RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amavubi y’abagore akomeje kuzamuka ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abagore ikomeje kuzamuka ku rutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, aho kuri ubu ibarizwa ku mwanya w’108.

Nk’uko bigaragazwa n’urwo FIFA yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Werurwe 2017, Amavubi y’abagore yabarizwaga ku mwanya w’120, yazamutse imyanya 12, aza ku mwanya w’108 n’amanota 908 mu gihe Jordan yasubiye inyuma imyanya 64 ikava mu bihugu bibarwa!

Uyu mwanya akaba ariwo mwiza Amavubi y’abagore agize kuva ashyizwe ku rutonde rwa FIFA mu 2014 mu gihe umwanya mubi bawugize muri Nzeli 2015, ubwo bageraga ku mwanya w’141.

Ikipe y’igihugu y’abagore iheruka mu mikino ya CECAFA yabereye muri Uganda mu mpera z’umwaka ushize, ikaba yari imaze imyaka ibiri yarahagaritswe kwitabira imikino mpuzamahanga n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, na minisiteri y’umuco na siporo, MINISPOC.

Ubudage, Leta zunze Ubumwe z’Ameria, Ubufaransa, Ubwongereza Canada, Ubuyapani, Swede, Autriche, Brazil na Korea y’amajyaruguru akaba aribyo bihugu 10 bya mbere ku Isi.

Muri Afurika; Nigeria, Ghana, Cameroun, Equatorial Guinea, South Africa, Cote d’Ivoire, Tunisia, Maroc, Algeria na Misiri ni byo bihugu 10 bya mbere mu gihe u Rwanda ari urwa 20, umwanya umwe inyuma ya Tanzania bakurikirana ku rutonde rw’Isi ndetse rukaba imbere ya Kenya ho umwanya umwe muri Afurika, yo ni iya 110 ku Isi.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. samedi

    Kuya 27-03-2017 saa 19:43'

    aba no babakureho kbs bavuze kuzamuka ngira NGO Wenda baza muri 80 bambere none naho! bakureho ikipe kbs

  2. INOCE

    Kuya 25-03-2017 saa 04:41'

    Ntamavubi ntana mavubi kazi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru