RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amavubi mu myitozo muri Tunisia, kwibagiza abanyarwanda ibyayabayeho muri CECAFA ni yo intego

Ikipe y’u Rwanda, Amavubi yatangiye imyitozo aho iri mu mwiherero muri Tunisia, Kapiteni wayo, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ agatangaza ko intego yabo ari ukwibagiza Abanyarwanda ibyababayeho muri CECAFA Senior Challenge Cup byatumye bacyura umusaruro udashyitse.

Amavubi yahagurutse i Kigali ku gicamunsi cy’Ubunani yerekeza mu Mujyi wa Sousse ho muri Tunisia aciye i Doha muri Qatar.

Mashami Vincent nk'Umutoza wungirije ni we uba ayoboye imyitozo yo kwishyushyaMashami Vincent nk’Umutoza wungirije ni we uba ayoboye imyitozo yo kwishyushya

Uburebure bw’urugendo ni bwo bwatumye abakinnyi batitoza kuwa kabiri tariki ya 2 Mutarama, kuko ari bwo bageze i Sousse nk’uko byasobanuwe n’Umutoza Antoine Hey, akaba yarahisemo kubaruhura ariko mu mugoroba ahitamo gukorana inama n’abakinnyi.

Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Kapiteni w’Amavubi y’abakina muri Azam Rwanda Premier League atangaza ko we na bagenzi be bameze neza, ndetse batangiye imyitozo bagamije kwibagiza abanyarwanda uburyo batashye amara masa muri CECAFA, ibyo bikazanabafasha kurushaho kwitwara neza muri CHAN.

Bakame yagize ati “Kuri uyu munsi ni bwo twatangiye imyitozo, iyi turangije ya mu gitondo, ikibuga ntacyo kidutwaye kuko turakora neza, navuga ko ku ruhande rwacu nk’abakinnyi gahunda zose zirimo kugenda neza uko bikwiye.”

“Twiteguye neza imikino ya gicuti dufite kuwa gatandatu no ku cyumweru ndetse no kuwa kabiri, ni imikino tugomba gukora ibishoboka byose tukayitwaramo neza, cyane ko ari nay o izatwereka ishusho y’uko tuzaba duhagaze muri CHAN, urumva rero ko tuzakora ibishoboka byose tugashimisha abanyarwanda tukabibagiza ibyo twakoze muri CECAFA kuko tuzi ko bitagenze nk’uko twabyifuzaga, gusa si bo bonyine byababaje natwe byaratubabaje cyane.”

Abakinnyi bose ngo intego ni imwe, "Kwibagiza abanyarwanda uburyo batsinzwe muri CECAFA bakavamo batarenze amajonjora mu itsinda"Abakinnyi bose ngo intego ni imwe, "Kwibagiza abanyarwanda uburyo batsinzwe muri CECAFA bakavamo batarenze amajonjora mu itsinda"

Yakomeje yibutsa Abanyarwanda bose muri rusange ko babahagarariye, bityo ko bakwiye kubaba inyuma mu rugamba bagiyemo, haba mu masengesho ndetse no mu bundi buryo bwose bushoboka.

Umutoza Antoine Hey yatangaje ko abakinnyi be bameze neza mu mwiherero, nta mvune ndetse ngo ikinyabupfura n’imyitwarire ni ntamakemwa.

Amavubi azakina umukino wa mbere wa gicuti kuwa gatandatu tariki ya 6/1/2018 ahura na Sudani, akurikizeho undi mukino ku cyumweru tariki ya 7/1/2018 ahura na Namibia, iyi mikino yombi ikazabera i Sousse, umukino wa gatatu wa gicuti akazawukina na Algeria ku itariki ya 10/1/2018 habura umunsi umwe ngo yerekeze muri Morocco ahazabera imikino ya CHAN 2018.

CHAN 2018 izatangira ku itariki ya 13/1/2018 isozwe ku itariki ya 4/2/2018, Amavubi akaba aherereye mu itsinda C, aho azatangira irushanwa akina na Nigeria ku itariki ya 15/1/2018, akazakina umukino wa kabiri na Guinea Equatorial ku itariki 19/1/2018, akazasoza imikino y’amatsinda ikina na Libya ku itariki 23/1/2018 akazajya akinira mu Mujyi wa Tanger wo muri Morocco.

Abanyezamu Kimenyi Yves (22), Ndayishimiye Eric 'Bakame' (1), Nzarora Marcel (18) n'Umutoza wabo Higiro Wembo ThomasAbanyezamu Kimenyi Yves (22), Ndayishimiye Eric ’Bakame’ (1), Nzarora Marcel (18) n’Umutoza wabo Higiro Wembo Thomas
Amavubi yageze muri Tunisia kuwa kabiriAmavubi yageze muri Tunisia kuwa kabiri
Abanyezamu mu myitozoAbanyezamu mu myitozo
Amavubi aripima na Sudani kuwa gatandatu w'iki cyumweruAmavubi aripima na Sudani kuwa gatandatu w’iki cyumweru
Amavubi azakurikizaho kwipima na Namibia ku cyumweruAmavubi azakurikizaho kwipima na Namibia ku cyumweru
Umukino w'agaciro kuruta indi kuri Antoine Hey ni uwo Amavubi azakina na Algeria ku itariki ya 10 MutaramaUmukino w’agaciro kuruta indi kuri Antoine Hey ni uwo Amavubi azakina na Algeria ku itariki ya 10 Mutarama
Amavubi arimo gukorera imyitozo ahantu hakonje kandi hari umuyaga nk'uko mu Mujyi wa Tanger muri Morocco hameze ubuAmavubi arimo gukorera imyitozo ahantu hakonje kandi hari umuyaga nk’uko mu Mujyi wa Tanger muri Morocco hameze ubu
Umunyezamu wa mbere ni Bakame ariko uwa kabiri we Kimenyi na Nzarora ntibarisobanuraUmunyezamu wa mbere ni Bakame ariko uwa kabiri we Kimenyi na Nzarora ntibarisobanura
Usengimana Faustin 'Vidic' mu myitozo i SousseUsengimana Faustin ’Vidic’ mu myitozo i Sousse
Abakinnyi bose ngo bameze neza nta mvuneAbakinnyi bose ngo bameze neza nta mvune
Mubumbyi Barnabe na Kayumba SoterMubumbyi Barnabe na Kayumba Soter
Mubumbyi Barnabe na Kayumba SoterMubumbyi Barnabe na Kayumba Soter
Ally Niyonzima na Biramahire AbedyAlly Niyonzima na Biramahire Abedy
Ally Niyonzima na Biramahire AbedyAlly Niyonzima na Biramahire Abedy
Ndayishimiye CelestinNdayishimiye Celestin
Abakinnyi mu myitozo baba bafite ishyaka ridasanzweAbakinnyi mu myitozo baba bafite ishyaka ridasanzwe

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. macd

    Kuya 5-01-2018 saa 03:51'

    ese iyi mikino y’a CHAN tuzayirebera he


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru