RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

CECAFA: Amavubi mu itsinda rimwe na Kenya izakira irushanwa

Ikipe y’igihugu y’ u Rwnada ’Amavubi’ izatangira guhatana muri CECAFA y’ibihugu izabera muri Kenya, ihura n’iki gihugu kizakira iri rushanwa rizatangira mu kwezi gutaha, ni nyuma ya tombora yabaye igaragaza uburyo amakipe 10 azaryitabira agabanyije mu matsinda.

Muri tombora y’iri rushanwa rikuze kurusha ayandi muri Afurika yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, ikipe y’u Rwanda izakina umukino ufungura irushanwa na Kenya ku Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2017.

Amavubi yari yagarukiye ku mukino wa nyuma, atsindwa na Uganda igitego 1-0 muri Cecafa iheruka kubera muri Ethiopia mu 2015, ndetse yari yabashije gusezerera Kenya muri 1/4.

Uko amakipe azahura muri Cecafa Senior Challenge Cup 2017Uko amakipe azahura muri Cecafa Senior Challenge Cup 2017

Andi makipe agize itsinda rya mbere rya Cecafa ni: Zanzibar, Tanzania n’ikipe y’igihugu cya Libya yatumiwe mu irushanwa ry’uyu mwaka.

Itsinda B rigizwe na Uganda Cranes bafite igikombe giheruka, Ethiopia, Uburundi, Sudani y’Epfo n’ikipe y’igihugu cya Zimbawe yatumiwe.

Irushanwa ry’uyu mwaka rizamara ibyumweru bibiri ; kuva tariki ya 3 kugeza kuya 17 Ukuboza 2017 mu mijyi ya Kakamega, Kisumu na Nakuru.

Kenya yaherukaga kwakira iri rushanwa mu 2013, ndetse iza kuritwara itsinze Sudani ibitego 2-0.

Ibihugu byo mu karere ka Cecafa bitazitabira irushanwa ry’uyu mwaka ni: Sudani, Somalia, Eritrea, na Djibouti.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru