RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amavubi y’abagore agarutse ku rutonde rwa FIFA azamuka kurusha ibindi bihugu ku Isi nzima

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abagore isoje umwaka wa 2016 iri ku mwanya w’120 ku rutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA.

Nk’uko bigaragazwa n’urwo FIFA yaraye ishyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2016, Amavubi y’abagore yabarizwaga ku mwanya w’135, yazamutse imyanya 15, asoza umwaka ari ku mwanya w’120 n’amanota 908 mu gihe Equador yasubiye inyuma imyanya 77 ikava mu bihugu bibarwa!

Uyu mwanya akaba ariwo mwiza Amavubi y’abagore agize kuva ashyizwe ku rutonde rwa FIFA, mu gihe umwanya mubi bawugize muri Nzeli 2015, ubwo bageraga ku mwanya w’141.

Ikipe y’igihugu y’abagore iheruka mu mikino ya CECAFA yabereye muri Uganda, ikaba yari imaze imyaka ibiri yarahagaritswe kwitabira imikino mpuzamahanga n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, na minisiteri y’umuco na siporo, MINISPOC.

Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubudage, Ubufaransa, Canada, Ubwongereza, Autriche, Ubuyapani, Swede, Brazil na Korea y’amajyaruguru akaba aribyo bihugu 10 bya mbere.

Muri Afurika; Nigeria, Ghana, Cameroun, Equatorial Guinea, South Africa, Cote d’Ivoire, Tunisia ni byo bihugu 7 bya mbere mu gihe u Rwanda ari urwa 21 inyuma ya Tanzania, ndetse rukaba imbere ya Kenya ho umwanya umwe.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. THEOPHILE

    Kuya 24-12-2016 saa 14:28'

    gikundiro yacu komeza unsinde turi inyuma oyeeeee!!!!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru