RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amafoto- Minisitiri Uwacu yahaye impanuro Amavubi yakiriye, nabo bamwizeza intsinzi

Minisitiri w’Umuco na Siporo; Uwacu Julienne, yakiriye abakinnyi b’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ bitegura kwerekeza muri Centrafrique mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afuruka cya 2019 kizabera muri Cameroun, abasaba guhesha ishema igihugu bazaba bahagarariye, na bo bamwizeza kwitwara neza.

Amavubi arahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu yerekeza muri Centrafrique gukina uyu mukino ubanza wo mu itsinda H ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019 kizabera muri Cameroun, umukino uzaba ku Cyumweru tariki ya 11 Kamena 2017.

U Rwanda ruri muri iri tsinda rya 8 hamwe na Cote d’Ivoire, Guinee Conakry, ndetse na Centrafrique.

Ubwo yakiraga ikipe y’igihugu Amavubi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu; Minisitiri w’umuco na Siporo; Uwacu Julienne yasabye abakinnyi guhagararira neza igihugu kuko bagiye mu izina ry’abanyarwanda bose.

"Ntabwo mugiye nk’ikipe gusa, ahubwo mugiye nk’igihugu [ u Rwanda], mugomba guhagararira neza igihugu. Buri wese mu bo muzakina arifuza gutsinda, birasaba rero imbaraga za buri wese."

"Ahantu mugiye gukinira bazi ko u Rwanda ari igihugu gikomeye, muzaharanire ko iryo zina rihoraho. Kugera ku musaruro uruta uwo dusanzwe tubona birashoboka ariko biraharanirwa!"

Minisitiri Uwacu aganira n'umutoza Antoine Hey, na Mashami umwungirije ubwo yakiraga Amavubi kuri uyu wa GatatuMinisitiri Uwacu aganira n’umutoza Antoine Hey, na Mashami umwungirije ubwo yakiraga Amavubi kuri uyu wa Gatatu
Minisitiri Uwacu yafashe umwanya wo kuganira n'ikipe y'igihugu irerekeza muri CentrafriqueMinisitiri Uwacu yafashe umwanya wo kuganira n’ikipe y’igihugu irerekeza muri Centrafrique
Amavubi yahawe impanuro zitandukanyeAmavubi yahawe impanuro zitandukanye
Haruna ati" Twiteguye kwitwara neza ...."Haruna ati" Twiteguye kwitwara neza ...."
Antoine Hey yijeje abanyarwanda intsinzi, avuga ko imyiteguro yagenze nezaAntoine Hey yijeje abanyarwanda intsinzi, avuga ko imyiteguro yagenze neza

Minisitiri Uwacu akaba yasabye abakinnyi bashya bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu guharanira kugumamo, abasaba kudatenguha umutoza wabagiriye icyizere.

"’Abaje mu ikipe y’Igihugu bwa mbere mugomba guharanira kugumamo, Kuba umutoza yarabatoranyije ni uko yababonyemo ubushobozi. Ntimuzamutenguhe."

Ku ruhande rw’Amavubi; yaba kapiteni Haruna Niyonzima n’umutoza Antoine Hey bemereye Minisitiri Uwacu ko biteguye neza kandi ko biteguye kwitwara neza mu mukino bazakina ku Cyumweru muri Centrafrique, bagakoresha imbaraga zabo zose.

Minisitiri Uwacu yasabye abakinnyi bashya kutazatenguha umutoza wabagiriye icyizere, bagaharanira kuguma mu ikipe y'igihuguMinisitiri Uwacu yasabye abakinnyi bashya kutazatenguha umutoza wabagiriye icyizere, bagaharanira kuguma mu ikipe y’igihugu
Kapiteni w'ikipe y'igihugu Haruna Niyonzima (8) yavuze ko biteguye kwitwara neza, bakoresha imbaraga zabo zoseKapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima (8) yavuze ko biteguye kwitwara neza, bakoresha imbaraga zabo zose
Minisitiri w'Umuco na Siporo; Uwacu yahaye ibendera kapiteni w'Amavubi agiye guhagararira u Rwanda muri CentrafriqueMinisitiri w’Umuco na Siporo; Uwacu yahaye ibendera kapiteni w’Amavubi agiye guhagararira u Rwanda muri Centrafrique

Abakinnyi 19 basigaye mu ikipe y’igihugu Amavubi:

Abazamu: Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports), Kwizera Olivier (Bugesera FC) na Nzarora Marcel (Police FC).

Ba myugariro: Rusheshangoga Michel (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sport), Bayisenge Emery (KAC Kénitra, Maroc), Nsabimana Aimable (APR FC) na Nirisarike Salomon (AFC Tubize, u Bubiligi).

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste (Gor Mahia, Kenya), Niyonzima Haruna (Young Africans, Tanzania), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports), Iranzi Jean Claude (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia), Omborenga Fitina (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia), Djihad Bizimana (APR FC) na Niyonzima Olivier (Rayon Sports).

Ba rutahizamu: Usengimana Dany (Police FC), Sugira Ernest (AS Vita, DR Congo), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya).

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Izindi nkuru

Sadok Sumaili Kuya 8-06-2017 saa 12:33'

c’est Sadok Sumaili en RD Congo Amavubi azabikora. sadokcom. @

mugisha Kuya 8-06-2017 saa 11:52'

good lucky kumavubi but carefully kko centre Africa ifite records nziza murugo

Hakuzimana norberit Kuya 8-06-2017 saa 11:11'

bazabikora kandiburimunya rwanda wese abarinyuma amavubi oyeeeee?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!