RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 22-04-2017 saa 20:48'  -  Amafoto-Patriots BBC itsinze IPRC bigoranye, 30 Plus yongera kuba insina ngufi imbere ya Espoir  |  Yanditswe kuya 21-04-2017 saa 21:17'  -  Volleyball: Imikino yo mu itsinda rya Gisagara VC yasubitswe  |  Yanditswe kuya 18-04-2017 saa 25:08'  -  Bidasubirwaho, u Rwanda ruzitabira Afrobasket 2017  |  Yanditswe kuya 16-04-2017 saa 28:57'  -  Beach Volley: Ikipe y’igihugu yageze mu Rwanda ihiga kuzerekeza mu gikombe cy’isi  |  Yanditswe kuya 15-04-2017 saa 30:53'  -  Handball: Nyakabanda yikomye imisifurire nyuma yo gutsindwa na APR
Amavubi nta mukino wa gicuti ateganya- Ferwafa
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, ritangaza ko nta gahunda Amavubi afite yo gukina umukino nwa gicuti uwo ari wo wose, nubwo impera z’iki cyumweru turimo FIFA yazihariye imikino y’amakipe y’ibihugu.

Amavubi biteganyijwe ko ari bumurikirwe umutoza mushya ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, yagiye akunda gushinjwa kudakina imikino ya gicuti nk’ibindi bihugu, rimwe na rimwe bikagora abakinnyi mu gihe bahuriye mu mikino mpuzamahanga.

Amavubi aheruka mu kibuga muri Nzeri 2016Amavubi aheruka mu kibuga muri Nzeri 2016

Ibi ariko, ubuyobozi bwa Ferwafa bwari bwatangaje ko bigomba guhinduka kuva muri uyu mwaka, ari na yo mpamvu muri gahunda za shampiyona zapanzwe aya matariki ya FIFA nta mikino yari yahashyizwe kugeza kuri uyu munsi tubyandikaho.

Ubwo twavuganaga n’umuvugizi w’iri shyirahamwe Ruboneza Prosper, yadutangarije ko kuri ubu nta mukino wa gicuti bateganya, ko gahunda bazayifata nyuma yo kuvugana n’umutoza uri bwerekanwe uyu munsi. Ruboneza yari yagize ati: “Oya, ntabwo turi gutegura umukino wa gicuti uwo ari wo wose.”

Ibyo tuzabipanga ari uko tumaze kuvugana n’umutoza, bizaterwa na gahunda afite. Kuri ubu, nta mukino wa gicuti twateganyije”.

Uretse ikipe y’igihugu nkuru, amakipe mato na yo akunze gutegurwa ari uko hagiye kuba amarushanwa ndetse akenshi abatoza bayo bakamenyekana icyo gihe. Mu minsi yashize, hari amakuru yari yatangajwe ko igihugu cya Tanzania cyari cyifuje gukina n’ibihugu byo mu karere birimo u Rwanda, mu mikino ya gicuti y’abatarengeje imyaka 17.

Tanzania iri kwitegura kuzajya mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Gabon muri Gicurasi, yateganyaga gukina n’u Rwanda tariki ya 28 Werurwe, igakina n’u Burundi tariki ya 30 uko kwezi mu gihe Uganda y’abatarengeje imyaka 17 hari gahunda yo guhura tariki ya 2 Mata 2017. Ku ruhande rw’u Rwanda ariko, umuvugizi wa Ferwafa yatangaje ko iyi gahunda ntayo bazi.

Iyo gahunda ntabwo tuyizi, ntabwo ikipe yacu y’abatarengeje imyaka 17 iri kwitegura gukina na Tanzania. Ayo makuru ntabwo twayamenye”.

Tanzania U17 yifuzaga umukino wa gicuti n'Amavubi mato, nyuma yo kugirira umwiherero mu Rwanda ubwo yarimo ishaka itike yo kujya mu gikombe cya AfurikaTanzania U17 yifuzaga umukino wa gicuti n’Amavubi mato, nyuma yo kugirira umwiherero mu Rwanda ubwo yarimo ishaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika

Amavubi, aheruka mu kibuga muri Nzeri ya 2016 ubwo yanganyirizaga na Ghana iwayo 1-1 mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Gabon mu ntangiriro z’uyu mwaka. Umukino wa gicuti ikipe y’igihugu iheruka gukina, ni uwo yatsindiwe i Kigali na Senegal 2-0, hari muri Gicurasi 2016.

Musesenguzi Kuya 21-03-2017 saa 00:23'

Ntamikino ya gicuti kandi tugashaka insinzi!!
Ibyo Ni ibintu bihabanye!
Kuva FerwaDeGaule ikiriho, ntansinzi u Rwanda ruzabona!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports223455
02Apr FC231647
03Police FC231846
04As Kigali231444
05Musanze FC24238
06Bugesera FC23836
07Espoir FC23230
08Etincelles FC23-629
09Sunrise FC23-426
10Mukura VS23-926
11Amagaju FC23-725
12Kirehe FC23-425
13Kiyovu sports23-1222
14Marines FC24-1520
15Gicumbi FC22-1418
16Pepiniere FC23-2312
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny15
02Wayi Yeka13
03MICO Justin12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 26 April 2017 15:30
flag RAYON - vs - MUKURA flag
Gicumbi Stadium
Tuesday, 25 April 2017 15:30
flag GICUMBI - vs - RAYON flag
Kigali Regional Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag APR - vs - KIYOVU flag
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag AMAGAJU - vs - SUNRISE flag
Nyamata Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag BUGESERA - vs - GICUMBI flag
Ruyenzi Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag PEPINIERE - vs - ESPOIR flag
Kirehe Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag KIREHE - vs - POLICE flag
Umuganda Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag ETINCELLES - vs - POLICE flag