RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amavubi yasesekaye i Kigali bayatwara muri Taxi-Voiture - AMAFOTO

Nyuma yo gusezererwa muri CHAN 2018 atarenze ijonjora, Ikipe y’u Rwanda Amavubi yasesekaye i Kigali ku gicamunsi cy’uyu wa gatanu tariki ya 26 Mutarama, maze bayatwara mu modoka nto zitwara abagenzi (Taxi Voiture) nyuma yo gukererwa kw’iyo bari babateganyirije.

Saa cyenda n’iminota 40 ni bwo Abakinnyi, abatoza n’abaganga b’Amavubi bari bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, aho yakiriwe n’abafana mbarwa, biganjemo aba APR FC.

Amavubi yongeye kota akazuba ka Kigali nyuma y'ubutita bari bamazemo iminsiAmavubi yongeye kota akazuba ka Kigali nyuma y’ubutita bari bamazemo iminsi

Bakigera ku kibuga cy’indege, batunguwe no gusanga nta modoka ihari igomba kubatwara, biba ngombwa ko bamwe bagenda mu modoka abo mu miryango yabo bajemo baje kubakira, abandi babategera ‘Taxi Voiture’ maze bahita bajya kubakirira muri La Palisse Hotel.

RuhagoYacu yaje kumenya ko imodoka isanzwe itwara Amavubi bari bayihamagaye ndetse banamenyesheje abayishinzwe gahunda y’urugendo rw’Amavubi, ariko uwayizanye ahagera akererewe, ku buryo yasanze bamwe bamaze kwicara muri izo modoka bari babategeye.

Mashami Vincent, Umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu Amavubi yatangaje ko n’ubwo bavuyemo batarenze ijonjora nta gikuba gikwiye gucika, kuko abakinnyi bagerageje uko bashoboye kose ngo babone intsinzi ndetse rimwe baranayibona n’ubwo itari ihagije ngo bakomeze mu irushanwa.

Mashami yagize ati “Urugendo rwari rurerure kandi rutoroshye kuva ku itariki ya mbere twaviriye ino kugeza ku ya 23 twaviriyemo, ngirango CHAN murabizi ko irimo gutera imbere, ndetse n’igihugu cyayiteguye cyabikoze mu buryo bwo ku rwego rwo hejuru.”

“Mu kibuga ntabwo twatangiye nabi n’ubwo tutatangiranye intsinzi, kuba watangirana n’ikigugu nka Nigeria ukayibonaho inota hanyuma umukino ukurikiyeho ugatsinda ngirango murumva ko atari bibi kandi bitoroshye, ndetse no ku mukino wa nyuma twakinnye na Libya murabizi ko kugeza ku isegonda igitego cyagiriyemo twari tukiri mu irushanwa.

Bari bananiwe ku buryo umwanya wo kuganira n'abanyamakuru utari uhagijeBari bananiwe ku buryo umwanya wo kuganira n’abanyamakuru utari uhagije

Yakomeje avuga ko urugendo rwabo rwarangiriye aho ariko mu buryo butunguranye kandi bubabaje, ku buryo bitanoroshye kugira uwo ubisobanurira, dore ko intego yabo batayigezeho n’ubwo abakinnyi bitanze bagahatana mu buryo bugaragarira buri wese.

Icyakora ngo ntibatashye amara masa

Mashami Vincent akomeza avuga ko n’ubwo nta gikombe cyangwa ikindi gihembo bakuye mu irushanwa uretse kuba mu mikino itatu bakinnyi ibiri muri yo abakinnyi b’Amavubi ari batowe nk’abitwaye neza kurusha abandi, banahungukiye byinshi ku buryo abona badatashye amara masa.

Ati “Twahungukiye byinshi, inararibonye ku bakinnyi benshi batari bvarakinnye CHAN y’ubushize (mu 2016), gutakaza benshi bayikinnye ukongera kubaka ikipe bundi bushya, umutoza mushya, imikinire mishya, kujya mu irushanwa ubanje gushaka itike, ni inzira itarabaye mbi n’ubwo hagiye hazamo ibibazo. Twakwishimira bike twagezeho ariko ntawakwishimira kuko twavuyemo.”

Amavubi yasezerewe muri CHAN 2018 nyuma yo kunganya umukino umwe, igatsinda umwe igatsindwa undi, mu gihe Nigeria yatsinze imikino ibiri inganya umwe, Libya yo itsinda ibiri itsindwa umwe, izi zikaba ari zo zakomeje muri iri tsinda maze u Rwanda na Guinea zirasezererwa.

Amavubi yasesekaye i Kigali mu masaha ya saa cyenda n'igice ashyira saa kumiAmavubi yasesekaye i Kigali mu masaha ya saa cyenda n’igice ashyira saa kumi
Manzi Thierry ngo yabonye byinshi muri CHAN atari amenyereye mu mupira wo mu RwandaManzi Thierry ngo yabonye byinshi muri CHAN atari amenyereye mu mupira wo mu Rwanda
Nshuti Dominique Savio ushobora gutangira imyitozo muri APR FC kuwa mbere yakiriwe na RujugiroNshuti Dominique Savio ushobora gutangira imyitozo muri APR FC kuwa mbere yakiriwe na Rujugiro
Nzarora Marcel avuye muri CHAN adakinnye umukino n'umweNzarora Marcel avuye muri CHAN adakinnye umukino n’umwe
Mukunzi Yannick ngo iyo yibutse igitego Libya yabatsinze, amarira amuzenga mu masoMukunzi Yannick ngo iyo yibutse igitego Libya yabatsinze, amarira amuzenga mu maso
Mico Justin yicaye muri Taxi VoitureMico Justin yicaye muri Taxi Voiture

Abakinnyi ntibari bamenyereye kugenda mu modoka za V6, bari bamenyereye Bus niniAbakinnyi ntibari bamenyereye kugenda mu modoka za V6, bari bamenyereye Bus nini
Kayumba Soter yihinira mu ivatiri nyuma y'uko Bus isanzwe ibatwara yari yatinze kuhageraKayumba Soter yihinira mu ivatiri nyuma y’uko Bus isanzwe ibatwara yari yatinze kuhagera
Izo modoka ni zo zabakuye ku kibuga zibajyana i NyandunguIzo modoka ni zo zabakuye ku kibuga zibajyana i Nyandungu

Mukunzi Yannick we na bagenzi be bagiye mu modoka ya FERWAFAMukunzi Yannick we na bagenzi be bagiye mu modoka ya FERWAFA
Umutoza w'Abanyezamu, Higiro Wembo Thomas mu muryango w'imwe mu modoka zakuye abakinnyi ku kibuga cy'indegeUmutoza w’Abanyezamu, Higiro Wembo Thomas mu muryango w’imwe mu modoka zakuye abakinnyi ku kibuga cy’indege
Bamwe babanje kubyibazaho Bamwe babanje kubyibazaho
Rugwiro Herve, Eric Rutanga na Amran Nshimiyimana bicaye muri Mini-bisi ya FERWAFARugwiro Herve, Eric Rutanga na Amran Nshimiyimana bicaye muri Mini-bisi ya FERWAFA
Abafana mbarwa ba APR FC bari baje kwakira abakinnyi baboAbafana mbarwa ba APR FC bari baje kwakira abakinnyi babo
Abafana ba APR FC bakira Djihad BizimanaAbafana ba APR FC bakira Djihad Bizimana
Eric Rutanga na Nshuti Innocent basohotse imbere y'abandiEric Rutanga na Nshuti Innocent basohotse imbere y’abandi
Abakinnyi b'Amavubi bagiye gusubira ku kazi mu makipe yaboAbakinnyi b’Amavubi bagiye gusubira ku kazi mu makipe yabo
Usengimana Faustin we yahise ahamagara bamuzanira imodoka yeUsengimana Faustin we yahise ahamagara bamuzanira imodoka ye
Imodoka isanzwe ibatwara yahageze itinze isanga barimo kujya mu mavatiriImodoka isanzwe ibatwara yahageze itinze isanga barimo kujya mu mavatiri

Amafoto menshi y’Amavubi ku kibuga cy’indege nyuma yo gusezererwa muri CHAN, mukande hano.

Amafoto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. iradukunda

    Kuya 28-01-2018 saa 13:05'

    amavubi yarambabaje sinziko nzongera no kubyuka

  2. nge

    Kuya 27-01-2018 saa 06:56'

    ariko tujye tuvugisha ukuri . na za barcelona ziratsindwa pee!!! gutsindwa si kosa rwose . amakosa nazne ninzitwazo zidashira , ubuse burigihe ugiye guhatana ufite urwitwazo rwatuma utsindwa haraho wagera koko?? nyumvira nawe .ngo muri cecafa .batsinzwe kuberako bari mumyitozo yo kwitegura chan .none ngo chan ntibarenze umutaru kuko . ngo abakinnyi batamenyereye hahhhhhh!!!! ubwo c abo mwahanganye bose batangiranye na chan igitangira bwambere da?? none c . tuzage tubuza abakinnyi kujya kwishakira imibereho ahandi ngo kuko bagiye muri chan bategereze bazajya baserukira igihugu kuko nyine aribo baba bayimenyereye . oya .murakina rwose ibi bizasubirweho. ubu c areruya ko yakinanye nabamenyereye kumurusha byamubujije gucyura insinzi. ariko nkumuyobozi yagiye avuga ibyo yatekereje koko. kuvuga uti banyarwanda mutubababarire ninbintu bikomeye koko

  3. Mugisha

    Kuya 26-01-2018 saa 23:55'

    ariko burigihe iyo amavubi atsinzwe baza bavugako bahakuye amasomo none ibi bizarangira ryari? none amaso ntibararangiza kwiga?

  4. jp

    Kuya 26-01-2018 saa 22:16'

    Njye ndabona banakwiriye igando kuko ntabwo baramenya kwitangira igihugu neza kuburyo babiharanira kugeza kumunota wanyuma , urumvako ingando ikenewe kumavubi yacu . Faustin Usengimana akavanwamo ubunebwe agira kuko bimaze kugaragara ko kuva muri U17 kumukino wa BURKINA FASO yarabikoze ndetse muri CHAN yubushize muribuka kumukino wa RDC 1/4 ibyo yakoze mwarabibonye none no muri MOROC swata kumunota wanyuma ibyavuyemo byabaye agahinda kuba nya RWANDA bose.None MASHAMI ngo ntagikuba gikwiye gucika ! hhhhhhh cyaracitse kuko mwaturaje nabi . Mbijoje mbasabira INGANDO.

  5. kamo

    Kuya 26-01-2018 saa 20:02'

    ikaze basore mwihangane, bibaho kandi simwegusa mwibukeko igikombe gihatanirwa nama equipe menshi kigatwarwa nimwe rwose ntagikuba cyacitse. Mukomere.

  6. sprar

    Kuya 26-01-2018 saa 19:28'

    Baratubaba je jyewe sinzi baburaga imodoka bajyaga hehe haruyobewe aho ataho


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru