RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Amwe mu masomo akomeye twigiye ku mukino wa Uganda n’u Rwanda

Ikipe y’igihugu Amavubi irasabwa ibitangaza ngo ibe yasezerera igihugu cya Uganda nyuma yo gutsindirwa ibitego 3-0 mu mukino ubanza wabereye kuri Saint Mary’s Kitende kuwa gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje.

Ibitego bibiri bya Mutyaba Muzamiru, hamwe n’igitego cya Derrick Nsibambi ni byo byakoze itandukaniro muri uyu mukino ubanza wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, CHAN 2017 izabera muri Kenya umwaka utaha.

Umukino wo kwishyura ni kuri uyu wa gatandatu, dore amasomo twigiye muri uyu mukino.

Burya abanyarwanda bazi gufana… na cyane kurusha uko tubitekereza

Amashyi y'ama-Rayon yakanze abagandeAmashyi y’ama-Rayon yakanze abagande

Kimwe mu bintu byiza byabereye kuri iki kibuga gisanzwe gikiniraho ikipe ya Vipers, ni abafana b’abanyarwanda. Uyu mukino ni umwe mu mikino mike yo hanze yitabiriwe ku rwego rwo hejuru n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Gusa ntabwo byagarukiye mu kwitabira, iminota nka 45 mbere y’umukino, abari Kitende bakanzwe n’umurindi w’abanyarwanda, mu gihe umukino ubwawo kugira ngo utangire abagande baje gutungurwa na ya mashyi amaze kumenyerwa nk’ama-Rayon! Saint Mary’s Kitende, abanyarwanda bari nka 1/10 cy’abafana bari barimo bose, gusa barushije imbaraga stade yose… byibura kugeza ku munota wa 30 ubwo Amavubi yari amaze gutsindwa igitego cya kabiri.

March Generation yari yaje yiteguyeMarch Generation yari yaje yiteguye

Ibi ahanini byagizwemo uruhare na Fan Club ya Rayon Sports March Generation yari muri Uganda n’ingoma zayo, bikaba byarerekanye ko nyamara abanyarwanda bazi gufana iyo baramutse babishyizemo ubushake, ndetse kubwange ibyo nabonye bigaragaza ko kugeza ubu ntawe ubahiga mu karere! Abagande babitangira ubuhamya.

U Rwanda rwakwigiye kuri Uganda uko imikino y’abanyeshuri ibyara umusaruro

Saint Mary's Kitende Stadium izamukiraho abakinnyi benshi ba Uganda Cranes bavuye muri iri shuri ryaboSaint Mary’s Kitende Stadium izamukiraho abakinnyi benshi ba Uganda Cranes bavuye muri iri shuri ryabo

Saint Mary’s Kitende! Aha ni ho umukino w’u Rwanda na Uganda wabereye. Iri zina ngirango benshi bararizi,kuko ni iry’ishuri ryisumbuye rya mbere mu karere mu gukina umupira, ndetse buriya abasore barimo Rusheshangoga, Emery Bayisenge na Kwizera Olivier bararizi kuko bigeze guhurira muri FEASSA mu Burundi.

Iri shuri rijyamo intyoza z’abanyeshuri bazi guconga ruhago muri Uganda hose, na ryo rikagemurira ikipe ya Vipers ikinira kuri iki kibuga.

Amakuru twakuye mu gihugu cya Uganda, ni uko 88% bya Uganda Cranes yanyagiye Amavubi, bari abakinnyi bazamukiye mu mikino y’abanyeshuri. Ese ko mu Rwanda tuziko abana bari munsi y’imyaka 18 99.99% baba bari mu mashuri yisumbuye, kuki aya tutayagira umusingi wa ruhagoyacu mu minsi iri imbere… byibura tukigira kuri Uganda.

Imikino yose ntabwo ikwiriye kubera mu murwa mukuru!

Uganda Cranes yaje gukinira Kitende isize KampalaUganda Cranes yaje gukinira Kitende isize Kampala

Mwanza… Kitende… ntabwo ari Dar es Salaam na Kampala. Iyi mikino y’amajonjora ya CHAN kimwe mu byo yagakwiye gusigira u Rwanda ni ukumenya ko imikino mpuzamahanga yose idakinirwa kuri Regional no kuri stade Amahoro.

Hari byinshi bifasha haba mu kwegereza ikipe y’igihugu abafana ndetse no guhindura umwuka abakinnyi bakumva ko bari ahandi. Dufite ibibuga bine mpuzamahanga, kuki abanya-Rubavu n’abanyehuye badahabwa amahirwe yo kwerekwa ikipe y’igihugu cyabo bakunda… amahirwe aha u Rwanda ni na ruto.

System ya 3 inyuma…. Oya

Nakurikiranye imikino ine ikipe y’igihugu imaze gukina muri iyi nzira yo gushaka itike yo kujya mu mikino ya CHAN(ubariyemo n’uwa gicuti), gusa kimwe mu byo nabonye ku giti cyange ni uko ubu buryo bw’imikinire y’abakinnyi batatu inyuma(cyangwa batanu) abakinnyi bacu batabwibonamo.

Amavubi ntabwo aribona muri system ya 3 inyumaAmavubi ntabwo aribona muri system ya 3 inyuma

Aha ni ko nabibonaga, gusa nge sindi umutoza nari naririnze kugira icyo mbivugaho. Ubwo twari Kitende ariko, mu karuhuko k’igice cya mbere naganiriye numwe mu batoza benshi b’abanyarwanda bari baje kwihera amaso uyu mukino. Ambwira ko iyi « system » igoye kuyumva kuko isaba kumenya ’tactic’ cyane, aho ngo ubundi abayimenya vuba ari abize umupira mu mashuri.

Aha nahise ngaruka ku cyemezo cyange, ko hari umusaruro w’abakinnyi bacu tutabona kubera gukina muri ubu buryo… buriya nubwo umusifuzi yanakwiba gute, ntabwo ari uruhurirane ko u Rwanda rumaze guterwa penaliti ebyiri mu mikino itatu bamaze gukina. Hey niba bishoboka ntiwagerageza iyindi mikinire ?

U Rwanda rugomba gutangira kwiga "gutegura" niba rushaka kugira aho rugera

Gutegura. Yego ndavuga ibyo wumvishe, atari ibyo kwakira ikipe ubundi ukajya mu kibuga ngo’ Que le meilleur gagne’ ! Turi muri Afurika kandi ugiye iburyasazi azirya nzima.

Antoine Hey mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo kunyagirwa na Uganda, yaravuze ati sinzi icyo abasifuzi banyangira,… sinzi impamvu banga u Rwanda… nyamara nyine si ukwanga u Rwanda ahubwo ni ko bigenda.

Amavubi akomeje kwibasirwa n'abasifuzi iyo yakiniye hanze... Ese akomeze atege umusaya wundi bahonde nkuko bibiliya ibivuga?Amavubi akomeje kwibasirwa n’abasifuzi iyo yakiniye hanze... Ese akomeze atege umusaya wundi bahonde nkuko bibiliya ibivuga?

Imikino ya Centrafrica, Tanzania, na Uganda, byagaragaye ko hagiye hakorwamo amakosa y’imisifurire kandi yagambiriwe gukorwa. Bimaze kuba umuco kuri uno mugabane wacu, 70% by’imikino ukiniye hanze usanga amakipe yaho yaguteguye mu buryo butandukanye, aho bamwe bahera ugeze ku kibuga cy’indege bakwica mu mutwe kugeza mu kibuga nyirizina.

Nonese niba dushaka kugera kure, kuki twe dukomeje kuba ba malayika ? tuzatahira ngo twakira neza imitima y’abafana yuje intimba ? Ntabwo mu muco nyarwanda byo utwemerera gufata nabi abashyitsi, tunarwanya twihanukiriye ruswa, ariko nyine akebo kajya iwa Mugarura nitutabikora tuzaguma guherekeza abandi, kandi burya guherekeza utagushaka bitera inzira agahinda !

Ni ibitekerezo bya Jah d’eau DUKUZE !

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kaduna

    Kuya 20-08-2017 saa 08:08'

    Ese Dogaule yageze muri FERWAFA yari azwi nande kuburyo yari guhiga abo bari bahanganye. Ntimukabe abana di!

  2. hatungimana

    Kuya 18-08-2017 saa 19:37'

    reka dutegereze EJO niba tuzahikura

  3. claude

    Kuya 16-08-2017 saa 17:07'

    Amasomo. De akiriho uumupira ni uriya.
    None ko bugdet yabana mu gihugu hose yarihari yaburiyehe.
    ntimugatokore ifuku

  4. umusomyi

    Kuya 15-08-2017 saa 13:49'

    sha iyo afande Caisar aguma muri ruhago tuba twarageze no muri Mondial aiko ubwo muribuka abatoza twirukanye uko bagiye bakageza ama equipe bagiyemo kure hashoboka ese burya urya musaza wadutwaye muri CAN yazize iki?? ntiyatwaye Gnana muri Mondial ntiyagarutse mukamwima akazi? singuwo mico mwirukanye siwe wabatsinze inshuro zirenga 4 siwe watwaye Uganda muri CAN guys byose bipfira imbere ntimukarenganye abana bana bacu bazira system inerne yabaruryi gusa naho uganda yo muyireke kuko nikigali izabahondagura

  5. Oliver

    Kuya 14-08-2017 saa 17:20'

    Erega Damascene ntituvuze ko Uganda itaturushije ibyo byo tubyemere,ariko uyu mwanditsi yatubwiraga amasomo tugomba gukura kubandi,none se nturabona uko ikipe ikurusha cyane ndetse mukanga cg ukayitsinda?

  6. Jean Damascene

    Kuya 14-08-2017 saa 16:45'

    ariko ntimugakabye, ubwose ushatse kuvugako Umusifuzi yibiye Uganda!??! come on!!! uganda yaraturushije kbsa. Shots on target zingahe? umusifuzi se yatubujije gutera mu izamu? none ngo gutegura!? aho mutateguye abakinnyi murajya inama yo gutegura abasifuzi!!?

  7. Gutegura?

    Kuya 14-08-2017 saa 16:23'

    Gutegura? 1) Byagiye bivugwa ko abajya mu mashuri ya Ruhago hano atari uko baba barusha abatemererwa kuyajyamo ko ahubwo ari ugutegura; 2) ko bamwe mu batoza bahabwa inshingano atari uko ari bo ntyoza ko ahubwo baba bateguye; 3) ko hari abakinnyi bahamagarwa atari uko barusha abandi bigakekwa ko hari uko bategura; 4) wasanga na bamwe mu bareberera amakipe na bo wenda bavugwaho ko atari bo bari bashoboye kurusha abandi ko wenda hari itegura ryakozwe; cyane ko reporters ari mwe mutubwira ko abajya muri general assembly ya FA yacu bajya bahabwa more than 200 K/day ariko ibyemezo bifatiwemo bakazabyijujutira nyuma. Ese nyuma y’iryo tegura ryose urashaka ko hongerwaho irindi? Saint Mary school wasanze nayo yaba itegura ityo? Ese aho buriya Isonga yo yazize irihe tegura muri ayo yose? I assure you: Itegura rishingiye ku kuri no ku kudapyinagaza ushoboye; ni byo byonyine bizatugeza ku ntsinzi tunyotewe aho gushaka kunyura shortcuts! Amahoro bavandi!

  8. gg

    Kuya 14-08-2017 saa 13:44'

    erega bivuge neza ntaho ruswa idakora!!nubwo baba babeshya!!ubu abanya sudan babahaye iyo bitugukwaha ntitwakomeza koko!uwampa amavubi ngo nyayobore urebe!no mukisi najyayo kubera bituga!!hhhh!!mbega umugani mwiza Dukuze asorejeho!ongeraho ngo:ugusuriye ntumusurire akwita kiburannyo!!

  9. Jados

    Kuya 14-08-2017 saa 13:36'

    Murakoze,tureke Ibintu Byo Guteta Ubu Tuzababara Kugeza Ryari? Biriya Byose ni Federasiyo Ibitera Nonese Habura Iki Ngo Bamenye Gutegura?Guhera 2004 kugeza2017 abantu bakibabaye ubwose murumva bitababaje,nidusakuza muzehe akabimenya muzaba mureba,bizasobanuka mureke gutera agahinda umusaza.

  10. uuhuuuuu!!

    Kuya 14-08-2017 saa 12:34'

    ikipe imwe ya APR fc nireke wiharira ubuyobozi bwose bw’umupira w’amaguru. nibarebe Cisa ababwire uko we na Musabyimana batujyanye muri CAN. ibintu byose birategurwa iyo birimo ababizi neza.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru