RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 24:17'  -  U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu mikino y’abana ya Commonwealth  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 21:11'  -  Perezida Kagame- Inkingi ya mwamba, ukuboko kw’iburyo kwa siporo y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:15'  -  FPR ishima uko Siporo yateye imbere mu Rwanda ariko ikabona intege nke muri ruhago  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:07'  -  Musanze FC irahakana ko Katauti yerekeje muri Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 19-07-2017 saa 28:29'  -  "Ntabwo nari nabitekerejeho neza nemera kuba V/Perezida wa FERWAFA"-Olivier wa Mukura amaze kwegura
Amavubi yanganyije na Tanzania, mu mukino imisifurire yagarutsweho(Amafoto)
Print Comments: 2 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ishoboye gukura inota rimwe kuri CCM Kirumba Stadium mu mukino yahuriragamo na Tanzania, bahatanira kuzerekeza muri CHAN ya 2018 izabera muri Kenya.

Uyu mukinnyo wakinwe kuri uyu wa gatandatu, wabanjirijwe na byinshi bitabaye byiza ku basore bahagarariye u Rwanda, aho bamwe mu bakinnyi bagumishijwe ku kibuga cy’indege amasaha agera ku 10 bategereje indege itaza, byatumye bajya gukina uyu mukino batabonye umwanya wo kuruhka bihagije nyuma yo kugere i Mwanza mu ijoro.

Hejuru y’ibi, mu gihe amategeko mpuzamahanga yemerera ikipe yasuye kwitoreza ku kibuga izakiniraho amasaha 24 mbere y’umukino, Amavubi ntabwo yabashije gukorera imyitozo kuri nyuma yo kuhagera bagasanga kikiri gutunganywa bigatuma akorera mu busitani nubwo n’ubundi abakinnyi batari buzuye.

Umusifuzi yatanze Coup Franc...Umusifuzi yatanze Coup Franc...
Nyamara yari Penaliti, abari bari ku kibuga babibonagaNyamara yari Penaliti, abari bari ku kibuga babibonaga
Iradukunda Eric yakiniraga Amavubi umukino we wa mbere mu matekaIradukunda Eric yakiniraga Amavubi umukino we wa mbere mu mateka
Nshuti Dominique Savio yashegeshe abanya Tanzania bigaragaraNshuti Dominique Savio yashegeshe abanya Tanzania bigaragara
Nk'umukinnyi wakinaga umukino we wa mbere, byamugoye ku buryo yashoboraga no kuhavunikiraNk’umukinnyi wakinaga umukino we wa mbere, byamugoye ku buryo yashoboraga no kuhavunikira
Yahise yitabwaho na Muganga Rutamu PatrickYahise yitabwaho na Muganga Rutamu Patrick
Nshuti Dominique Savio yafunguye amazumu ku mupira yaherejwe na Emmanuel Imanishimwe 'Mangwende'Nshuti Dominique Savio yafunguye amazumu ku mupira yaherejwe na Emmanuel Imanishimwe ’Mangwende’
Mangwende yari yazonze uruhande rw'iburyo rwa tanzania rwoseMangwende yari yazonze uruhande rw’iburyo rwa tanzania rwose

Ibi ariko nkuko twabitangarijwe na kapiteni w’iyi kipe Ndayishimiye Eric Bakame, ngo baje kubishyira inyuma mbere y’umukino, ni ko kwitegura ibiri bube mu kibuga.

Twicaye turaganira mbere y’umukino tubwira abasore ko bakwibagirwa buri kimwe.

Twari tuzi ibiri butubeho bityo nta cyadutunguye. Tugiye kwitegura umukino wo kwishyura kuko iyi kipe twasanze idakomeye”.

Uyu mukino watangiranye imbaraga nke ku makipe yombi, waje gufata icyerekezo ku munota wa 18, ubwo umupira wari uturutse kwa Imanishimwe Emmanuel washoboraga gusanga Nshuti Dominique Savio ahagaze neza mu rubuga rw’amahina, maze agafungura amazamu kuri uyu munsi.

Amavubi yarwanaga no kwihagararaho kuri iki gitego yatsindiye hanze, yaje gutungurwa ku munota wa 33, ubwo umusifuzi w’uwumukino ukomoka muri Sudani y’epfo yemezaga ko Tanzania igomba guhabwa penaliti.

Aha, Umupira Tanzania yari iwuteye mu rubuga rw’amahina, Mambo aritambika arawugarura n’akaguru, umusifuzi wo hagati wari umuri iruhande yemeza ko umukino ukomeza, gusa uwo ku ruhande wari kure avuga ko ari penaliti iranatangwa.

Yageze aho akajya acungirwa hafi n'abakinnyi babiriYageze aho akajya acungirwa hafi n’abakinnyi babiri
Byageze aho ABakinnyi ba Tanzania babona ko Abanyarwanda atari agafu k'imvugwa rimwe, maze buri wese bakajya bamutegeza abakinnyi babiriByageze aho ABakinnyi ba Tanzania babona ko Abanyarwanda atari agafu k’imvugwa rimwe, maze buri wese bakajya bamutegeza abakinnyi babiri
Amavubi yasatiraga kenshi cyane mu gice cya mbereAmavubi yasatiraga kenshi cyane mu gice cya mbere
Tanzania yahawe penaliti itavuzweho rumweTanzania yahawe penaliti itavuzweho rumwe
Kapiteni wa Tanzania yayitsinze neza n'ubwo Bakame yendaga kuyikuramoKapiteni wa Tanzania yayitsinze neza n’ubwo Bakame yendaga kuyikuramo
Umutoza Antoine Hey abwira Bakame ati "Kapiteni turakwiringiye"Umutoza Antoine Hey abwira Bakame ati "Kapiteni turakwiringiye"
Umutoza wungirije, Mashami Vincent (ubanza ibumoso) akurikiye imigendekere y'umukinoUmutoza wungirije, Mashami Vincent (ubanza ibumoso) akurikiye imigendekere y’umukino
Mubumbyi Barnabe ni we wari uyoboye ubusatirizi bw'AmavubiMubumbyi Barnabe ni we wari uyoboye ubusatirizi bw’Amavubi
Abafana b'Amavubi bari abo peeAbafana b’Amavubi bari abo pee
Ibisubizo byashobokaga mu gihinduranya abakinnyi, Kayumba Soter arimo kwishyushyaIbisubizo byashobokaga mu gihinduranya abakinnyi, Kayumba Soter arimo kwishyushya

Iyi penaliti yaje kwinjizwa neza na kapiteni Hamid Mao ku munota wa 35, ntabwo yaje kwishimirwa n’umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey.

Uyu nyuma y’umukino yagize ati: “Byagaragaraga ko iyi itari penaliti. Uwo ari we wese yabibonye ko umukinnyi atawukoze n’akaboko.

Nge nibwiriye umusifuzi ko nyuma y’umukino yakwicara akareba amashusho. Azabibona ko itari penaliti”.

Rucogoza Aimable bakunze kwita Mambo basifuye ko yakoze umupira n’akaboko, na we yaje gutangaza ko umupira yawuteye ku kaguru ko iby’amaboko byamenywa n’umusifuzi.

Mu gihe Amavubi yari akiria ko ashobora kuba yibwe mu gice cya mbere, umusifuzi Alier Michael James yaje kuyikora mu gikomere, ubwo yangaga gutanga penaliti ku munota wa 50 Michael yakoreraga umupira mu rubuga rw’amahin, ariko umusifuzi wo hagati akemeza ko hari hanze.

Aha, wa musifuzi wo ku ruhande wari yemeje Penaliti ya Tanzania, yaje no kwemeza iy’u Rwanda ndetse ava mu mwanya we ajya ku ruhande nk’abagiye gutera penaliti. Aha ariko, umusifuzi wo hagati yaje kumushwishuriza amubwira ko ikosa ryabereye hanze.

Bizimana Djihad n'amashoti aremereye ariko ataronkeye Amavubi igitegoBizimana Djihad n’amashoti aremereye ariko ataronkeye Amavubi igitego
Taifa Stars yari imbere y'abafana bayo bamwe bavuze ko yirangayehoTaifa Stars yari imbere y’abafana bayo bamwe bavuze ko yirangayeho
Umutoza w'Amavubi Antoine Hey asuhuzanya ka Kapiteni wa TanzaniaUmutoza w’Amavubi Antoine Hey asuhuzanya ka Kapiteni wa Tanzania
Imodoka yo itatse abaterankungaImodoka yo itatse abaterankunga
Abasimbura bo bari banaheze ku kibuga cy'indege mbere yo kugera i MwanzaAbasimbura bo bari banaheze ku kibuga cy’indege mbere yo kugera i Mwanza
Rwanda Nziza Gihugu cyacu, wuje imisozi, ibiyaga n'ibirunga, ngobyi iduhetse gahorane ishya,...Rwanda Nziza Gihugu cyacu, wuje imisozi, ibiyaga n’ibirunga, ngobyi iduhetse gahorane ishya,...
Abahagaze kuva ibumoso: Nsabimana Aimable (5), Mico Justin (12), Mubumbyi Barnabe (9), Imanishimwe Emmanuel (3), Yannick Mukunzi (6) na Manzi Thierry. Abunamye: Rucogoza Aimable Mambo (2), Nshuti Dominque Savio (11), Ndayishimiye Eric 'Bakame' (1), Iradukunda Eric 'Radu' na Bizimana DjihadAbahagaze kuva ibumoso: Nsabimana Aimable (5), Mico Justin (12), Mubumbyi Barnabe (9), Imanishimwe Emmanuel (3), Yannick Mukunzi (6) na Manzi Thierry. Abunamye: Rucogoza Aimable Mambo (2), Nshuti Dominque Savio (11), Ndayishimiye Eric ’Bakame’ (1), Iradukunda Eric ’Radu’ na Bizimana Djihad
Kapiteni turakwiringiye....Kapiteni turakwiringiye....

Abasimbura b'AmavubiAbasimbura b’Amavubi
Urebeye ku mazina, Tanzania yari ifite abakinnyi bakomeye kuruta AmavubiUrebeye ku mazina, Tanzania yari ifite abakinnyi bakomeye kuruta Amavubi
Tanzania mu gice cya kabiri yeretse ikosora Amavubi Tanzania mu gice cya kabiri yeretse ikosora Amavubi
Yabagaritse daYabagaritse da

Tanzania yagerageje gusatira mu minota yanyuma y’umukino, gusa iminota 100 yakinwe kuri uyu wa gatandatu yaje kurangira amakipe anganyije 1-1.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali mu cyumweru kimwe, ikipe itsinze ihure n’izarokoka hagati ya Uganda na Sudani y’epfo zanganyirije i Juba 0-0.

Nyirabizeyimana Kuya 16-07-2017 saa 08:00'

Basore rwose twe nkabafana ntacyo tubashinja kuko ibyo twabasabye mwabikoze ikibazo no misifurire arikorero jye ndabona ferwafa ushobora kuba ifitanye ibibazo nandi mafederation yibindi bihugu no neho ingaruka zikaza ku mavubi nonese bavuye centrefrica bibwe numusifuzi nanone birabaye rero nimudacunga neze amavubi ahangirikira

seba Kuya 16-07-2017 saa 05:28'

mwakoze neza bana bu Rwanda


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)