RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amavubi azipimira kuri Sudani mbere yo guhura na Uganda

Ikipe y’u Rwanda, Amavubi izabanza kwipima na Sudani mu mpera z’iki cyumweru mbere yo kwerekeza muri Uganda mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CHAN 2018.

Nk’uko bitangazwa na FERWAFA ibicishije ku rubuga rwayo, Ikipe y’igihugu ya Sudani itegerejwe i Kigali mu mukino wa gicuti uteganyijwe kuwa 7 Kanama.

Amavubi yakaniye gusezerera Uganda Cranes iherutse gutandukana n'umutoza MicoAmavubi yakaniye gusezerera Uganda Cranes iherutse gutandukana n’umutoza Mico

Iyo kipe ya Sudani izaca i Kigali yerekeza muri Ethiopia mu rugamba rumwe n’urwo Amavubi azajyamo muri Uganda, aho bose bazaba bashaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma ya CHAN 2018 izabera muri Kenya.

Uwo mukino witezweho gufasha Umutoza Antoine Hey kureba abakinnyi azifashisha mu mukino azakinamo na Uganda kuwa 12 Kanama ku kibuga cya St. Mary’s Kitende, mbere y’uko bakina uwo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuwa 19 Kanama.

U Rwanda rwasezereye Tanzania ku gitego cyo hanze bitewe n’uko banganyije igitego 1-1 hateranyijwe imikino yombi, rukazahura na Uganda yo yasezereye Sudani y’epfo ku giteranyo cy’ibitego 5-1, byose byatsinzwe mu mukino wo kwishyura, dore ko mu mukino ubanza ho bari banganyije 0-0.

Umutoza Anoine Hey we ngo asanga Uganda ari yo iri ku gitutu kuko isabwa gutsinda umukino ubanza byanze bikunzeUmutoza Anoine Hey we ngo asanga Uganda ari yo iri ku gitutu kuko isabwa gutsinda umukino ubanza byanze bikunze

Sudani yo yasezereye u Burundi ku giteranyo cy’igitego 1-0 mu mikino yombi, ikazahura na Ethiopia yakuyemo Djibouti iyitsinze ibitego 5-1 mu mukino ubanza, icyo gihugu kikanga kuza gukina uwo kwishyura bityo kigaterwa mpaga, maze iyo kipe yo mu ihembe rya Afurika igahita ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 8-1.

U Rwanda ruramutse rusezereye Uganda ruzitabira CHAN ku nshuro ya gatatu, nyuma y’iyo rwitabiriye muri Sudani mu 2011, rugasubira mu yo rwakiriye mu 2016 aho rwaviriyemo muri ¼ cy’irangiza rusezerewe na DRC yegukanye igikombe cy’uwo mwaka.

Umutoza Mashami Vincent yashimangiye ko ikipe bafite ari yo nziza iri mu Rwanda ubuUmutoza Mashami Vincent yashimangiye ko ikipe bafite ari yo nziza iri mu Rwanda ubu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Izindi nkuru

Bwiza Kuya 2-08-2017 saa 09:24'

Bonne chance Mavubi.

elie Kuya 2-08-2017 saa 01:25'

amavubi azabikora

seba Kuya 1-08-2017 saa 20:29'

nibatsinda nzishima arko ikipe idafite muhajiri sinyemera

niyonkuru Kuya 1-08-2017 saa 17:06'

Iyo kipe se iruta izo u Rwanda rwagize,rutahizamu ifite Ni nde?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!