RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amavubi yamenye amatariki azahuriraho na Ethiopie mu gushaka itike ya CHAN

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, yarangije guhamya ko u Rwanda na Ethiopie bizakina imikino ibiri yo gushaka itike ya CHAN 2018 igakinwa ku matariki ya 5 na 12 Ugushyingo uyu mwaka.

Nkuko tubikesha ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, umukino ubanza uzabera muri Ethiopie mu cyumweru gitaha tariki ya 5 Ugushyingo, uwo kwishyura ukinirwe i Kigali nyuma y’icyumweru.

Ndahinduka Michel wari wafashije Amavubi gutsinda Ethiopie ntabwo yahamagaweNdahinduka Michel wari wafashije Amavubi gutsinda Ethiopie ntabwo yahamagawe

U Rwanda na Ethiopie byabonye amahirwe yo gukinira guhatanira kujya muri CHAN, nyuma yaho igihugu cya Misiri gisezereye mu irushamwa rya CHAN yari yatumiwemo na CAF, nyuma y’aho ikipe ya Kenya yamburiwe uburenganzira bwo kwakira iri rushamwa kubera imyiteguro mibi, bigahabwa igihugu cya Marooc.

Bitandukanye n’ibyari byatangajwe mbere, aya makipe yombi azahura mu mikino ibiri aho kuba umwe, gusa Amavubi akazagira amahirwe yo kubanza hanze nanone nkuko byagiye bigenda mu mikino ibiri yatambutse.

Ibaruwa ivuye muri CAF yemeje bidasubirwaho ko u Rwanda ruzakina na Ethiopie mu mukino wa kamarampakaIbaruwa ivuye muri CAF yemeje bidasubirwaho ko u Rwanda ruzakina na Ethiopie mu mukino wa kamarampaka

Aya makipe yombi yaherukaga guhura mu mwaka wa 2013 mu cyiciro nk’iki, aho Ethiopie yatsindaga u Rwanda 1-0 I Addis Abeba mu gihe u Rwanda rubifashijwemo na Ndahinduka Michle rwishyuye iki gitego birangira Amavubi asezerewe kuri penaliti, Faustin Usengimana na Emery Bayisenge bakaba bamwe mu bahushije iz’u Rwanda.

Biteganyijwe ko mavubi azatangira umwiherero ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira, nyuma yo guhamagarwa kw’abakinnyi 24 bazakurwamo abazajya muri Ethiopie.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru