RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amavubi y’abagore ashobora gukurwa ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore ishobora kuzisanga yakuwe ku rutonde rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, ni nyuma yaho isubiye inyuma kuri uru rutonde rusohoka nyuma y’amezi atatu.

Ku rutonde rwasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kamena 2017, u Rwanda rwasubiye inyuma imyanya irindwi, rwisanga ku mwanya w’115 ku Isi n’amanota 908.

Ikipe y’igihugu kandi irabarizwa ku mwanya wa 20 mu bihugu 23 by’Afurika bigaragara kuri uru rutonde, imbere ya Uganda, Kenya na Botswana.

U Rwanda rwasubiye inyuma imyanya 7 nyuma yo kunguka imyanya 12 mu kwezi kwa gatatu, rukaza ku mwanya w’108.

u Rwanda rwasubiye inyuma imyanya 7u Rwanda rwasubiye inyuma imyanya 7

Iyi kipe iheruka gukina umukino uwo ari wo wose, muri CECAFA yabereye muri Uganda, hari nyuma yo kumara imyaka ibiri yarahagaritswe kwitabira imikino mpuzamahanga n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, na minisiteri y’umuco na siporo, MINISPOC.

Kuva Amavubi y’abagore ashyizwe ku rutonde rwa FIFA mu 2014, umwanya mwiza bagize ni uwa 108 muri Werurwe 2017 mu gihe umwanya mubi bawugize muri Nzeli 2015, ubwo bageraga ku mwanya w’141.

Gusa, mu nshuro zitaha, iyi kipe ishobora gukurwa kuri uru rutonde igihe yaba idakinnye indi mikino yaba iya gicuti cyangwa iy’amarushanwa dore ko kugeza ubu iri ku mwanya w’115 mu makipe 122 yabazwe muri uku kwezi, ni nyuma yaho hagaruwemo agera ku 8 yakinnye imikino bwa mbere nyuma y’igihe kinini, naho ayandi 3 (Jamaica, St Lucia na Malawi) akurwa ku rutonde kubera kudakina.

Ku rwego rw’Isi, Leta zunze Ubumwe z’Amerika zisubije umwanya wa mbere kuva muri Werurwe 2015, aho wawusimbuyeho u Budage bwa kabiri, bakurikirwa n’u Bufaransa, Canada, u Bwongereza, Ubuyapani, Australia, Brazil, Sweden na Korea y’amajyaruguru mu bihugu 10 bya mbere ku Isi.

USA yagarutse ku mwanya wa mbere, isimbuye u Budage bwawufashe mu 2015USA yagarutse ku mwanya wa mbere, isimbuye u Budage bwawufashe mu 2015

Muri Afurika, ibihugu 10 bya mbere ni: Nigeria, Ghana, Cameroun, Equatorial Guinea, Afurika y’Epfo, Cote d’Ivoire, Tunisia, Maroc, Algeria na Misiri.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru