RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amavubi mu gakangara ka gatatu hamwe na Uganda Cranes muri tombola ya CHAN 2018

Inama yahuje abashinzwe gutegura irushanwa rya CHAN 2018 izabera muri Maroc yabaye kuri uyu wa Gatatu yemeje uburyo tombora izakorwamo maze igabanya amakipe 16 azitabira iri rushanwa mu dukangara tune, mbere y’uko umuhango nyir’izina uba kuwa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2018 i Rabat muri Maroc.

U Rwanda rwisanze mu gakangara ka kane hamwe na Uganda yari yarusezereye mbere y’uko rubonera andi mahirwe kuri Ethiopia, Sudani na yo yo muri aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’iyo hagati ndetse na Congo Brazzaville yakuyemo Congo Kinshasa ifite irushanwa riheruka.

Amavubi yabaye igihugu cya 16 kibonye itike nyuma yo gusezerera EthiopiaAmavubi yabaye igihugu cya 16 kibonye itike nyuma yo gusezerera Ethiopia

Maroc izakira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatanu guhera tariki ya 13 Mutarama kugeza ku ya 4 Gashyantare 2018 mu mijyi ya Casablanca (itsinda A), Marrakech (itsinda B), Tangier (Itsinda C) na Agadir (Itsinda D).

Uburyo amakipe yagabanyjwe mu dukangara tune hakurikijwe uburyo yagiye yitwara mu nshuro enye ziheruka iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ryabayemo .

U Rwanda ruzitabira CHAN ku nshuro ya gatatu rwarananiwe kurenga amatsinda mu 2009, rukagarukira muri 1/4 mu 2016 ruri kumwe na Uganda, Congo na Sudani mu gakangara ka kane.

Amavubi ntazahura na Uganda, Sudani cyangwa Congo mu matsindaAmavubi ntazahura na Uganda, Sudani cyangwa Congo mu matsinda


Uburyo amakipe yagabanyijwe mu dukangara

Agakangara ka 1: Morocco (host), Angola, Cote d’Ivoire, Libya
Agakangara ka 2: Cameroon, Guinea, Nigeria, Zambia
Agakangara ka 3: Congo, Uganda, Rwanda, Sudan
Agakangara ka 4: Burkina Faso, Equatorial Guinea, Mauritania, Namibia

Umukino ufungura irushanwa uzabera kuri stade Mohamed V i Casablanca, iyi iheruka kuberaho umukino wo kwishyura wa CAF Champions League 2017.

Libya yegukanye igikombe mu 2014 niyo kipe ifite igikombe izitabira iri rushanwa ritaha mu zabitwaye zose dore Congo Kinshasa ifite bibiri birimo n’igiheruka yakuye i Kigali yasezerewe na Congo Brazzaville mu majonjora naho Tunisia yatwaye icya 2011 ntiyigeze yitabira gushaka itike uyu mwaka.

Congo Kinshasa ifite ibikombe bibiri muri 4 bimaze gukinirwa ntizakina irushanwa rizabera muri MarocCongo Kinshasa ifite ibikombe bibiri muri 4 bimaze gukinirwa ntizakina irushanwa rizabera muri Maroc

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru