RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

AMAFOTO: Ubwiza bw’umujyi wa Tangier icumbikiye Amavubi-Ikipe y’igihugu ituye aho PSG yabaga mu mpeshyi

Ikipe y’igihugu Amavubi icumbikiwe mu mujyi wa Tangier mu gihugu cya Morocco, mu mikino y’igikombe cya Afurika mu bakina imbere mu bihugu byabo, iri kuba ku nshuro ya 5.

U Rwanda ruri mu itsinda rya 3 muri aya marushanwa, hamwe n’igihugu cya Nigeria, Libya na Guinea Equatorial.

Amavubi y’u Rwanda afite umukino wa 2 muri iri tsinda kuri uyu wa gatanu, aho aza kuba akina n’ikipe ya Guinea Equatorial, nyuma y’aho mu mukino ubanza muri iri tsinda, ikipe y’u Rwanda yanganyije na Nigeria 0-0.

Amavubi yakinnye umukino ubanza anganya 0-0 na NigeriaAmavubi yakinnye umukino ubanza anganya 0-0 na Nigeria

Abakinnyi ba Antoine Hey bameze neza bose, Ally Niyonzima wa AS Kigali ni we wari wagize akabazo kuri uyu wa gatatu mu myitozo ariko yaje kumera neza, akaba yakoranye imyitozo na bagenzi be ku mugoroba wo kuri uyu wa kane.

Amavubi arakina umukino wa 2 mu itsinda ku i saa 19H30 z’aha Tangier ku wa 5, biraba ari 21H30 ku isaha y’i Kigali.

Ni umukino Antoine Hey avuga ko u Rwanda rugomba gutsinda byanze bikunze, rukabona kwizera itike yo gukomeza muri 1/4 kirangiza.

RuhagoYacu irabagezaho ubwiza bw’uyu mujyi wa Tangier, twasuye kuri uyu wa gatatu no ku wa kane.

Tangier ni umujyi wa 3 mu guturwa n’abaturage benshi muri Morocco nyuma y’umujyi wa Casablanca ubamo Miliyoni 3.5, umujyi wa FES ubamo Miliyoni n’igice y’abaturage, na ho Tangier ikaba ituwemo n’abaturage bakabakaba miliyoni.

Mu iterambere, uyu mujyi wanikiye imijyi myinshi muri iki gihugu kuko kuri ubu, bavuga ko ari umujyi wa 2 mu yateye imbere cyane, inyuma ya Casablanca.

Tangier ni umujyi uri hafi cyane y’umugabane w’iburayi kuko iri ku nkomane ya Gibraltar, itandukanye Espagne na Morocco (ibirometero 15 byonyine).

Iyo uhagaze ku cyambu cya Tangier, uba ureba imisozi yo ku mugabane w’i Burayi, ahitwa Cape Spartel.

Abakinnyi b'Amavubi basohoka muri Tulip Hotel bajya mu myitozoAbakinnyi b’Amavubi basohoka muri Tulip Hotel bajya mu myitozo

Abakinnyi ba PSG basohoka muri Royal Tulip HotelAbakinnyi ba PSG basohoka muri Royal Tulip Hotel

Dani Alves yafashije PSG gutsindira Monaco i Tanger ibitego 2-1Dani Alves yafashije PSG gutsindira Monaco i Tanger ibitego 2-1

Bahatwarira igikombe kiruta ibindi mu BufaransaBahatwarira igikombe kiruta ibindi mu Bufaransa

Uyu mujyi utandukanye cyane n’indi mijyi y’abarabu, kuko usanga ari umujyi wateye imbere cyane, bitewe n’uko wagezemo abanyaburayi cyera.

Uhasanga imico myinshi, ndetse ni ahantu badahambiriye cyane ku mahame y’idini ya Islam, kuko harimo abantu benshi bafite inkomoko zo mu bihugu byinshi, baba bakora ku cyambu, abandi bashaka uko bakwerekeza ku mugabane w’i Burayi.

Indimi zikoreshwa aha ni icyarabu n’icyesipagnol kurusha izindi, igifaransa kikaza ku mwanya wa 3, na’ho abavuga icyongereza ni mbarwa.

Mu bijyanye na Siporo uyu mujyi utunga ikipe ikomeye cyane yitwa Ittihad Tangier, ikipe ikina mu cyiciro cya mbere muri Maroc (Botola 1).

Hari ikipe kandi iri hafi ya Moghreb Tétouan iyo yahuye na Ittihad Tangier umuriro uraka kuri IBN Batouta Stadium. Ikipe ya KAC Kenitra yahozemo umunyarwanda Bayisenge Emery na yo ntabwo iri kure cyane y’uyu mujyi.

Aha muri uyu mujyi baherutse kwakira umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Bufaransa, Trophee des Champions, wahuje ikipe ya Monaco na PSG.

Imodoka ikipe y'igihugu igendamoImodoka ikipe y’igihugu igendamo

Hoteli yacumbikiye PSG ubwo yari i Tangier, ni yo icumbikiye Amavubi.

Amavubi ari kuba muri Royal Tulip Hotel, ni hoteli nziza cyane y’inyenyeri 5, akaba ari yo yacumbikiye Edinson Cavani, Thiago Silva na bagenzi babo, ubwo bazaga guhangana na AS Monaco ya Radamel Falcao na Mbappe (muri icyo gihe), muri Kanama 2017.

Golden Tulip yacumbikiye PSGGolden Tulip yacumbikiye PSG

Emery Kamanzi (Team Manager w'Amavubi) na Ndayishimiye Eric Bakame Emery Kamanzi (Team Manager w’Amavubi) na Ndayishimiye Eric Bakame

Hotel Icumbikiye AmavubiHotel Icumbikiye Amavubi

Bonnie Mugabe (Media Officer), Regis Muramira (City Radio), Bugingo Emmanuel (Umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC), Perezida wa FERWAFA DeGaulle, Regis Uwayezu (Umuyobozi wungirije w'ishyirahmwe ry'abatoza) Clarisse Uwimana (Contact TV)Bonnie Mugabe (Media Officer), Regis Muramira (City Radio), Bugingo Emmanuel (Umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC), Perezida wa FERWAFA DeGaulle, Regis Uwayezu (Umuyobozi wungirije w’ishyirahmwe ry’abatoza) Clarisse Uwimana (Contact TV)

Hari akanyamuneza hagati yaba bombi...Bonnie Muabe ni Media Officer w'ikipe y'igihugu, naho Regis Muramira akorera City RadioHari akanyamuneza hagati yaba bombi...Bonnie Muabe ni Media Officer w’ikipe y’igihugu, naho Regis Muramira akorera City Radio

Perezida wa FERWAFA yibereye ahaPerezida wa FERWAFA yibereye aha

Yizeye intsinzi kuri uyu wa 5Yizeye intsinzi kuri uyu wa 5

Umuganga w'ikipe y'igihugu Moussa HakizimanaUmuganga w’ikipe y’igihugu Moussa Hakizimana

Djabel wa Rayon Sports ashobora kubanzamo ku wa 5Djabel wa Rayon Sports ashobora kubanzamo ku wa 5

Inyubako ndende kandi nziza ni nyinshi Pe!Inyubako ndende kandi nziza ni nyinshi Pe!

Ufite amafaranga wazashaka uko usura aha hantu, ntabwo wabyicuzaUfite amafaranga wazashaka uko usura aha hantu, ntabwo wabyicuza

Savio Nshuti wa AS Kigali...aprfc na Nzarora Marcel wa Police FCSavio Nshuti wa AS Kigali...aprfc na Nzarora Marcel wa Police FC

Djihad Bizimana yiteguye kwitwara neza kuri uyu wa Gatanu, nk'uko yabikoze ku wa mbereDjihad Bizimana yiteguye kwitwara neza kuri uyu wa Gatanu, nk’uko yabikoze ku wa mbere

Kimenyi mu cyumbaKimenyi mu cyumba

Abana na Petit Frere Innocent NshutiAbana na Petit Frere Innocent Nshuti

Celestin wa Police ari mu bahamya ko aha hakonjeCelestin wa Police ari mu bahamya ko aha hakonje

Bakame, Kimenyi na Radu baganira mbere y'imyitozoBakame, Kimenyi na Radu baganira mbere y’imyitozo

Rutanga Eric wa Rayon SportsRutanga Eric wa Rayon Sports

Mico Justin wa Police FCMico Justin wa Police FC

Omborenga, Amran Nshimiyimana na Rutanga Omborenga, Amran Nshimiyimana na Rutanga

Umubyeyi wa Antoine Hey ari hanoUmubyeyi wa Antoine Hey ari hano

Umufana wa mbere w'Amavubi Mike (La Galette) ntabwo yari gusigara inahaUmufana wa mbere w’Amavubi Mike (La Galette) ntabwo yari gusigara inaha

Ubwiza bw’umujyi wa Tangier

Uyu mujyi urimo inyubako nziza cyane zitari ngufi, kandi ndende.

Isuku muri uyu mujyi iri ku rwego rwo hejuru cyane. Ntabwo wasanga isashi cyangwa indi myanda hasi, usanga mu rukerera abantu barimo bakora isuku mu mujyi, abandi bakagarukamo ku masaha ya ni mugoroba.

Aha butinda gucya muri iki gihe kuko izuba rirasa mu ma saa moya za mu gitondo rikanarenga kare cyane, kuko saa 17H00 buba butangiye kwira.

Kuri ubu hari ubukonje bukabije, kuko mu gitondo bagera kuri dogire selesiyusi 3 ku mugoroba bakagera kuri 7. Akenshi ku manywa uyu mujyi wirirwa kuri 12.

Abaturage batuye aha baganiriye na RuhagoYacu abenshi usanga batazi u Rwanda, ariko bazi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

"Kagame ni inshuti ya Maroc cyane, ino aha ujya usanga bamugarukaho mu makuru," Umugabo w’imyaka 53 utwara Taxi muri uyu mujyi wari utujyanye kuri Méditerranée.

"Ntabwo nzi abaperezida ba Afurika benshi, ariko Kagame ndamuzi. Uyu mwaka ubanza agiye kuyobora Afurika?"

Uyu mugabo koko ntabwo yibeshye, kuri ubu Perezida Kagame aratangira ukwezi kwa Gashyantare ayoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Undi twaganiriye wazengurukaga mu muhanda, we yambajije ubwoko bwanjye kuko yize amateka y’u Rwanda muri Kaminuza, mubwira ko ndi Umunyarwanda ibyo bitakibaho mu gihugu cyacu.

Hari undi twahuye mubwira u Rwanda ntiyagira icyo asobanukirwa, mubwira Kigali ambwira ko atayizi rwose.

"Ese u Rwanda yaba ari intara ya Senegal?" Yambazaga ubona rwose nta na kimwe azi, mubwira ko u Rwanda ari igihugu cyasuwe n’umwami wa Maroc umwaka ushize wa 2017, aratangara cyane.

Nakuyemo ifoto ndayimwereka, ahita ambwira ngo uyu ni Perezida Kagame ndamuzi. Mubwira ko ari Perezida w’u Rwanda.

"Eeeh, ntabwo nari mbizi ko Perezida Kagame ayobora u Rwanda, nari nziko ari umukuru w’igihugu kimwe muri Afurika ariko ntazi neza, ati abanyafurika ntabwo ari byinshi tubamenyaho!!!"

Abanyafurika? Aha rwose bifata nk’abanyaburayi, ntabwo bibara nk’abo ku mugabane w’Africa na gato.

Umugabo wadutwaye atwereka uyu mujyi kuri uyu wa gatatu, yongeyeho ko azaza kuri sitade ku wa 5 gufana u Rwanda kuko akunda abanyafurika, ngo ntashobora kuzashyigikira abo muri Libya.

Afurika!! Aha ni i Burayi (Ku bw’abaturage b’aha muri Tangier).

Uyu mujyi kandi uwusangamo abagabo benshi bakomoka mu bihugu bya Afurika y’iburengerazuba baba bashaka uko bazatoroka bakagera i Burayi. Iyo uri aha wirema agatima wibwira ko bishoboka, kuko uba urebesha uyu mugabane amaso, ariko kuhagera nta byangombwa biragoye nko kujya mu ijuru ku mukire.

Uyu mujyi ukora ku nyanja ya Méditerranée Uyu mujyi ukora ku nyanja ya Méditerranée

Umuhanda wegereye inyanja ya Méditerranée Umuhanda wegereye inyanja ya Méditerranée

Ni umujyi mwizaNi umujyi mwiza

Urimo inyubako nzizaUrimo inyubako nziza

Imisozi yo hakurya inyuma y'icyambu iri i Burayi muri EspagneImisozi yo hakurya inyuma y’icyambu iri i Burayi muri Espagne

Umujyi urimo isuku hirya no hino nta mwanda wahabonaUmujyi urimo isuku hirya no hino nta mwanda wahabona

Bucya butinze, bukira kareBucya butinze, bukira kare

Tangier ihoramo akayaga gaterwa n'inyanja ziyikikijeTangier ihoramo akayaga gaterwa n’inyanja ziyikikije

Uyu mujyi watangiye kubakwa mu kinyejana cya 5, mbere y'ivuka rya Yezu KirisituUyu mujyi watangiye kubakwa mu kinyejana cya 5, mbere y’ivuka rya Yezu Kirisitu

Harimo ibyo kwishimisha bitandukanyeHarimo ibyo kwishimisha bitandukanye

Inyubako nziza ziri impande zoseInyubako nziza ziri impande zose

Imbere mu mihanda igana aho kuba naho ni hezaImbere mu mihanda igana aho kuba naho ni heza

Inyubako ndende zirahari muri uyu mugi kandi nzizaInyubako ndende zirahari muri uyu mugi kandi nziza

Uyu mujyi ufite ahantu hahurira inyajya ya Atlantique na Méditerranée Uyu mujyi ufite ahantu hahurira inyajya ya Atlantique na Méditerranée

Ahahendutse umunyamakuru wa RuhagoYacu yabasha kuba naho harahariAhahendutse umunyamakuru wa RuhagoYacu yabasha kuba naho harahari

UTC yo muri TangierUTC yo muri Tangier

Uhagarara aha, ukareba ahirengeye hakurya, ukabona ko aha naho hatoroshyeUhagarara aha, ukareba ahirengeye hakurya, ukabona ko aha naho hatoroshye

Abaturage baha bagira urugwiroAbaturage baha bagira urugwiro

I Tanger mu gihugu cya Maroc......I Tanger mu gihugu cya Maroc......

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. steven

    Kuya 23-01-2018 saa 22:25'

    uyumujyi uraryoshye, turakwemera kumakurumeza uduha ukomereze aho.

  2. Ndahimana-Amosi

    Kuya 23-01-2018 saa 09:57'

    Amavubi aratsindaibitego2kubusa.

  3. Gustave

    Kuya 20-01-2018 saa 09:25'

    urakoze kunsetsa ibitotsi nari mfite biragiye

  4. Marie faida

    Kuya 19-01-2018 saa 21:30'

    ese uy’umujyi ni uwakangahe muri Moroco mubwinshi bwabawutuye, ubwiza mû nyubako, ndetse nom’ubucuruzi

  5. Clement Louis Kirenga

    Kuya 19-01-2018 saa 10:48'

    Murakoze kutugezayo ndabona ari buraya neza neza

  6. -####-

    Kuya 19-01-2018 saa 10:29'

    ubundi ni umunyamakuru mwiza ariko muri football yo murwanda arahengama bikabije ukagirango yirengagije ko aba mwumva nabo bafite ubwenge

  7. Petero

    Kuya 19-01-2018 saa 07:08'

    Munyamakuru wa Ruhago Jean Luc !!!! ndakwemeye rwose wawukutuye bien!!!!

  8. Patrick NISHYIREMBERE

    Kuya 19-01-2018 saa 06:08'

    Ndabona umugi ukeye rwose uwaba afite urufito yahasohokera nukuvuga ko Tangier ikomeye kurusha RAbat? Narinziko Casablanca ariyambere igakurikirwa na Rabat?
    ANyway udufashije watubwira ticket ari angahe? Hotel ziciriritse ibyo kurya no kunywa kuburyo umuntu ushaka kujyayo yakora Budget akoresheje inkuru yawe atarinze kujya muri Google Search. Murakoze

  9. karenzi

    Kuya 19-01-2018 saa 02:37'

    Cyaora Jean Luc infurayabo wandikana inkuru ubwenge, nubwo iyo ugeze muri football yo mu Rwanda ugerageza kubera cyaneeeeeee ubogamira kuri Gikona, uzisubireho ujye uruca ugaramye, nibyo byatuma urushaho kuba umunyamwuga!

  10. The duke of Bugesera

    Kuya 19-01-2018 saa 01:10'

    This place is good it looks like my sweet home Bugesera


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru