RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amavubi azatangira umwiherero nyuma y’umukino wa nyuma wa Peace Cup

Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda, Amavubi, izatangira umwiherero wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina muri shampiyona z’imbere mu bihugu byabo, mu kwezi gutaha, nyuma y’igikombe cy’amahoro.

CHAN 2018 izabera muri Kenya guhera tariki 11 Mutarama kugeza ku ya 2 Gashyantare 2018, aho izitabirwa n’amakipe 16 azaba yitwaye neza mu mikino y’amajonjora.

Amavubi y’u Rwanda azakina na Tanzania mu ijonjora ribanza, aho umukino ubanza uzabera kuri CCM Kirumba, i Mwanza, tariki ya 15 Nyakanga 2017, naho umukino wo kwishyura ubera i Kigali, i Nyamirambo, tariki ya 22 Nyakanga 2017. Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi, izakina n’izaba yatsinze hagati ya Uganda na Sudani y’Epfo.

Umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa; Ruboneza Prosper yatangarije Ruhagoyacu ko ikipe y’u Rwanda izahamagarwa mbere gato y’uko hakinwa umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka, ku buryo nta gihindutse izatangira umwiherero tariki ya 5 Nyakanga 2017.

Amavubi azatngira umwiherero iminsi 10 mbere y'umukino ubanza niba nta gihindutseAmavubi azatngira umwiherero iminsi 10 mbere y’umukino ubanza niba nta gihindutse

Igikombe cy’amahoro kuri ubu kigeze muri 1/2, kizasozwa tariki ya 4 Nyakanga 2017.

Ikipe y’igihugu ya Tanzania yo irasa n’iyatangiye imyiteguro kuko yerekeje muri Coasafa, aho ishobora kugeza tariki ya 12 Nyakanga 2017 iri muri Afurika y’Epfo, ikazaza ikina n’Amavubi.


Abakinnyi Tanzania izakoresha muri Cosafa

Abazamu: Aishi Salum Manula (Azam FC), Benno David Kakolanya (Yanga) na Said Mohammed Said (Mtibwa Sugar).

Ba myugariro: Shomari Salum Kapombe (Azam FC), Hassan Hamis Ramadhan ‘Kessy’ (Yanga), Gadiel Michael (Azam FC), Amim Abdulkarim (Toto), Erasto Nyoni (Azam FC), Salim Hassan Abdallah (Mtibwa), Abdi Banda (Simba) na Nurdin Chona (Prisons).

Abakina hagati: Himid Mao (Azam FC), Salmin Hoza (Mbao FC), Mzamiru Yassin (Simba), Simon Msuva (Yanga), Raphael Daudi (Mbeya City) na Shizza Kichuya (Simba SC).

Ba rutahizamu: Thomas Ulimwengu (AFC Eskilstuna, Sweden), Mbaraka Yusuph (Kagera), Stamili Mbonde, Elias Maguli (Dhofar SC) na Shabani Idd Chilunda (Azam FC).

Muri CHAN iheruka, mu 2016, yakiriwe n’u Rwanda rwayikinaga ku nshuro ya kabiri, rugarukira muri 1/4, rutsinzwe na Congo Kinshasa ibitego 2-1 nyuma yo kwitabaza iminota 30 y’inyongera.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru