RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amavubi yamurikiwe umwambaro azakinana muri CHAN 2018

Amavubi yeretswe umwambaro azakinana mu gikombe cya Afurika gihuza amakipe y’ibihugu agizwe n’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2018), abakinnyi banahabwa nomero, bikavugwa ko uwo mwambaro bahawe ari uwagombaga gukoreshwa mu 2014/2015.

Umwambaro Amavubi azakinana muri CHAN 2018 wakozwe n’uruganda rukora ibikoresho bya siporo rwitwa Erreà rwo mu mujyi wa Torrile mu Butaliyani, uru ruganda rukaba rumaze imyaka ibiri rufitanye amasezerano y’imikoranire na Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) ifatanyije na Komite Olempike y’u Rwanda.

Umwambaro Amavubi yakinanaga kugeza ku cyumweru tariki ya 7 Mutarama 2018 ni uwo yambaraga kuva muri CHAN 2016Umwambaro Amavubi yakinanaga kugeza ku cyumweru tariki ya 7 Mutarama 2018 ni uwo yambaraga kuva muri CHAN 2016

Icyakora uyu mwambaro w’Amavubi utajyanye n’igihe kuko ari ‘version’ yasohotse kandi ikambarwa n’amakipe atandukanye ku isi mu mwaka w’imikino 2014-15. Mu makipe yambaye iyi Version harimo na Rayon Sports na Police FC zo mu Rwanda zayambaye mu 2015-16.

Abanyarwanda bakurikirana iby’umupira w’amaguru bari bishimiye imyambarire y’Amavubi mu mwiherero bari gukorera muri Tunisia kubera amakoti yo kwifubika n’imipira bambara batari mu kibuga igezweho yo mu bwoko bwa ‘The Erreà Falkland sleeve’ yagenewe umwaka w’imikino 2017-18.

Amavubi ari mu mwiherero i Sousse muri Tunisia kuva ku itariki ya 2/1/2018 yitegura imikino ya CHAN 2018, ikaba imaze gukina imikino ibiri ya gicuti, irimo uwo yanganyije na Namibia igitego 1-1 ku cyumweru tariki ya 7/1/2018 n’undi wayahuje na Sudani ugahagarikwa ku munota wa 40 bitewe n’imvururu.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 10/1/2018 azakina undi mukino wa gicuti uzayahuza na Algeria, akabona guhaguruka yerekeza mu Mujyi wa Tanger ho muri Morocco aho azakinira imikino y’ijonjora mu itsinda.

Umwambaro w'Amavubi na nomero buri mukinnyi azaba yambaye muri CHAN 2018Umwambaro w’Amavubi na nomero buri mukinnyi azaba yambaye muri CHAN 2018

Amavubi aherereye mu itsinda C muri CHAN 2018, akazatangira irushanwa akina na Nigeria ku itariki ya 15/1/2018, akazakina umukino wa kabiri na Guinea Equatorial ku itariki 19/1/2018, akazasoreza imikino y’amatsinda ikina na Libya ku itariki 23/1/2018 akazajya akinira mu Mujyi wa Tanger wo muri Morocco.

CHAN 2018 izatangira ku itariki ya 12/1/2018 isozwe ku itariki ya 4/2/2018.

Urutonde rw’Abakinnyi na nomero bazaba bambaye:

Abanyezamu:

1. Ndayishimiye Eric (Rayon Sports): 1

2. Nzarora Marcel (Police FC): 18

3. Kimenyi Yves (APR FC): 23

Ba myugariro:

4. Usengimana Faustin (Rayon Sports): 15

5. Manzi Thierry (Rayon Sports): 17

6. Rutanga Eric (Rayon Sports): 20

7. Kayumba Soter (AS Kigali): 22

8. Ndayishimiye Celestin (Police FC): 3

9. Mbogo Ally (Kiyovu Sports): 9

10. Iradukunda Eric (AS Kigali): 14

11. Ombolenga Fitina (APR FC): 13

12. Rugwiro Herve (APR FC): 16

Abakina hagati:

13. Mukunzi Yannick (Rayon Sports): 6

14. Nshimiyimana Amran (APR FC): 5

15. Bizimana Djihad (APR FC): 4

16. Niyonzima Ally (AS Kigali): 8

17. Manishimwe Djabel (Rayon Sports): 2

18. Hakizimana Muhadjiri (APR FC): 10

19. Nshuti Dominique Savio (AS Kigali): 11

Ba rutahizamu:

20. Nshuti Innocent (APR FC): 19

21. Mico Justin (Police FC): 12

22. Biramahire Abedy (Police FC): 7

23. Mubumbyi Barnabe (Bugesera FC): 21

Umwambaro Amavubi yambaraga kuva mu 2016Umwambaro Amavubi yambaraga kuva mu 2016

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Niyibikora Meddy Madhiba

    Kuya 10-01-2018 saa 01:31'

    Reka amavubi yacu tuyagirere icyize, kandi tuzayafane uko bikwiye. ark Mangwenda yasigaye kubera iki? thanks!

  2. harerimana

    Kuya 9-01-2018 saa 17:10'

    hhhhhhhh ndorera mubumbyi yambaye no 21 naho mbogo ally defenseur no 9 amavubi nta kit manager kbsa.

  3. harerimana

    Kuya 9-01-2018 saa 17:10'

    hhhhhhhh ndorera mubumbyi yambaye no 21 naho mbogo ally defenseur no 9 amavubi nta kit manager kbsa.

  4. harerimana

    Kuya 9-01-2018 saa 17:10'

    hhhhhhhh ndorera mubumbyi yambaye no 21 naho mbogo ally defenseur no 9 amavubi nta kit manager kbsa.

  5. Gwiza

    Kuya 9-01-2018 saa 13:18'

    Jdabel No 2????!!!!! Umu ataquat yambara 2 gute ko nziko ari iy’abadefenseur?

  6. ndayishumiye

    Kuya 9-01-2018 saa 09:23'

    ariko kuki bagumya gusebya iguhugu babuze umuntu wayobora
    ferwafa ufite undangagaciro
    uruganda rwakoze ibijyane namafaranga babahaye gusa bajye bakurikiranwa bibere abandi isomo
    umukinwi uzajya mukibuga yambaye iyomyenda tayari yatsinzwe


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru