RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 24:17'  -  U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu mikino y’abana ya Commonwealth  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 21:11'  -  Perezida Kagame- Inkingi ya mwamba, ukuboko kw’iburyo kwa siporo y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:15'  -  FPR ishima uko Siporo yateye imbere mu Rwanda ariko ikabona intege nke muri ruhago  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:07'  -  Musanze FC irahakana ko Katauti yerekeje muri Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 19-07-2017 saa 28:29'  -  "Ntabwo nari nabitekerejeho neza nemera kuba V/Perezida wa FERWAFA"-Olivier wa Mukura amaze kwegura
Amavubi yageze i Mwanza urusorongo, inzira y’umusaraba ku bakinnyi bagiye nyuma
Print Comments: 4 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bamaze kugera i Mwanza n’aho itsinda ry’abasigaye inyuma rihura n’ibibazo ku kibuga cy’indege i Dar es Salaam, mu gihe habura amasaha make ngo bakine n’ikipe y’igihugu ya Tanzania.

Amavubi yahagurutse i Kigali agera i Dar es Salaam saa cyenda (3:00am) ku isaha yahoo (ni ukuvuga 2:00am) ku isaha ya Kigali. Saa kumi n’ebyiri za mugitondo (6:00am) ni bwo itsinda rya mbere ryiganjemo abakinnyi bazabanza mu kibuga ryahagurutse ryerekeza i Mwanza, mu gihe irindi tsinda ryo ryagombaga guhaguruka saa moya n’iminota 20 (7:20am), ubwo ni 6:20am za Kigali, iri rikaba ryagombaga no kubanza kunyura Kilimanjaro.

Dar es Salaam bahageze amahoroDar es Salaam bahageze amahoro

Icyakora iri ryo ryahagorewe kuko ubwo bari bamaze kwicara mu ndege baje kuyisohorwamo babwirwa ko yagize ikibazo, biba ngombwa ko bategereza iyagombaga guhaguruka saa tatu n’iminota 20 (9:20am), ubwo ni 8:20am za Kigali, bakaba bari bugere i Mwanza saa saba n’iminota 20.

Iryo tsinda ryahuye n’ibibazo ririmo abakinnyi nka Bishira Latif, Jean Marie Vianney Muvandimwe, Niyonzima Olivier ‘Sefu’, Nshuti Innocent, Nzarora Marcel na Muhire Kevin, aba bakinnyi bari kumwe kandi na Muganga Rutamu Patrick, Jean Pierre (Kit Manager) na Kamanzi Emery (Team Manager).

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko abo basigaye i Dar es Salaam bishwe n’inzara, aho babashije kurya udufiriti n’amagi byo ku kibuga cy’indege, dore ko nta bindi biryo barabona kuva saa cyenda za mugitondo (3:00am) kugeza ubu.
Icyakora ngo amahirwe bayateze ku ndege bahawe iza kuhabakura saa kumi n’imwe z’umugoro (5:00pm), ku buryo baza kugera i Mwanza ahagana saa mbili z’ijoro (8:00pm).

Itsinda ryasigaye inyuma ryahuye n'ibibazo, bamwe basinziririye ku kibuga cy'indegeItsinda ryasigaye inyuma ryahuye n’ibibazo, bamwe basinziririye ku kibuga cy’indege

Uko kugenda urusorongo byatumye gahunda y’imyitozo yari iteganyijwe kuri uyu mugoroba ku kibuga cya CCM Kirumba ahazabera uwo mukino uzabahuza na Tanzania ishobora gukorwa n’abakinnyi 12 gusa.

Umukino w’Amavubi Stars y’u Rwanda na Taifa Stars ya Tanzania uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Nyakanga guhera saa cyenda z’i Kigali, ukaba ari ubanza mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma ya CHAN 2018.

Umukino wo kwishyura utreganyije i Kigali mu cyumweru gitaha, izarokoka hagati y’aya makipe yombi ikazahura na Uganda Cranes ya Uganda.

Tubibutse ko uyu mukino muzawukurikirana LIVE kuri RuhagoYacu.

Nshuti Innocent na Manzi ThierryNshuti Innocent na Manzi Thierry

Itsinda ry'abakinnyi 12 n'abatoza ryo ryageze i MwanzaItsinda ry’abakinnyi 12 n’abatoza ryo ryageze i Mwanza

Nshuti Dominique Savio na Nsabimana Aimable batera ubuse ku kibuga cy'indege i Dar es SalaamNshuti Dominique Savio na Nsabimana Aimable batera ubuse ku kibuga cy’indege i Dar es Salaam

Amavubi ku kibuga cy'indege i Dar es SalaamAmavubi ku kibuga cy’indege i Dar es Salaam

Dar es Salaam bahahuriye na Gor Mahia yari ivuye gukina na EvertonDar es Salaam bahahuriye na Gor Mahia yari ivuye gukina na Everton

Tuyisenge Jaques se yaba arimo kubasangiza akanyamuneza ko gutsinda igitego EvertonTuyisenge Jaques se yaba arimo kubasangiza akanyamuneza ko gutsinda igitego Everton

niyonzima jean pierre Kuya 15-07-2017 saa 14:02'

amavubi yacu ndayakunda cyane arabikora nubwo satani yabyitambitsemo ariko barabikora

innocent Kuya 15-07-2017 saa 12:00'

Sinzi niba ari ugukunda umunyenga windege ariko Amavubi kunyura D’ar salama ntibyaringombwa. byari koroha iyo bagenda na bus. harikuba hafi kuruta kuzenguruka i d’ar salama.

Donat Kuya 14-07-2017 saa 21:18'

Ariko ubundi ujya Mwanza anyura Gute Daresalaam? ubanza nuwagiye nimodoka ungeze Mwanza

rusatira Kuya 14-07-2017 saa 14:34'

yewe ndabona amavubi adakunzwe sinzi impamvu ntabantu bayitayeho ahubwo apr fc rayon sport zigaruriye rubanda


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)