RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amavubi y’abagore yisanze ku mwanya w’111 ku Isi, Amerika ku isonga

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore ’Amavubi’ irabarizwa ku mwanya wa 111 ku rutonde rwa FIFA rwasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nzeli 2017.

U Rwanda rwazamutse imyanya ine, rufite amanota 908 nyuma yo kuza ku mwanya w’115 mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka.

Ikipe y’igihugu kandi irabarizwa ku mwanya wa 20 mu bihugu 23 by’Afurika bigaragara kuri uru rutonde, imbere ya Kenya, Uganda na Botswana.

Iyi kipe iheruka gukina umukino uwo ari wo wose, muri CECAFA yabereye muri Uganda, hari nyuma yo kumara imyaka ibiri yarahagaritswe kwitabira imikino mpuzamahanga.

u Rwanda rwazamutseho imyanya 4, ariko ruguma mu makipe ane ya nyuma muri Afurikau Rwanda rwazamutseho imyanya 4, ariko ruguma mu makipe ane ya nyuma muri Afurika

Akanama k’ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’u Burasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA) kamaze gusaba u Rwanda kwakira irushanwa ry’abagore mu Ugushyingo uyu mwaka.

Kuva Amavubi y’abagore ashyizwe ku rutonde rwa FIFA mu 2014, umwanya mwiza bagize ni uwa 108 muri Werurwe 2017 mu gihe umwanya mubi bawugize muri Nzeli 2015, ubwo bageraga ku mwanya w’141.

Ku rwego rw’Isi, nta mpinduka zabaye ku bihugu bya mbere; Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’u Budage mu gihe u Bwongereza bwazamutse imyanya ibiri bugafata umwanya wa gatatu. U Bufaransa bwatakaje umwanya umwe bukaba ubwa kane, naho Canada iza ku mwanya wa gatanu nayo itakaje umwanya umwe.

USA irayoboye ku Isi....USA irayoboye ku Isi....
u Bwongereza ku mwanya wa gatatuu Bwongereza ku mwanya wa gatatu

Ubuholandi ni cyo gihugu cyazamutse imyanya myinshi (5), buza ku mwanya wa karindwi inyuma ya Australia mu gihe ibindi bihugu biri mu myanya 10 ya mbere ku Isi ari: Ubuyapani, Brazil na Korea ya Ruguru.

Nigeria ya 35, Ghana ya 46, Cameroun ya 47, Equatorial Guinea ya 51 na Afurika y’Epfo ya 52 ni byo bihugu bitanu bya mbere ku mugabane wa Afurika.

Mu karere, igihugu kiri imbere ni Ethiopia ya 93 ku Isi, Tanzania y’108, u Rwanda 111, Kenya 114, Uganda 115 mu gihe ibindi bihugu bitari mu bindi 118 byashyizwe ku rutonde nyuma yo kumara igihe kinini badakina.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru