RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 8:33'  -  Uwahoze atoza abanyezamu ba APR FC yerekeje muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 7:41'  -  Rayon Sports mu mikino 2 mu majyepfo hishimirwa igikombe cya shampiyona yatwaye- Uko gahunda yose iteye  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 15:36'  -  Djabil wifuzwaga na Mukura yongereye amasezerano mu Amagaju
Amasura mashya mu Mavubi yitegura guhangana na Uganda
Print Comments: 21 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Abatoza b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ barangajwe imbere n’umutoza mukuru Antoine Hey bamaze gutoranya ikipe y’abakinnyi 22 izatangira umwiherero wo gutegura imikino ibiri bazahuramo na Uganda Cranes mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2018 izabera muri Kenya.

Amavubi yabonye itike yo gukina iki cyiciro nyuma yo gusezerera Taifa Stars ya Tanzania mu gihe Uganda Cranes basezereye The Warriors za Sudani y’Epfo.

Mu rutonde rw’abakinnyi 22, RuhagoYacu yabashije kubona, aba bahamagariwe kwitegura umwiherero uzatangira mu cyumweru gitaha, Antoine Hey yongereyemo amaraso mashya, ugereranyije n’ikipe yasezereye Tanzania.

Amavubi azakina uyu mukino (ubanza) adafite kapiteni wayo, Ndayishimiye Eric ’Bakame’ wabonye amakarita abiri y’umuhondo mu ijonjora riheruka, bityo uyu akazasiba umukino ubanza mu gihe Mico Justin yavunikiye mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali bakina na Tanzania.

Mu bakinnyi bashya bongerewe mu ikipe izitegura Tanzania harimo; Kimenyi Yves (wari wanatangiye mbere), Nshimiyimana Imran (APR FC)), Nyandwi Saddam, Mutsinzi Ange (Rayon Sports), na Biramahire Abeddy (Police FC).

Umukino ubanza uzabera i Kampala tariki ya 12 Kanama 2017 mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali.

Abakinnyi 22 b'Amavubi bahamagariwe kwitegura UgandaAbakinnyi 22 b’Amavubi bahamagariwe kwitegura Uganda

Kimenyi Yves, umunyezamu w’ikipe ya APR FC witwaye neza mu mikino ya nyuma ya shampiyona, akaza no gufasha ikipe ye kwegukana igikombe cy’Amahoro cya 2017, yahawe umwanya mu ikipe y’igihugu mbere y’umukino wo kwishyura na Tanzania, ni nyuma yo kubona ko Bakame byashobokaga ko yabona ikarita ya kabiri y’umuhondo mu mukino wari kubera i Kigali, biza no kuba.

Mutsinzi Ange, ukina mu mutima wa ba myugariro mu ikipe ya Rayon Sports kimwe na mugenzi we ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo; Nyandwi Saddam (waguzwe muri Espoir FC) na bo bakaba bongerewe muri iyi kipe kimwe na Nshimiyimana Amran ukina hagati muri APR FC mu gihe Biramahire Abeddy wa Police FC ashobora kuzaba ashingiweho mu gushaka ibitego nyuma yo gusimbura Mico Justin muri iyi kipe yahamagawe.

Mico ntiyashoje umukino wo kwishyura na Tanzania i Kigali Mico ntiyashoje umukino wo kwishyura na Tanzania i Kigali
Bakame azasiba umukino ubanza kubera amakarita abiri y'umuhondoBakame azasiba umukino ubanza kubera amakarita abiri y’umuhondo
Kimenyi Yves yari yahamagawe mbere Kimenyi Yves yari yahamagawe mbere

Mutsinzi Ange wa Rayon Sports na we yongerewe mu Mavubi yitegura UgandaMutsinzi Ange wa Rayon Sports na we yongerewe mu Mavubi yitegura Uganda
Nyandwi Saddam yahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihuguNyandwi Saddam yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu
Biramahire Abeddy, umwe mu bakinnyi bakiri bato bitwaye neza muri shampiyona y'u RwandaBiramahire Abeddy, umwe mu bakinnyi bakiri bato bitwaye neza muri shampiyona y’u Rwanda
Imran Nshimyimana yongeye guhamagarwa mu ikipe y'igihuguImran Nshimyimana yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu

ndacyayisenga Florent Kuya 31-07-2017 saa 14:08'

ngewerwose ,umusore,nkamuhajiri a rambabaje tu mashami! nago arebayuko ,muhajiri arumusore wingufu ,babo nye ,asusura gana .bagirango uganda yo niyayica ahaaaa!!!

Niyigena Kuya 31-07-2017 saa 12:36'

Mujye mugabanya ubujiji Nyandwi ahamagawe koyagiye muri Rayon cg nuko Yigaragaje muri Espoire kuko Rayon ntamukino numwe arayikinira ikindi ubaza ibya Danny avuga ko umutoza abivanze nabanze amenye aho Danny yerekeje

XXX NYANGAMUGAYO Kuya 30-07-2017 saa 18:13'

Bacungeneza Niba Ntaruswa Itangwa Muguhamagarabaki- nnyi Muhagiri Yatsinze Gana Batareba Afasha A P R Batareba Ntabwobyumvikana.

nsabimana Eric Kuya 30-07-2017 saa 12:33'

Ari hehe se Dani Usengimana!!! umutoza arabivanze rwose!!! wenda Bakame we turabyemera afite deux cartes jaune!

Patrick Kuya 30-07-2017 saa 11:01'

Muhadjiri azira level of discipline iri hasi kdi abazungu nicyo cyambere banga niyo waba uri maestro gute kbs! so kuri njye muhadjiri ntiyaburamo kbsa ark niyongere discipline ntiyumve ko yagezeyo naho ubundi kubona selection ya Antoine Hey bizamugora kdi natwe abanyaranda aba aduhemukira kuko ubundi mediane arakenewe kbsa

Willy Kuya 30-07-2017 saa 10:55'

Nkurikije uko nabonye umukino wa Tanzania, Muhadjili niwe warukenewe kongerwamo.

Desire Kuya 30-07-2017 saa 10:29'

Nge Ndabona Amavubi Azatsinda Ugana.

Albert Kuya 30-07-2017 saa 06:47'

Ark muhadjiri yakoze iki muri APR yasubiye inyuma .mugereranye muhadjiri wo muri MUKURA Na APR baratandukanye

kagabo Kuya 29-07-2017 saa 23:49'

Ariko bakunzi ba ruhagoyacu.com, muri kurenganya Hey ko atatoranije Muhadjiri, ariko murirengagiza ko yasuzumwe bagasanga nta condition phydique afite nziza? Rero ntimukwiye kuguma kwibaza ngo Hey shora iki Muhadjiri, nuko yabaye inapt mumyitozo y’ingufu, ntangufu afite zo gukina n’imisambi ya Uganda

bonaventure Kuya 29-07-2017 saa 20:27'

amanubi.tuyarinyuma natwe ahoturi sudani tubifurije gutsida uganda

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)