RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amafoto: Imyitozo yanyuma y’Amavubi atarimo Buteera, n’intego zihariye ajyanye muri CECAFA

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Antoine Hey, yatangaje abakinnyi 23 banyuma ari bujyane na bo mu mikino ya CECAFA y’ibihugu iri bubere muri gihugu cya Kenya kuva kuri iki cyumweru tariki 3 kugeza tariki ya 17 Ukuboza.

Kanda hano wirebere amafoto y’imyitozo

Abakinnyi 23 bari bwerekeza muri Kenya, ntabwo hagaragaramo umukinnyi wo hagati Buteera Andrew wari wahamagawe nyuma, aho umutoza w’ikipe y’igihugu yatangaje ko yahisemo kumusiga nubwo afite impano idashidikanywaho. Antoine Hey yagize ati:

“Ni umukinnyi umaze umwaka adakina kubera imvune ariko ni umukinnyi ufite impano. Yitwaye neza mu mikino itanu cyangwa itandatu amaze gukina muri shampiyona. Twamuhamagaye ngo tumuzamurire icyizere kandi twizeye ko azadufasha mu mikino itaha nka CHAN. Gusa ubu ntabwo aramera neza 100 % ku buryo twamukoresha mu mikino y’amarushanwa”.

Yannick Mukunzi yari ahambiriye gutya...Yannick Mukunzi yari ahambiriye gutya...
Ahitamo kwicaraAhitamo kwicara
Eric Rutanga na we umunwa...Eric Rutanga na we umunwa...
Nshuti Innocent Amavubi yegukanye CECAFA akiri mu ndaNshuti Innocent Amavubi yegukanye CECAFA akiri mu nda
Perezida wa FERWAFA na we yakurikiranye imyitozo yo kuri uyu munsiPerezida wa FERWAFA na we yakurikiranye imyitozo yo kuri uyu munsi
Bakame na we bamupurije ibigabanya ububabareBakame na we bamupurije ibigabanya ububabare
Ally Niyonzima ategerejweho umusaruro mu kibuga hagatiAlly Niyonzima ategerejweho umusaruro mu kibuga hagati
Usengimana Faustin amaze iminsi ahagaze nezaUsengimana Faustin amaze iminsi ahagaze neza
Kimenyi Yves ashobora kuzifashishwa nk'umunyezamu wa kabiriKimenyi Yves ashobora kuzifashishwa nk’umunyezamu wa kabiri

Amavubi ari mu itsinda rya mbere hamwe na Kenya iri mu rugo, Zanzibar, Libya na Tanzania. Umukino wa mbere biteganyijwe ko azawukina tariki ya 03 Ukuboza mu mukino uzabera Kakamega. Iyi kipe ngo ntabwo ikiyaraje ishinga ari ukwegukana igikombe kuko byaba ari nko kwiha umupira muremure.

Ati “CECEFA u Rwanda ruheruka mu 1999 tuvuze ko tuzayitwara byanze bikunze ntabwo byaba ari ukuri. Tuzagerageza kugera kure hashoboka”.

“Intego yacu muri CECAFA ni ugukina imikino myinshi ishoboka ku buryo abakinnyi bacu bakiri bato nka Abeddy, Djabel n’abandi bari mu kigero cy’imyaka 18, 19, turifuza ko bazamura urwego rwabo mu marushanwa kandi twizeye ko bizadufasha muri CHAN tuzitabira muri Maroc”.

Ikipe y’igihugu iri buhaguruke ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu yerekeza Nairobi aho izava ifata indi igana Kisumu mbere yo gufata imodoka yerekeza i Kakamega, ahazabera umukino ufungura CECAFA u Rwanda ruzakinamo na Kenya.

Na byo bibamoNa byo bibamo
Djaber na we ni umwe mu batarabonye u Rwanda ruzamura igikombe cya CECAFADjaber na we ni umwe mu batarabonye u Rwanda ruzamura igikombe cya CECAFA
Sekamana Maxime kera kabaye ajyanye n'AmavubiSekamana Maxime kera kabaye ajyanye n’Amavubi

Muhadjili yagezeho yemeza umutoza...Muhadjili yagezeho yemeza umutoza...
Biramahire Abeddy ni we Amavubi atezeho ibitegoBiramahire Abeddy ni we Amavubi atezeho ibitego
Bus yazanye AmavubiBus yazanye Amavubi
Umutoza MashamiUmutoza Mashami

Amafoto: Ntare Julius/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. Ruzima

  Kuya 1-12-2017 saa 16:49'

  Niba ntakizere cyo gutwara cecafa. chani baramva haricyo bazakora ahaaaaa ntawamenya

 2. Becks

  Kuya 1-12-2017 saa 13:07'

  ubwo waba udafite icyizere cyo gutwara CECAFA ukazitwara neza muri CHAN?Ni danger

 3. neza

  Kuya 1-12-2017 saa 07:27'

  Kuvuga ko batazazana igikombe ni uguca intege abakinnyi. Mu kibuga se u Rwanda ntiruzaba rwemerewe gukinisha 11 nk’andi makipe?

 4. neza

  Kuya 1-12-2017 saa 07:27'

  Kuvuga ko batazazana igikombe ni uguca intege abakinnyi. Mu kibuga se u Rwanda ntiruzaba rwemerewe gukinisha 11 nk’andi makipe?


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru