RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Antoine Hey yatangaje 11 babanzamo Amavubi acakirana na Sudani

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi); Antoine Hey yamaze gutangaza abakinnyi 11 arabanza mu kibuga mu mukino wa gicuti ikipe y’igihugu yitegura irushanwa rya CHAN 2018 ifitanye na Sudani kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu mukino wa mbere wa gicuti muri itatu u Rwanda ruzakinira muri Tunisia, uratangira saa 15:30 za Kigali (14:30 i Sousse muri Tunisia) kuri Stade Mongi Ben Brahim, ukaba uri mu rwego rwo kwitegura iki gikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina muri shampiyona z’iwabo, irushanwa rizatangira tariki ya 13 uku kwezi muri Maroc.

Amavubi ari mu mwiherero muri Tunisia, aho yatangiye imyitozo kuwa GatatuAmavubi ari mu mwiherero muri Tunisia, aho yatangiye imyitozo kuwa Gatatu

“Tumaze gukora imyitozo inshuro esheshatu kugeza ubu (uhereye kuwa Gatatu). Abakinnyi barasa n’abananiwe gato ku bw’ibyo twahisemo gukora imyitozo yoroheje uyu mugoroba.”- Antoine Hey atangariza urubuga rwa Ferwafa kuri uyu wa Gatanu.

“Turakina umukino wa mbere wa gicuti na Sudani ejo (kuwa Gatandatu) na Namibia ku Cyumweru. Abakinnyi bagomba kumenyera imikino, bakajya ku rwego rwiza noneho tukazashyiramo abandi dukina na Namibia ku Cyumweru.”

“Turizera ko iyi mikino yombi izafasha abakinnyi kwitegura umukino ukomeye tuzahuramo na Algeria kuwa Gatatu utaha, Abakinnyi bamwe muri aba bakeneye imikino nk’iyo kugira ngo bajye ku rwego rw’irushanwa kuko batakinnye imikino myinshi nka Savio na Bernabe (bahamagawe nyuma).”

Antoine Hey yizeye ko hari icyo iyi mikino ya gicuti izamufasha mu gutegura CHAN izatangira mu cyumweru gitahaAntoine Hey yizeye ko hari icyo iyi mikino ya gicuti izamufasha mu gutegura CHAN izatangira mu cyumweru gitaha

Ni ku nshuro ya kabiri ikipe y’u Rwanda n’iya Sudani zigiye guhura bitegura irushanwa rya CHAN, aho muri Kanama, Amavubi yatsinze Sudani ibitego 2-1 ubwo yiteguraga guhura na Uganda.

Icyo gihe Sudani yatozwaga na Mohamed Abdallah Ahmed ” Mazda” ariko kuri ubu iri gutozwa n’umunya-Croatia Zdravko Logarusic wamusimbuye mu Ukuboza umwaka ushize.

Mu gihe u Rwanda ruri mu itsinda C rya CHAN 2018 hamwe na Nigeria, Equatorial Guinea ndetse na Libya ndetse ruzakina imikino yarwo tariki ya 15, iya 19 n’iya 23 Mutarama, ikipe y’igihugu ya Sudani yo iri mu itsinda A hamwe na Maroc, Guinea na Mauritania.

Ibihugu byombi (u Rwanda na Sudani) bihuriye ku kuba byaraboneye itike kuri Ethiopia, aho Sudani yabanje kubona itike isezereye Ethiopia ku bitego 2-1 mu ijonjora rya nyuma mu gihe mu yandi mahirwe yari abonetse ubwo Maroc yari imaze gusimbura Kenya nk’igihugu kizakira CHAN 2018, u Rwanda rwari rwasezerewe na Uganda, rwisobanuye na Ethiopia, ndetse birangira rubyitwayemo neza, rubona itike rutsinze ibitego 3-2 mu mikino yombi.

Bakame, kapiteni w'Amavubi ya CHAN akaba n'umunyezamu wa mbereBakame, kapiteni w’Amavubi ya CHAN akaba n’umunyezamu wa mbere
Manzi Thierry ari mu bakinnyi bayoboye ubwugariziManzi Thierry ari mu bakinnyi bayoboye ubwugarizi
Yannick Mukunzi ni umwe mu bakinnyi u Rwanda ruzaba rugenderaho mu kibuga hagatiYannick Mukunzi ni umwe mu bakinnyi u Rwanda ruzaba rugenderaho mu kibuga hagati
Biramahire araza kuba ayoboye ubusatirizi bw'AmavubiBiramahire araza kuba ayoboye ubusatirizi bw’Amavubi

Abakinnyi 11 b’Amavubi babanzamo u Rwanda rukina na Sudani:

Umunyezamu: Eric Ndayishimiye’Bakame’

Ba myugariro: Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Kayumba Soter, Manzi Thierry na Faustin Usengimana.

Abakina hagati: Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad na Imanishimwe Djabel.

Ba rutahizamu: Mico Justin na Biramahire Abeddy.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. aimable

    Kuya 7-01-2018 saa 05:15'

    mundebere uyu mutoza kweli, ubu koko ntamaso agira, abamwungirizase bo ntibareba? kuva twakina na Ethiopia iwayo tubona igitego ari uko Muhadgili ari mukibuga namwe ni musubize amaso inyuma murebe match zose murebe niko byagenze. no kuri ethiopia yagiyemo twakubiswe 2-1 aragombora turanatsinda none ndebera koko. ubuse azamwiyereka kugeza ryari? ni uguca intege abakinnyi ntakindi ashoboye.

  2. Gedeon

    Kuya 7-01-2018 saa 01:35'

    Ubwose umuntu ajya mubutumwa akananirwa ntanicyo arakora? ngo barananiwe koko?Jye ndagira inama abakunzi bikipe tube twiyakiriye mubigiye kuba byose.wagirango ntibumvise impanuro yo GUHATANA kugirango uheshe ishema igihugu?Reka twizereko ari umutoza unaniwe gusa ye kutubeshyerera abasore

  3. APR

    Kuya 6-01-2018 saa 23:24'

    nihatari
    kambisa
    ese
    ntakipe
    ibanza
    afite
    muricecafa
    badutsinze
    bike
    mwitegure
    gutsirwa
    ibindi
    ntakumiro

  4. USA

    Kuya 6-01-2018 saa 16:53'

    AHA ,REKATUREBE KAMAVUBIYACU ARITWARANEZA. IMANA IBAFASHEPE, KD IBARINDE.

  5. yaya

    Kuya 6-01-2018 saa 06:30'

    Ngaho ndebera uyumunswa kweli.natsirwa urasanga avuga ibindi.yanga gukinisha abatsinda ibitego .wamutozawe urumunswa .equipe yacu bazayihe murisa na mashami wowe usubire iwanyu ariho ujya kwiga gutoza

  6. aimable

    Kuya 6-01-2018 saa 06:21'

    sha iyi niyo kurya ibitego gusa. nibitemberere kunyanja ubundi bitahire

  7. Kaka

    Kuya 6-01-2018 saa 05:44'

    Antoine Hey nibakureke koko wahise witahira ukiva muri CECAFA. Ibi ntabwo aribyo wakabaye ukora, njye ndunva wakabaye warashatse ikipe yambere igihe wavaga mu myitozo ahubwo ukaba ugiye kubabenyeza gukinana. Ubwo CHAN nitangira uzavuga ko wagiye gushaka ikipe yambere, mbega umutoza weee

  8. Ga

    Kuya 6-01-2018 saa 05:26'

    Ariko uyu aba aziko agiye gukina cg guhatana?!!!!!!!!Wumveeee ati abakinnyi barananiwe, bamwe bazakina umukino umwe abandi bakine uwundi,...Impamvu zidashinga: agiye mu myitozo se kdi? Nashake ikipe ihoraho imenyerane areke ayo mahitamo adashobotse!

  9. kakigali

    Kuya 6-01-2018 saa 05:18'

    Ariko ubundi nkawe wanjyagahe ntakintu wishoboreye cecafa imyitozo nanubu uracyari mumyitozo ubwo se Chan uzakora iki?

  10. John

    Kuya 6-01-2018 saa 01:47'

    Ni akumiro kuko ni ubwa mbere mbonye APR FC igira umukinnyi 1 mu ikipe ibanza mu Mavubi... Djihad oyee!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru