RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Antoine Hey wemejwe na Syria aracyafatwa na MINISPOC nk’umutoza w’Amavubi

Minisiteri ya Siporo n’Umuco iracyafata Antoine Hey nk’Umutoza w’Amavubi mu gihe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Syria ryamaze kumutangaza nk’umutoza mushya wa نسور قاسيون‎, ikipe y’igihugu yabo.

Ashobora kuba agihembwa umushahara wa buri kwezi nk’Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse ubu afatwa nk’uri mu kiruhuko gito nyuma yo kuva mu mikino ya CHAN 2018.

Umukino wa nyuma Antoine Hey yatoje Amavubi yawutsinzwemo igitego 1-0 cyinjiye habura amasegonda 37 ngo umukino urangireUmukino wa nyuma Antoine Hey yatoje Amavubi yawutsinzwemo igitego 1-0 cyinjiye habura amasegonda 37 ngo umukino urangire

Nyamara ku cyumweru tariki ya 28 Mutarama, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Syria, Salah Ramadan yatangaje ko Antoine Hey bamaze kumvikana, bityo akaba ari we mutoza wa نسور قاسيون‎ (Kagoma za Syria) mu gihe cy’umwaka umwe.

Ubwo Antoine Hey yatangazaga ko atandukanye n’ikipe y’u Rwanda Amavubi bityo ko atakiri umutoza wayo mu mpera z’icyumweru gishize, Minispoc ibicishije ku rukuta rwayo ku rubuga nkoranyambaga, Twitter, yabaye nk’ibiteye utwatsi, yibutsa ko hashingiwe ku masezerano bashyizeho umukono, iseswa ryayo rigira inzira rinyuramo kandi iyo nzira ntiyakurikijwe.

Iyi ni yo mpamvu Minispoc igifata uwo mudage Antoine Hey nk’Umutoza w’Amavubi nk’uko Bugingo Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe Siporo yabitangarije RuhagoYacu.

Bugingo yagize ati “Nk’uko mwabibonye Hey yavuze asezeye, Minispoc imusaba ko hari ibyo agomba kubahiriza mu masezerano ye. Kugeza ubu ntarabyubahiriza, rero turacyamufata nk’Umutoza w’Amavubi kuko nta kitwemeza ko yagiye twari twabona.”

Antoine Hey yarinze asinya amasezerano Mashami Vincent wari umwungirije atarabimenyaAntoine Hey yarinze asinya amasezerano Mashami Vincent wari umwungirije atarabimenya

Yakomeje avuga ko ntacyo yatangaza ku cyakorwa mu gihe MINISPOC yabona gihamya cy’uko Antoine Hey yagiye atubahirije ibikubiye mu masezerano ye.

Uyu mutoza washoboye gusoza, ku bw’amahirwe, inshingano ze za mbere akajyana Amavubi muri CHAN akaviramo mu majonjora, byagiye bivugwa ko hari ibyo atakunze kumvikanaho n’abakoresha be, cyane cyane bigatizwa umurindi no kujyana umwiherero muri Tuniziya mu gihe we yashakaga ko berekeza muri Aziya mbere y’iyi mikino ya shampiyona nyafurika.

Antoine Hey w’imyaka 46 yahawe akazi ko gutoza Amavubi muri Werurwe 2017, ahabwa amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu umwaka umwe, ndetse n’inshingano zo guhesha itike u Rwanda muri CAN 2019 na CHAN 2018.

Umuyobozi wa FA ya Syria yatangaje Antoine Hey nk'umutoza mushya w'ikipe y'igihuguUmuyobozi wa FA ya Syria yatangaje Antoine Hey nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru