RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amashirakinyoma ku mpamvu zituma Muhadjiri adahamagarwa mu ikipe y’igihugu

Abatoza b’ikipe y’igihugu amavubi basobanuye impamvu Muhadjiri Hakizimana yitwara neza muri shampiyona ariko akaba nta mwanya afite mu ikipe y’igihugu, aho bagaragaje ko byinshi yifitemo hari abandi bamurusha kubikora neza, kandi bikaba byabyara umusaruro, bityo ngo igihe cye ntikiragera.

Muhadjiri Hakizimana yamenyekanye kuva mu myaka yo ha mbere ubwo yakinaga muri Etincelles FC, agatangira guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 hagendewe ku buhanga yagaragazaga, ari na bwo bwatumye abengukwa n’amakipe nka Kiyovu Sports na Mukura VS yakiniye mu myaka itatu ishize.

Muhadjiri yarahamagarwaga muri Mukura VS ariko ageze muri APR FC akajya ashidikanywahoMuhadjiri yarahamagarwaga muri Mukura VS ariko ageze muri APR FC akajya ashidikanywaho

Uyu musore yaje kuva muri Mukura VS aguzwe na AS Kigali mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2016, ariko ngo ‘iyo nyirumuringa aje utega akaboko’, APR FC yahise iza iramutwara ku bwumvikane bw’amakipe yombi.

Ageze muri APR FC na bwo yakomeje gukora byinshi byanejeje abafana, ariko kandi n’imvune rimwe na rimwe zikamwibasira. Icyakora imikinire ye yatumye ajya ahamagarwa mu ikipe y’igihugu ariko nyuma aho Umutoza Antoine Hey aziye, uyu musore ntiyongeye kubonamo umwanya, ari na cyo cyatumye abafana bakomeza kubyibazaho.

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Nyakanga, Umutoza Anoine Hey yasobanuye neza ko hari urwego Muhadjiri atarageraho kandi ko imiterere y’ikipe ye ibyo Muhadjiri akora hari abandi babikora.

Umutoza Antoine Hey avuga ko igihe cya Muhadjiri kizagera, ko agomba gutegereza ababikora neza ubu bakina ku mwanya umwe bakabanza bakava mu ikipe y'igihuguUmutoza Antoine Hey avuga ko igihe cya Muhadjiri kizagera, ko agomba gutegereza ababikora neza ubu bakina ku mwanya umwe bakabanza bakava mu ikipe y’igihugu

Ati: “Iyo uhamagara abakinnyi ubanza kureba abo muzakina, kuko uko wakina na Uganda si ko wakina na Kenya, sin a ko wakina na Tanzania. Twararebye dusanga dukeneye abakinnyi b’ibigango, bafite imbaraga by’umwihariko ku mukino wa Uganda.”

“Twararebye dusanga hari aho dukeneye kongeramo abakinnyi, dusanga ari mu bwugarizi hagati no ku ruhande rw’iburyo maze tuzana Imran Saddam na Ange.”

“Ikindi kibazo twabonye mu mikino ishize ni icy’abakinnyi bataha izamu. Muhadjiri tuzi ko ari umukinnyi mwiza, ariko si rutahizamu 100%, kuko akina nka nomero 10 kandi kuri uwo mwanya dufiteho abantu batatu Kevin, Djihad na Savio, ni yo mpamvu twahisemo kuzana rutahizamu Abeddy.”

Muhire Kevin ngo akora neza bimwe mu byo Muhadjiri yifitemo, bityo Abeddy ni we wari ukeneweMuhire Kevin ngo akora neza bimwe mu byo Muhadjiri yifitemo, bityo Abeddy ni we wari ukenewe

"Nk’uko hari abahamagawe mbere ubu bavuyemo ni na ko ntawe ukwiye kwirara. Na Muhadjiri igihe cye kizagera kuko si umukinnyi mubi. Navuga ko ikibura ari ukugera kw’igihe cye nta kindi.”

Barababeshya nta mutoza wanga umukinnyi mwiza…

Ibyavuzwe na Antoine Hey byongeye gushimangirwa na Mashami Vincent, umutoza wungirije, wavuze ko Muhadjiri atahamagawe nk’uko hari n’abandi bitwaye neza batahamagawe, aho yatanze ingero nka Djabel Imanishimwe, Sekamana Maxime n’abandi, gusa ngo imiryango y’Amavubi ntabwo ifunze, isaha n’isaha hari uwasohoka cyangwa uwakwinjira.

Ati “Iyo uvuye mu cyiciro kimwe ujya mu kindi, uba usabwa kureba aho wakongeramo imbaraga. […]”

Umutoza Antoine Hey na Mashami Vincent umwungirijeUmutoza Antoine Hey na Mashami Vincent umwungirije

“Hari abakinnyi benshi mwakabaye mubabaza, hari ba Maxime, ntimubaza ba Djabel ni abakinnyi b’abanyarwanda kandi babikora neza mu makipe yabo, hari n’abandi benshi nka ba Djuma muri Kiyovu, ariko akenshi usanga mwibanda ku muntu umwe gusa, na byo umuntu yabyibazaho.”

“Gusa ni ukumenya ko umukinnyi uje si uko aba ari igitangaza, ariko usigaye hanze si uko aba ari umuswa, kuko ubu hari abaje hari n’abasohotse, ni ibintu bisanzwe mu mupira.”

Mashami yakomeje avuga ko kubogamira kuri abo bakinnyi baba batahamagawe akenshi ari byo bituma bishyiramo ko hari ibibazo hagati yabo n’abatoza, nyamara ngo “ntibazakubeshye nta mutoza mu by’ukuri wanga umukinnyi mwiza. Ntawe ntibibaho.”

Amavubi akomeje imyitozo yitegura umukino ubanza w’ijonjora rya CHAN 2018 azakinamo na Uganda Cranes kuwa 12 Kanama, mu gihe umukino wo kwishyura wo uzakinirwa i Kigali kuwa 19 Kanama.

Muhadjiri ajya akora utuntu mu kibuga tugasigara mu mitwe y'abafanaMuhadjiri ajya akora utuntu mu kibuga tugasigara mu mitwe y’abafana

Amavubi yo akomeje imyitozo ikaze yitegura Uganda CranesAmavubi yo akomeje imyitozo ikaze yitegura Uganda Cranes

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Elysse

    Kuya 10-08-2017 saa 11:11'

    Nyamara Muhadjili Sumuswa Ntawamenya Impamvu Adahamagarwa,Kuko Arashoboye Urugero Ntashobora Gutera Cou Fran 3 Ntakintu Kivuyemo.Nibatubwize Ukuri.

  2. cedric

    Kuya 3-08-2017 saa 19:58'

    sha basore birababaje uriya musore sinzi icyo azira

  3. Niyigena

    Kuya 2-08-2017 saa 20:14'

    Muransetsa nubwo arumutoza ariko ashobora gukora amakosa twese tukayabona jye ntanga ingero zigara gara umunya Suede Roger Parmegrene watozaga AMAVUBI, muri 2005 yari yaranze gushyira GATETE mwikipe ye ngo ntambaraga afiteakomeza gutsindwa induru zabafana n’itangazamakuru zatumye amuhamagara kumukino twakinnye na NIGERIA ariko ibyo GATETE yamweretse muruwo mukino twese abari bazi ubwenge turabyibuka twarwaniraga gutunga ikaye iriho Gimmy GATETE

  4. dina

    Kuya 2-08-2017 saa 14:56'

    Umutoza yahawe akazi kuko yakigiye, namwe mwize kuvuga so mumureke atoae namwe muvuge, buri wese akore ibyo ashinzwe. ubwo muratangiye kururimba abo muzabonaho injyawuro, niba yaragite muri Apr akihindura akabari murumva azawuhamya koko?? nareke abana bafite umupira bawuconge nawe asigare yikosora.

  5. Bakundukize jean claude

    Kuya 2-08-2017 saa 13:21'

    muhadjil azira yuko yatsinze igitego igihe Ikipe y,amavubi yari ifitwe na Murisa jimmy icyo gihe mashami yungirije

  6. Bwiza

    Kuya 2-08-2017 saa 09:12'

    Haaaaaa!!!

  7. ced

    Kuya 2-08-2017 saa 07:11'

    ariko inkuru yumutwe nibyo wanditse ndabona bidahura ubwo numvaga ugiye kuva imuzi ukavuga mubyukuri ibyihishe bituma muhadjiri adahamagarwa ariko wisubiriyemo ibyo abatoza batangaza kd ibyo rwse turabizi. inkuru zanyu rimwe na rimwe zigaragaza urwego rwohasi bikabije

  8. Albert

    Kuya 2-08-2017 saa 05:26'

    MUHADJILI wo muri MUKURA siwe womuri APR namwe ntimugakabye ibyo abatozabavuze Ni ukuri nukobabivuze mubwenge yasubiye inyuma

  9. samed

    Kuya 2-08-2017 saa 00:00'

    mubikore uko mushaka mumusige mubyihorere ark iyo wifata ugasiga maestro yama tecnic ugiye gukina nubugande ntakuntu wanyumvisha ko muhire Kevin arushumupira muhadjiri ushobora kwerimina abakinnyi 2 agatanga assist,agatsinda,akamenya no gutera ceti pieces usibye ko arise bizagaruka kumutwe ntamadiscour NGO nabana turacyategura.

  10. doral sign

    Kuya 1-08-2017 saa 21:30'

    umutoza nuburenganzira bwe bamureke akore icyo ashaka ahubwo ahe abanyarwanda ibyo basezeranyije

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru