RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amavubi: Salomon aragera mu Rwanda ku wa 3; Iranzi, Omborenga na Rachid bazaze ku wa 4

Ikipe y’igihugu Amavubi, yamaze gutangira imyitozo, yitegura umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Africa, uzayihuza n’ikipe ya Centrafrica mu kwezi gutaha kwa 6, i Bangui mu murwa mukuru w’iki gihugu.

Amavubi azahura na Centrafrica ku itariki ya 11 Kamena, akaba yatangiye umwiherero kuri uyu wa mbere, aho ari gukora imyitozo inshuro 2 ku munsi, kuri Sitade Amahoro.

Abakinnyi 16 bakina mu Rwanda batangiye imyitozo kuri uyu wa mbere, mu gihe kuri uyu wa kabiri, abakina mu karere k’Africa y’iburasirazuba baraba bagera mu Rwanda, biyongera kuri Bayisenge Emery ukina muri Morocco.

Bayisenge Emery ukina muri KAC Kenitra yageze mu Rwanda kuri uyu wa mbere. Mugiraneza Jean Baptiste ukina muri Gor Mahia mu gihugu cya Kenya, we yageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize, dore ko atanagaragaye mu mukino wa nyuma Gor Mahia yanganyijemo na Posta Rangers.

JPEG - 20.9 kb
Mugiraneza ukina muri Kenya, arakora imyitozo kuri uyu wa 2
JPEG - 90.1 kb
Niyonzima ukina muri Tanzania, azatangira imyitozo kuri uyu wa 3

Tuyisenge Jacques na we ukinira Gor Mahia, yageze i Kigali kuri uyu wa mbere, nyuma yo gufasha ikipe ye kunganya na Posta Rangers, atsinda igitego cyo kwishyura.

Niyonzima Haruna, kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, ukina uri Yanga Africans mu gihugu cya Tanzania, ategerejwe mu myitozo yo kuri uyu wa gatatu.

JPEG - 72.9 kb
Salomon Nirisarike ukina muri Tubize, aragera i Kigali kuri uyu wa 3

Salomon Nirisarike ukinira ikipe ya AFC Tubize yo mu Bubiligi we akaba azagera i Kigali ku wa 3, atangire imyitozo na bagenzi be, kuri uyu wa kane.

JPEG - 68.4 kb
Iranzi Jean Claude na bagenzi be, bategerejwe ku wa 4

Abakinnyi 3 bakina mu cyiciro cya 3 mu gihugu cya Slovakia, Iranzi Jean Claude, Omborenga Fitina na Kalisa Rachid, bo bategerejwe i Kigali ku wa kane, bakaba bazatangira imyitozo ku wa 5, nk’uko FERWAFA ibitangaza.

Sugira Ernest ukinira ikipe ya AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ni we mukinnyi wa nyuma uzagera mu Mavubi, kuko ategerejwe ku wa mbere w’icyumweru gitaha, nyuma y’umukino ikipe ye izahuramo na St George yo muri Ethiiopia, tariki ya 04 Kamena uyu mwaka i Addis Abeba, mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ku mugabane w’Africa.

Amavubi afite irushanwa ryo kwibuka agomba gukina mu mpera z’iki cyumweru i Kigali, mbere yo kwerekeza i Bangui mu cyumweru gitaha.

Urutonde rw’abakinnyi ntakuka 18 umutoza azajyana muri Centrafrica, ruzajya ahagaragara tariki ya 07 Kamena uyu mwaka.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru