RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amavubi asoje umwaka wa 2017 ari ku mwanya w’i 113 ku isi

Ikipe y’igihugu Amavubi yazamutse imyanya 7 ku rutonde ngarukwakwezi rukorwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, mu kwezi gushyize kw’Ugushyingo, akaba ari urutonde rubanziriza u rw’umwaka.

Amavubi nta mukino yigeze akina mu kwezi gushize kwa 11, bikaba byayafashije kuva ku mwanya w’i 120 agera ku mwanya w’i 113, bishobora guhinduka ku rutonde rw’ukwezi kwa 12, kuko Amavubi yahatakarije amanotamu mikino ya CECAFA.

Iyi mikino iherutse gusozwa mu gihugu cya Kenya, u Rwanda rwatsinzwe imikino 2 n’igihugu cya Kenya na Zanzibar, anganya na Libya aza no gutsinda Tanzania, isanzwe iri mu myanya mibi.

Ku makipe 10 ya mbere ku isi nta kigeze gihinduka kuko ikipe y’Ubudage ishoje uyu mwaka iri ku mwanya wa mbere ku isi, ikaba mu mikino 15 yakinnye muri 2017 nta mukino n’umwe bigeze batakaza.

Ubudage bukurikiwe n’ikipe ya Argentina, naho Ababiligi bari ku mwanya wa mbere muri 2015 na 2016 bari ku mwanya wa 3 ku isi.

Urubye ku rutonde rwa 2016 nta cyahindutse kinini ku makipe 50 ya mbere ku isi, kuko ibihugu 5 ari byo byonyine byabashije kwinjira muri uru rutonde, byose bikaba biri hejuru y’imyanya 30 ya mbere ku isi.

Ibihugu byazamutse imyanya myinshi muri uyu mwaka biyobowe na Vanuatu iri ku mwanya w’i 157, ikaba yarazamutse imyanya 28, Vietnam iri ku mwanya w’i 112 yazamutse imyanya 12, Myanmar iri ku mwanya w’i 140 yazamutse imyanya 10.

Amakipe 29 y’ibihugu yo ku mugabane w’i Burayi n’amakipe 8 yo ku mugabane w’Africa ari mu makipe 50 ya mbere ku isi. U Burayi na Africa nibo bafite ibihugu byinshi mu makipe 50 ya mbere ku isi.

Umwanya mwiza Amavubi yagize muri uyu mwaka ni u wa 92 muri Werurwe naho umwanya mubi Amavubi yagezeho ni umwanya w’i 127 muri Nyakanga.

Urutonde rw’amakipe 10 ya mbere ku isi:

Urutonde rw’amakipe 10 ya mbere muri Africa:

PNG - 73.2 kb
Amakipe 10 ya mbere muri Africa, ayobowe na Senegal
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru