RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 24:55'  -  Djihad Bizimana arerekeza mu Budage kuri uyu wa gatandatu  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 8:33'  -  Uwahoze atoza abanyezamu ba APR FC yerekeje muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 7:41'  -  Rayon Sports mu mikino 2 mu majyepfo hishimirwa igikombe cya shampiyona yatwaye- Uko gahunda yose iteye  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports
Amavubi: Muhadjiri, Yannick na Djabel ntibari mu bakinnyi 25 Antoine Hey yahamagaye
Print Comments: 5 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umutoza w’Amavubi Antoine Hey yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 25 batarimo Yannick Mukunzi, Muhadjiri Hakizimana, Amran Nshimiyimana ba APR FC na Manishimwe Djabel wa Rayon Sports, ariko ngo impamvu ingana ururo.

Nk’uko yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru, Umutoza Antoine Hey ngo abakinnyi yatoranyije ni abo akeneye mu mukino u Rwanda ruzakinamo na Centrafrique mu kwezi gutaha, cyane ko azaba akinira hanze, kandi kuri we ngo kugirango ujye mu gikombe cya Afurika ugomba kubanza gutsinda imikino yose ukiniye iwawe.

Hakizimana Muhadjiri amaze iminsi ahetse APR FC, we na Mukunzi Yannick, Amran Nshimiyimana, ariko ntibari mu rutonde rw’abakinnyi 25 Umutoza Antoine Hey yahamagaye, abo bakiyongeraho na Manishimwe Djabel wa Rayon Sports.

Djabel Manishimwe yari amaze iminsi akina neza ariko ngo yazafasha Amavubi mu mikino izakurikirahoDjabel Manishimwe yari amaze iminsi akina neza ariko ngo yazafasha Amavubi mu mikino izakurikiraho

Icyakora ngo isaha n’isaha umukinnyi uwo ari we wese ashobora kwinjira mu ikipe y’igihugu maze uwari uyirimo agasohoka, ariko ibura ry’abo bakinnyi twavuze haruguru, rijyanye n’uburyo bw’imikinire bapanze kuzakoresha muri Centrafrique.

Antoine Hey yagize ati “Umukino wanjye nzawukina na Centrafrique, dufite igitekerezo cy’uburyo tuzakinamo, tugendeye kuri ibyo twatoranyije abakinnyi dukeneye mu myanya itandukanye.”

“Ubwo twatoranyaga abakinnyi, narebye imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere, nk’uko nagiye ngerageza kubisobanura mbere, nabonye abakinnyi benshi bafite impano, ariko nahereye ku busa, sinitaye ku kuba yaba akona mu ikipe nziza, kuba yaba atsinda cyangwa yaratsindaga mu myaka itanu ishize cyanwa mu mwaka ushize, narebye ibyo akora uyu munsi.”

“Dutangira kubatumira mu igeragezwa, twakuyemo bamwe batameze neza uyu munsi ariko wenda mu kwezi gutaha bazaba bameze neza ku buryo badufasha mu mukino uzakurikiraho. Ubu turareba uyu mukino (Centrafrique vs Rwanda) kuko urasaba abakinnyi b’intoranwa bihariye, utabarimo ntibivuga ko atari umukinnyi, si n’uko hari ikitagenda neza hagati ye natwe, ahubwo ni uko dutekereza ko aba twahamagaye bazakora ibyiza muri Centrafrique.”

Muhadjiri Hakizimana we ngo ni umukinnyi mwiza ariko utihutaMuhadjiri Hakizimana we ngo ni umukinnyi mwiza ariko utihuta

Abakinnyi ba AS Kigali banze gukora igeragezwa

Iradukunda Eric ni we mukinnyi wa AS Kigali wenyine wakoze igeragezwa rya kabiri, mu gihe Mubumbyi Barnabe, Kayumba Sothern a Bishira Latif batigeze baza, bikavugwa ko babujijwe kwitabira iryo geragezwa bitewe n’umukino bafitanye na Police FC kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gicurasi.

Ibyo byabujijwe amahirwe abo bakinnyi, kuko Iradukunda wakoze igeragezwa we yabashije no kuritsinda mu gihe abataraje bo bahise bavanwa mu rutonde ako kanya, Umutoza Antoine Hey agasobanura ko byari kuba bidaciye mu mucyo iyo bagira uwo bashyira mu ikipe y’igihugu atakoze igeragezwa rya mbere n’irya kabiri.

Ati “Umwe muri bane bari bahamagajwe gukora test yaraje, abandi ntabwo baje ku zindi mpamvu zabo ntazi. Ntabwo dushobora kumenya urwego rw’abadahari, ndetse nta n’ubwo byaba biciye mu mucyo turamutse dufashe abataje tukabashyiramo tukirengagiza abaturutse iyo bigwa bakaza gukora igeragezwa barangiza bakisanga batarimo.”

Mambo yagarutse nyuma y’imyaka isaga 6 adahamagarwa

Umutoza Antoine Hey yabajijwe icyagendeweho ngo ahamagare Rucogoza Aimable ‘Mambo’ nyuma y’imyaka isaga itandatu yari amaze adakandagira mu ikipe y’igihugu Amavubi, maze asubiza agaragaza ko “akungo gahoze ari ko karyoshya imboga”.

Ati “Nta kindi twashingiyeho ni uburambe gusa. Ni umukinnyi ufite uburambe bwinshi, kandi dufite abandi bakinnyi bakiri bato nka Aimable wundi (Nsabimana) ukeneye uburambe igihe tuzaba dutangira imyitozo. Nizera ko abakinnyi bakiri bato bashobora kwigira ku burambe bwa bakuru babo.”

Antoine Hey na Mashami Vincent mu kiganiro n'abanyamakuruAntoine Hey na Mashami Vincent mu kiganiro n’abanyamakuru

Yakomeje anasobanura ko Mambo yagaragaje iterambere ridasanzwe kuva ku igeragezwa rya mbere yakoze, kandi ngo afite utuntu twinshi twaba ingirakamaro ku ikipe.

Abakinnyi 25 bahamagawe bazatangira imyitozo kuwa mbere tariki ya 29 Gicurasi, bakazajya bakora incuro ebyiri ku munsi, byanashoboka bakazakina imikino yo Kwibuka ku ncuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, ari na yo izifashishwa nk’imikino ya gicuti.

Nyuma y’imikino ya GMT iteganyijwe kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 4 Kamena, abakinnyi bazahita bagabanywa bave kuri 25 hasigare 18, ari na bo bazaba bagize ikipe y’igihugu Amavubi izerekeza muri Centrafrique, bagakina umukino wabo ku itariki ya 11 Kamena.

sabbat Kuya 31-05-2017 saa 11:24'

iyi team izabikora gusa kuri djabel hey yambeshye pe

mugisha Kuya 30-05-2017 saa 07:51'

umutoza niwe uzi impamvu
abatoranyije kuko niwe ubishinzwe, kdi icyamuzanye guhaha no uko akora ibyo dushaka
icyo dushaka ntakindi no uko amavubi yitwa amavubi adwinga agatanga ubuki (muyandi magambo: kutsinda , gutanga ibyishimo kubanyarwanda Bose) bimunanira inzira yamuzanye arayizi.

MANZITHIERI Kuya 29-05-2017 saa 17:13'

UYU MUTOZA WAMAVUBI ARAJE ABATANGE KUKO CENTRE AFRICA IKOMEYE KURUSHA AMATEGEKOYIMANA BANZE GUHAMAGARA YANICK NA MU HAGIRI KANDI YA RABARUKOYE MURIGANA.

bona Kuya 25-05-2017 saa 19:44'

ariko apr usigaye undwaza pe reba umuntu ngo ni muhadjiri usigaye wambara nimero icumi ya gatete Jimmy wubahwa nabanyarwanda kweri

mugisha Kuya 25-05-2017 saa 19:22'

reka turebe muriya umutoza niwe uzi impamvu yabasize but centre afrique ntazikurayo iyikipe irakomeye iyo ikinira murugo


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)