RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amavubi asoje imyitozo ya nyuma i Bangui, mbere yo gucakirana na Centrafrica-Amafoto

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda imaze gukora imyitozo ya nyuma ku kibuga Complexe Sportif Barthélemy Boganda kiri i Bangui, mbere yo gutana mu mitwe n’ikipe ya Centrafrica mu gushaka itike y’igikombe cy’Africa cya 2019.

Uyu mukino uteganyijwe ku i saa 16H00 ku isaha yo mu Rwanda, ukaba ari umukino ubanza mu itsinda rya 8 kuri aya makipe yombi, aherereye mu itsinda rya 8.

Umutoza Antoine Hey w’ikipe y’igihugu, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, yatangaje ko ikipe y’u Rwanda yiteguye neza, kandi afitiye icyizere abakinnyi be.

JPEG - 90.2 kb
Abakinnyi b’u Rwanda mbere yo gutangira imyitozo

JPEG - 141.6 kb
Abakinnyi b’Amavubi mu myitozo yo kuri uyu wa gatandatu

" Twariteguye byose bishoboka, tuzi ko ari umukino ukomeye ku ikipe yacu y’u Rwanda," Antoine Hey, utoza Amavubi.

" Urugendo rwacu rwagenze neza kuva i Kigali tuza hano muri Centrafrica. Gutangira ukinira hanze ntabwo byoroshye, ariko kugeza ubu, nta kibazo twagize twakiriwe neza, tuniteze kugira umukino mwiza, imbere y’ikipe nziza ya Centrafrica."

JPEG - 49.4 kb
Umutoza Antoine Hey na Nzarora mu kiganiro n’abanyamakuru

" Nta kipe mu itsinda dufata nk’ikomeye kurusha izindi cyangwa iyoroshye kurusha izindi, imikino yose tuzakora ibishoboka, tubone amanota akwiye."

Ku ruhande rw’umuzamu Nzarora Marcel wari kumwe na Hey mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko badafitiye ubwoba gukinira imbere y’abafana benshi.

" Turi ikipe irimo abakinnyi bamenyereye, nta bwoba dufite bwo gukinira imbere y’abafana benshi, kandi twizeye kwitwara neza," Marcel Nzarora.

JPEG - 176.1 kb
Abasore b’Amavubi bafite morali mbere ya Centrafrica
JPEG - 157.8 kb
Sugira Ernest, ni we uzayobora ubusatirizi bw’u Rwanda kuri iki cyumweru

Amavubi yakoze imyitozo kuri iki kibuga, imbere y’abafana bacye barimo n’abanyarwanda bari baje gushyigikira aba basore.

U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Centrafrica, Cote d’Ivoire na Guinea Conakry.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. turatsinze jean

    Kuya 11-06-2017 saa 14:32'

    mwatubwira ni sangahe? umukino utangirira kumasaha yo murwanda

  2. turatsinze jean

    Kuya 11-06-2017 saa 14:30'

    mwatubwira ni sangahe? umukino utangirira kumasaha yo mutewanda!?

  3. ruhago

    Kuya 11-06-2017 saa 08:28'

    imana irikumwe natwe,intsinzi ndsyibona centrafrica 0-3 Rwanda,good luck for my country

  4. jean.dedieu

    Kuya 11-06-2017 saa 06:01'

    nifurijye.intsinzi.amavubi

  5. Barnabee

    Kuya 10-06-2017 saa 21:55'

    Urwanda tugomba guzatsinda fugira nasaviyo bazabikora!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru