RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amavubi U-20 y’abagore agiye guhatanira itike y’igikombe cy’Isi 2018

Ikipe y’igihugu y’abagore y’abatarengeje imyaka 20, izahatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu Bufaransa.

Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, u Rwanda ni kimwe mu bihugu 19 by’Afurika bizahanganira imyanya ibiri yo guhagararira uyu mugabane mu Bufaransa mu 2018.

Iyi mikino yo gushaka itike, izatangira mu mpera z’icyumweru cya gatatu cy’ukwezi gutaha (tariki ya 21-23 Nyakanga 2017) mu gihe amakipe azahagararira umugabane wa Afurika azamenyekana tariki ya 26-28 Mutarama 2018.

U Rwanda ruzahera mu ijonjora rya mbere ruhura n’ikipe izaba yatsinze hagati y’u Burundi na Djibouti zizahura mu ijonjora ry’ibanze rizaba muri Nyakanga na Kanama uyu mwaka.

Umukino ubanza uzabera hanze hagati yatariki ya 15 n’iya 17 Nzeli 2017, mbere y’uko uwo kwishyura ubera i Kigali hagati ya tariki ya 29 Nzeli n’iya 1 Ukwakira 2017.

Mu ijonjora rya kabiri, ikipe izaba yakomeje hagati y’u Rwanda n’iyatsinze hagati y’u Burundi na Djibouti, izahura n’izaba yakomeje hagati ya Afurika y’Epfo na Namibia mu Ugushyingo uyu mwaka.

Amakipe azaba yabashije gutsinda, azahurira mu ijonjora rya gatatu (rizaba muri Mutarama 2018) rizatanga amakipe abiri azahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera mu Bufaransa, igihugu kizakira kandi igikombe cy’Isi cy’abagore mu 2019.

Uko ibihugu bizahura mu ijonjora rya mbere

Imikino ibanza; 15-17, Nzeli 2017

  • Burundi/Djibouti vs Rwanda
  • South Africa vs Namibia
  • Morocco vs Senegal
  • Nigeria vs Tanzania
  • Tunisia vs Libya/Sierra Leone
  • Guinea vs Cameroon
  • Algeria vs Ghana
  • Ethiopia vs Botswana/Kenya
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Arera jon’s

    Kuya 16-06-2017 saa 11:02'

    Bashikibacu mushire mingufu no thing imposible muharanire ishema ryabanyarwanda nokudushira kwikarita y’isi muri rusange!!! murakoze!!wishes you success!**


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru