RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 26:52'  -  Peace Cup ½: APR na Rayon Sports zizabanza hanze  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 26:27'  -  Ndatimana Robert mu nzira zerekeza muri Bugesera  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 24:52'  -  Amagaju FC yasezereye AS Kigali akora amateka mu gikombe cy’Amahoro (Amafoto)  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 22:34'  -  Amafoto: APR FC ikosoye Bugesera- Amagaju asezerera As Kigali  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 21:03'  -  Hagati ya AS Kigali, Rayon Sports na APR FC harimo ikipe nzakinira-Savio Nshuti
Amavubi yiganjemo abakina hanze y’u Rwanda yasubiriye Maroc
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda inyagiye ikipe Olempike ya Maroc ibitego 3-0, mu mukino wa 2 wa gicuti aya makipe akinnye mu mpera z’iki cyumweru, mu mikino ya gicuti, yo kwibuka abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igitego cya Savio Nshuti, Mugiraneza Jean Baptiste na Iranzi Jean Claude byose byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino, ni byo byafashije ikipe y’u Rwanda kunyagira iyi kipe y’abato ba Maroc.

JPEG - 108.4 kb
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

Ni umukino utagoye cyane abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi, barushije ikipe ya Maroc kuva umukino utangiye kurinda urangiye. Si akazi gakomeye Ndayishimiye Eric Bakame yahuye nako kuri iki cyumweru.

JPEG - 85.6 kb
Savio ni we wafunguye amazamu
JPEG - 74.7 kb
Abakinny bishimira igitego cya Migi
JPEG - 84.5 kb
Iranzi Jean Claude yishimira igitego cya 3 na bagenzi be
JPEG - 80.3 kb
Kapiteni Niyonzima Haruna w’Amavubi

Umukino utangira, abasore ba Antoine Hey ntabwo Bahuzaga cyane dore ko bamwe bari bamaze igihe kinini badakinana. Aba basore batakazaga imipira myinshi, ubona ko hagati ya Mugiraneza, Kalisa Rachid na Niyonzima wari ubari imbere, bataramenyerana, bikaba byahindutse ukoiminota yigiraga imbere.

Omborenga Fitina wakinaga ku ruhande rw’iburyo, yaje guhahwa umupira mwiza na Niyonzima Haruna awuherea Nshuti Savio Dominique, wahise afungura amazamu.

Amavubi yakomeje kugenda azamuka cyane akoresheje uruhande rw’iburyo rwariho Omborenga na Savio, kurusha uko yakoreshaga uruhande rw’ibumoso, cyangwa gucisha imipira hagati.

JPEG - 75.7 kb
Omborenga yagoye cyane abakinnyi ba Maroc

Ku mupira wari uvuye muri koruneli, Mugiraneza Jean Baptiste yaje gutsinda igitego cya 2 ku munota wa 35, ku makosa akomeye y’umuzamu wa Maroc Abdelail Lebada waje gusimburwa na Arhamani Ismael mbere gato y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira.

Ku munota wa 1 w’inyongera w’igice cya mbere cy’umukino, Amavubi yaje kuzamukana umupira yihuta ku ruhande rw’iburyo, umupira wahinduwe ugasanga Iranzi Jean Claude ahagaze neza, ahita atsinda igitego cya 3.

Igice cya 2 cy’umukino Antoine Hey yashyizemo abakinnyi benshi benshi agerageza gukoresha abakinnyi bose yari yazanye kuri uyu mukino. Iradukunda Radu na Kwizera Olivier nibo batabashije kugaragara mu kibuga gusa kuri uyu mukino.

JPEG - 825.6 kb
Hey utoza Amavubi, yishimiye muri rusange iyi mikino 2 ya gicuti yakinnye

Uyu mukino wagoye bamwe mu bakinnyi bakina hanze, bishobora no kurangira batagaragaye muri lisite y’abazerekeza muri Centrafrica nk’uko Hey yabitangaje nyuma y’umukino.

JPEG - 156.2 kb
Abakinnyi ba Maroc babanje mu kibuga
JPEG - 147.4 kb
11 b’Amavubi babanje mu kibuga

Amavubi arakomeza umwiherero yitegura umukino ubanza mu gushaka itike yo kujya muri Cameroon muri 2019, akaba azahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa kane w’iki cyumweru, mu gihe ikipe ya Maroc yari yitabiriye iyi mikino yo kwibuka irafata indege kuri uyu mugoroba akerekeza muri Turkey, aho azahaguruka ejo agasubira muri Maroc.

mugisha Kuya 4-06-2017 saa 21:43'

reka turebe uko bizagenda kuri match ya centre Africa naho gutsinda under 23 ya maroco sigitangaza


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)