RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amavubi yigiye imbere, u Budage bwigaranzura Brazil ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yigira imbere ho umwanya umwe, igera ku mwanya wa 127.

Ku rutonde rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Nyakanga 2017, Amavubi y’u Rwanda yazamutse umwanya umwe, aba aya 127 avuye ku mwanya wa 128, gusa yungutse amanota abiri, byatumye agira amanota 248.

U Rwanda rusangiye uyu mwanya na Krygyz yazamutse imyanya 5, ariko yo yungutse amanota 15, na yo igira 248.

Ikipe y’igihugu ya Andorra ni yo yazamutse imyanya myinshi (57) iba iya 129, naho Namibia yatakaje imyanya 62, iba iya 156 ku Isi.

Ku rwego rw’Isi, u Budage bwungutse imyanya ibiri, bwigaranzura Brazil ku mwanya wa mbere, Argentine yatakaje umwanya umwe iba iya gatatu, Portugal yungutse imyanya 4 iba ya 4, kimwe n’u Busuwisi bwa gatanu na Pologne ya gatandatu.

Chile, u Bufaransa, Colombia n’u Bubiligi bari ku mwanya wa karindwi, uwa 8, uwa 9 n’uwa 10 nyuma yo gutakaza imyanya itatu kuri buri gihugu.

Muri Afurika, amakipe 10 ya mbere ni: Misiri, Senegal, Congo Kinshasa, Tunisia, Cameroun, Nigeria, Burkina Faso, Algeria, Ghana na Cote d’Ivoire.

Mu karere, u Burundi bwungutse imyanya 27 buba ubwa 121, Tanzania yungutse 15 iba iya 114, Centrafrique yungutse 10 iba iya 119, naho Uganda ni iya 74 nyuma yo gutakaza imyanya 3.

Ikipe y’igihugu Amavubi ikaba ikomeje kwitegura Tanzania mu majonjora ya kabiri yo gushaka itike y’igikombe cya CHAN kizabera muri Kenya mu 2018, aho umukino ubanza uzabera i Mwanza tariki ya 15 mbere y’uko uwo kwishyura ubera i Nyamirambo tariki ya 22 Nyakanga 2017.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. DUSINGIZIMANA Jean Bosco

  Kuya 10-07-2017 saa 16:33'

  Ikipe yu RWANDA AMAVUBI akeneye byinshi byogukora kugira ngo azamuke kurutonde, naho ubundi Umutoza ntakigenda cye gusa abanyarwanda dushyigikire ikipe yacu.

 2. rayonsport forever

  Kuya 6-07-2017 saa 12:59'

  ubudage bwasubiranye umwanya wabwo kko sinumva impamvu brazil yariyafashe umwanya wambere kdi ntacyisi yatwaye,ntana coper america yatwaye ahubwo amashyi kuri balon dor 4 na portugal ye


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru