RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye
Antoine Hey yeretswe itangazamakuru-Atajyanye Amavubi muri CAN 2019 azasezererwa
Print Comments: 5 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umudage Antoine Hey wagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, yashyize yerekwa itangazamakuru kuri uyu wa kabiri, ku biro by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Hey, mu ikoti ry’umukara, ishati y’umweru na karuvati y’umukara, yagaragaye imbere y’itangazamakuru ku nshuro ya mbere nk’umutoza mukuru w’Amavubi ku i saa 16H02.

Antoine Hey w’imyaka 46 yasinye amasezerano y’umwaka, hariho ko ashobora kongerwa umwaka umwe. Yasabwe kujyana Amavubi muri CAN ya 2019 izabera muri Cameroon, akanajyana kandi u Rwanda muri CHAN ya 2018 izabera muri Kenya, hagira ikimunanira agahita asezererwa.

Antoine Hey, umutoza mushya w'AmavubiAntoine Hey, umutoza mushya w’Amavubi

" Nziko buri mu nyarwanda afite inyota yo kubona ikipe mu marushanwa
Buri umwe afite inzozi zo kubona ikipe yitwara neza, nanjye niko bimeze, natwe turakora cyane ngo turebe ko twazabigeraho, ibyabayeho mu myaka ishize byarabaye, ubu ni amateka," Antoine Hey, aganira n’itangazamakuru ku nshuro ya mbere nk’umutoza w’Amavubi.

Uyu mutoza wahoze atoza ikipe y’igihugu ya Kenya, avuga ko yigeze kugira amahirwe yo kubona ikipe y’igihugu Amavubi ikina na Libya, ari umuyobozi wa tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Libya, kandi icyo gihe yabonye Amavubi akina neza.

Perezida wa Ferwafa yatangaje ko umutoza yasabwe kujyana u Rwanda muri CANPerezida wa Ferwafa yatangaje ko umutoza yasabwe kujyana u Rwanda muri CAN
Antoine Hey yari muri Libya ubwo Amavubi yasezereraga iki gihuguAntoine Hey yari muri Libya ubwo Amavubi yasezereraga iki gihugu

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda avuga ko uyu mutoza bamushyizeho, bakamusaba ko yajyana u Rwanda mu mikino nyafurika, atabishobora agasezererwa.

" Twamuhaye inshingano zo kujyana u Rwanda mu mikino ya CHAN ya 2018 izabera muri Kenya, ndetse n’igikombe cy’Africa kizabera muri Cameroon, nibimunanira azahita asezererwa," Nzamwita Vincent De Gaulle, umuyobozi wa FERWAFA.

Uyu mutoza byavuzwe ko azahembwa na leta y’ubudage igice kimwe, ikindi gice akagihembwa na leta y’u Rwanda, ari nako azahabwa abungiriza bakomoka mu gihugu cy’Ubudage ariko ibi abayobozi ba FERWAFA na MINISPOC babihakanye.

" Ibyo kuvuga ko azahembwa na leta y’Ubudage nabibonye muri Jeune Afrique, ariko sinzi aho babikuye," Bugingo Emmanuel, umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC.

" Uyu mutoza azahembwa na leta y’u Rwanda nk’uko abandi batoza basanzwe bahembwa, ibyo bindi nta kuri kurimo."

FERWAFA kandi na MINISPOC babwiye itangazamakuru ko Antoine Hey azungirizwa n’abatoza b’abanyarwanda atazungirizwa n’abatoza bakomoka hanze.

Abanyarwanda biteze byinshi kuri Antoine HeyAbanyarwanda biteze byinshi kuri Antoine Hey
Ferwafa na Minispoc banze gutangaza umushahara wa Antoine HeyFerwafa na Minispoc banze gutangaza umushahara wa Antoine Hey

Antoine Hey aratangira akazi ko gutoza Amavubi, akina na Centre Afrique, mu mukino uzaba tariki ya 13 Kamena uyu mwaka, ubere muri Centre Afrique, mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa izabera muri Cameroon 2019.

Nyuma y’ukwezi uyu mutoza afite akandi kazi katoroshye akina n’ikipe y’igihugu ya Tanzania, mu mikino yo gushaka itike ya CHAN izabera muri Kenya.

MUNYANEZA Kuya 22-03-2017 saa 18:29'

FERWAFA icyo ikora irimo kunaniza umuprira w’amaguru. Impamvu zanjye ni izi zikurikira:
1. Kutagira umurongo w’igihe kirekire bakoreramo,
Kuri iyi ngingo ikigaragara ni uko ubuyobozi bwa FERWAFA bumeze nk’ubutazi iyo buva, bityo bukaba butazi n’iyo bujya. Iyo usabye umutoza ngo akujyane muri CAN, uba wabiteguye igihe kingana gute, ese ni umutoza uzaza agakora magie, amavubi akajyayo. Niba ikipe nka APR iturukamo 60% y’abakinnyi b’ikipe y’igihugu iviramo ku rwego yaviriyemo muri champions league, uyu mutoza kumusaba kujya muri CAN, ntitwaba tumusaba ibyo tuzi neza ko bitazashoboka. Ubu se araturemera abakinnyi bashya.

2. Kuba abayobozi ba FERWAFA birengagiza ibyo bazi ko ari byo byadufasha kuzamura urwego rwacu rw’umupira w’amaguru.
Kuri iyi ngingo nta gihe bitavuzwe ko umupira wacu icyawuzamura ari ugutangirira umupira mu bana. Mutekereza ko abayobozi ba FERWAFA batabyumva se! Barabyumva kandi nabo barabizi, ariko babyihorera babishaka kuko batiha umwanya wo kubitekerezaho ahubwo bahora bategereje kumva aho babatumira mu nama mu mahanga ngo babone missions.

3. Kubura professionalisme ku batoza n’abakinnyi b’ama "clubs" yacu.
Aha ndatanga ingero. Match duhora twiteguye ni iya APR na Rayon, ariko niyo match tugira ibiha gusumbya izindi kubera amakosa akorerwamo arebererwa n’abasifuzi ndetse na FERWAFA, ibyo bigatuma mu kikino mpuzamahanga dukina ikomeye mu mikino iri ku gipimo cya 75% abakinnyi bacu bahabwamo amakarita Atari ngombwa kubera kudashobora gestion ya pressure. Muzitegerze abakinnyi b’ayo makipe yombi iyo yakinnye, buri munota haba hari umukinnyi uryamye atitaye ko umukino ukinirwa abaje kuwureba. Ese tutagiye ku kibuga bakongera gukina. Bage batwereka umupira niwo tuba twagiye kureba naho kuryama buri wese aba yasize igitanda mu rugo. Erega n’’abatoza bakarebera!

3. Contrats zihabwa abatoza b’ikipe y’igihugu z’amananiza
Iki gifitanye isano n’icyo navuze mbere. Iyo ubonye umutoza ukamuha amasezerano y’umwaka umwe, yatekereza ate ibikorwa biramba. Ubuse Uganda nta somo yabahaye. MICO si twe twamusezereye se! Ubu se Uganda imumaranye igihe kingana gute! None se abatoza dusezerera ni uko baba ari abaswa cyangwa tubasezerera kubera ubuswa bwacu.

4. Kutagira management ifite umurongo ufatika kwa FERWAFA
Aha ndibaza ikibazo. Iyo FERWAFA na MIINISTERE ya sport basezereye umutoza w’ikipe y’igihugu, ni iki abasigira nka HAND-OVER ngo nibura undi naza azagihereho, ni ukuvuga ko ntacyo aba yarakoze se cyangwa ni uko mu gihe yatangiraga akazi ntacyo tuba twamuhaye. Kuki hatashirwaho gahunda y’igihe runaka inakorerwa audit yo gutegura duhereye hasi iakajya mu muhigo uyiciye ku ruhande tukamushyira ku ruhande. FERWAFA na MINISTERE nibareke kutubeshya. Nibatugaragarize umurongo uri mu nyandiko kandi nibura buri nyuma y’amezi atandatu n’umwaka abashinzwe kuwushyira mu bikorwa bajye bakorerwa appraisal.

Ni byinshi muntu yavuga ariko reka ndekere aha.

Ezechiel Kuya 22-03-2017 saa 10:38'

Ariko namwe bakunzi b’imikino mugeze aho mushekeje.Kuki u Rwanda kujya muri CAN bitashoboka?Turacyafite imyumvire iri hasi kuba tukiyumvisha ko tudashoboye.Jye uko mbibona byose biterwa n’imiteguire no kudakorera ku gihe naho byose birashoboka twateguye kare.Naho FERWAFA nitangire ifashe umutoza imushakira abamwungiriza bafite ubushobozi kandi ex:Mashami, Eric cg Beken maze bareke kwibanda mu mujyi gusa bamanuke no mu turere twose impano zirahari ahasigaye bakaze imyitozo maze urebe ko abanyarwanda batgaruka ku kibuga.MINOSPOC nayo itange igitsure kuri Ferwafa kuko Degaule hari igihe atubeshya bareke amscenga baharanire inyungu z’abanyarwanda kuko abakinnyi turabafite

NIYOBUGINGO DEZIRE Kuya 22-03-2017 saa 08:56'

UWO MUTOZA AZAKORA BAKUNZI BARUHAGOYACU.MUFATE NAMBA YANJYE 0727225689 TUGANIRA

Kalisa Kuya 21-03-2017 saa 20:52'

Biriya byo kujyana Amavubi muri CAN na CHAN bizagera amaze guhembwa atari macye ahite yigendera! Ni nayo mpamvu yabyemeye kandi azi neza ko ibyo bamusaba bidashoboka...

Musesenguzi Kuya 21-03-2017 saa 17:43'

We ahubwo azasezere nk’imfura.
Kuki azarindira ko bamusezererera?
Azisezerere hakiri kare!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)