RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amavubi turayazi, tuzayatsinda- Salum Mayanga utoza Taifa Stars

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Tanzania Salum Mayanga yashyize yemera kuvugana n’itangazamakuru ryo mu Rwanda, aho yatangaje ko kuri uyu wa gatandatu ari buze kubabaza abanyarwanda agacyura intsinzi i Dar es Salaam.

Salum Mayanga utorohewe muri Tanzania, yanze kuvugisha abanyamakuru b’abanyarwanda bari i Mwanza mu mukino ubanza, aho yadutangarija ko azavuga ari uko aje mu Rwanda mu mukino wo kwishyura.

Uyu mutoza ariko yaje nanone kwanga kuvugana n’itangazamakuru ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe kuwa gatatu w’iki cyumweru, aho yavuze ko azagira icyo atangaza umukino urangiye. Nyuma yo kubimusaba kenshi ariko, Salum Mayanga yagezeho yemera kuvugana n’abanyarwanda, aho yatangaje ko ikimuzanye i Kigali ari intsinzi ntakindi.

Tanzania yakoreye imyitozo kuri Regional ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanuTanzania yakoreye imyitozo kuri Regional ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu
Taifa Stars yemerewe gukorera ku kibuga izakiniraho mu gihe u Rwanda rutabonye ayo mahirwe i Dar es SalaamTaifa Stars yemerewe gukorera ku kibuga izakiniraho mu gihe u Rwanda rutabonye ayo mahirwe i Dar es Salaam
Imyitozo ishoboka yose yakozweImyitozo ishoboka yose yakozwe

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa gatanu Salum Mayanga yagize ati:

Tuzi (imikinire y’ u ) Rwanda nkuko batuzi. Intego yacu nge n’abasore bange ni ukwitwara neza ku munsi w’ejo tukegukana intsinzi. Twaba tugaragara nk’ ikipe nziza cyangwa se mbi”.

“Ndizera ko ejo tutazaba turyama mu kibuga, ndizera ko noneho tuzabona iminota myinshi yo gukina”.

“Icyo navuga tuzakina umukino mwiza. Sinshaka kugaruka ku byabaye i Mwanza. Nahamya gusa ko ejo tuzakina umukino mwiza kandi nkizeza abanyatanzania ko tuzatsinda”.

U Rwanda na Tanzania, bari banganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye kuri CCM KIRUMBA Stadium. Savio Nshuti yafunguye amazamu muri uyu mukino, igitego cyishyuwe na Hamid Mao kuri penaliti yibazwaho.

Abakinnyi bahawe ubutumwa nyuma y'imyitozoAbakinnyi bahawe ubutumwa nyuma y’imyitozo
Umutoza Salim ngo hari icyo yizeye ku munsi w'ejoUmutoza Salim ngo hari icyo yizeye ku munsi w’ejo
Ambassaderi wa Tanzania mu Rwanda ni umwe mu bitabiriye imyitozo ya Taifa StarsAmbassaderi wa Tanzania mu Rwanda ni umwe mu bitabiriye imyitozo ya Taifa Stars

Umukino wo kuri uyu wa gatandatu uzasifurwa n’Abagande kuva saa 15:30 aho kwinjira muri wo ari amafaranga 10 000 muri VVIP, 5000 muri VIP, 2000 ahatwikiriye na 1000 ahandi hose hasigaye.

Amafoto: Hardi Uwihanganye/Ruhagoyacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru