Usengimana Faustin mu myitozo yo kuri uyu wa KabiriUsengimana Faustin mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri
Ruremesja Emmanuel ubwo yageraga ku Amahoro Ruremesja Emmanuel ubwo yageraga ku Amahoro
Kimenyi Yves aganira na Nzarora Marcel mu myitozoKimenyi Yves aganira na Nzarora Marcel mu myitozo
Usengimana Faustin mu kirere asimbukaUsengimana Faustin mu kirere asimbuka
Yannick Mukunzi mu myitozo yo kuri uyu wa KabiriYannick Mukunzi mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri
Manishimwe Djabel na Manzi Thierry basanzwe bakinira Rayon SportsManishimwe Djabel na Manzi Thierry basanzwe bakinira Rayon Sports
Djihad Bizimana ukinira APR FC ni kapiteni wungirije w'Amavubi azakina CHANDjihad Bizimana ukinira APR FC ni kapiteni wungirije w’Amavubi azakina CHAN
Kayumba Soter myugariro w'ikipe ya AS KigaliKayumba Soter myugariro w’ikipe ya AS Kigali

Ally Niyonzima wa AS Kigali mu myitozoAlly Niyonzima wa AS Kigali mu myitozo
Omborenga Fitina wakinaga muri Slovakia mu mwaka ushize w'imikinoOmborenga Fitina wakinaga muri Slovakia mu mwaka ushize w’imikino

Nzarora Marcel mu myitozoNzarora Marcel mu myitozo
Kayumba Soter atera umupira, Omborenga ashaka mu kirere ahisha isura ngo batamushotaKayumba Soter atera umupira, Omborenga ashaka mu kirere ahisha isura ngo batamushota
Mico Justin rutahizamu w'ikipe ya Police FCMico Justin rutahizamu w’ikipe ya Police FC
Imanishimwe Emmanuel umaze iminsi adakina muri APR FC mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri ahanganye na Djihad, Ally NiyonzimaImanishimwe Emmanuel umaze iminsi adakina muri APR FC mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri ahanganye na Djihad, Ally Niyonzima
Perezida wa Ferwafa De Gaulle areba uko Nzarora avurwa n'umuganga mu myitozoPerezida wa Ferwafa De Gaulle areba uko Nzarora avurwa n’umuganga mu myitozo
Mbogo Ally Mbogo Ally
Mukunzi Yannick wa Rayon Sports, umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu kibuga hagatiMukunzi Yannick wa Rayon Sports, umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu kibuga hagati
................................
Imyitozo abakinnyi baba bakoresheje imbaraga nyinshi...............Imyitozo abakinnyi baba bakoresheje imbaraga nyinshi...............
Omborenga Fitina ari mu bakinnyi bahamagawe kuwa Gatanu w'icyumweru gishizeOmborenga Fitina ari mu bakinnyi bahamagawe kuwa Gatanu w’icyumweru gishize
Myugariro w'inyuma iburyo; Iradukunda Eric wa AS KigaliMyugariro w’inyuma iburyo; Iradukunda Eric wa AS Kigali
Myugariro Rugwiro HerveMyugariro Rugwiro Herve
Nshimiyimana Imran mu myitozo yo kuri uyu wa Mbere asimbuka, inyuma ye hari Sekamana Maxime bombi bakinira APR FCNshimiyimana Imran mu myitozo yo kuri uyu wa Mbere asimbuka, inyuma ye hari Sekamana Maxime bombi bakinira APR FC
Amavubi azaharuka kuwa Gatanu nyuma ya Saa SitaAmavubi azaharuka kuwa Gatanu nyuma ya Saa Sita
Butera Andrew agerageza gushota ubwo yari ahanganye na Djabel, Ally Niyonzima, Soter na Djihad barebaButera Andrew agerageza gushota ubwo yari ahanganye na Djabel, Ally Niyonzima, Soter na Djihad bareba
Biramahire Abeddy ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bari mu ikipe y'igihuguBiramahire Abeddy ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bari mu ikipe y’igihugu
Kayumba Soter wa AS Kigali imbere mu myitozo yo gusimbuka, Abeddy wa Police na Butera wa APR FC baramukurikira..Kayumba Soter wa AS Kigali imbere mu myitozo yo gusimbuka, Abeddy wa Police na Butera wa APR FC baramukurikira..
Kimenyi Yves wa APR FC mu izamu mu myitozo yo kuri uyu wa KabiriKimenyi Yves wa APR FC mu izamu mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri
De Gaulle, umuganga Rutamu, abatoza n'abakinnyi; Bakame na Djihad mu kanama gato ku myitozoDe Gaulle, umuganga Rutamu, abatoza n’abakinnyi; Bakame na Djihad mu kanama gato ku myitozo
Abakinnyi b'Amavubi baganira n'abatoza ku munsi wa gatatu w'imyitozoAbakinnyi b’Amavubi baganira n’abatoza ku munsi wa gatatu w’imyitozo
Ruremesha Emmanuel wa Etincelles FC na Cassa Mbungo wa Kiyovu Sports nibo batoza bitabiriye gahunda y'Amahugurwa yari yagenewe abatoza b'icyiciro cya mbere na Antoine Hey binyuze muri FerwafaRuremesha Emmanuel wa Etincelles FC na Cassa Mbungo wa Kiyovu Sports nibo batoza bitabiriye gahunda y’Amahugurwa yari yagenewe abatoza b’icyiciro cya mbere na Antoine Hey binyuze muri Ferwafa
Nzarora Marcel; umuzamu w'ikipe ya Police FC agerageza kugarura umupiraNzarora Marcel; umuzamu w’ikipe ya Police FC agerageza kugarura umupira
De Gaulle yaganirije Abakinnyi, n'abatoza ku myitozo ya Amavubi De Gaulle yaganirije Abakinnyi, n’abatoza ku myitozo ya Amavubi


Abakinnyi bahamagawe:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR Fc), Nzarora Marcel (Police Fc) na Eric Ndayishimiye (Rayon Sports Fc)

Ba Myugariro: Rugwiro Herve (APR Fc), Omborenga Fitina (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel(APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu).

Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Nshimiyimana Amran (APR Fc), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali), Butera Andrew (APR FC) na Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports).

Ba Rutahizamu: Nshuti Innocent (APR Fc), Sekamana Maxime (APR Fc), Mico Justin (Police Fc) na Biramahire Abeddy (Police Fc).

Ushaka kureba andi mafoto menshi y’imyitozo y’Amavubi kanda hano.

Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. knc

    Kuya 29-11-2017 saa 15:21'

    yibutse kare kugera kumyitozo ,ubivuze neza ko ari nabwo yatanze candidature! Hari igihe Imana yakinga ukuboko sha?!

  2. Kayigi

    Kuya 29-11-2017 saa 07:19'

    mwamaze kubangiza mumutwe, muvuga ko muribo harimo abagambanyi, buriya byose mwarabirangije kabisa, birasaba umutoza kubaganiriza cyane.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru