RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Antoine Hey yikomye uko imikino ya CECAFA ipanze, asobanura impamvu atahamagaye abakinnyi bakina hanze

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi; Antoine Hey yavuze ko atishimiye uburyo amatsinda ya Cecafa Senior Challenge Cup apanzemo bitewe n’uko nta mwanya uhagije wo kuruhuka ikipe izajya ibona hagati y’imikino.

Ibi, Antoine Hey yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru yagize kuri iki Cyumweru ubwo AMAVUBI yari ashoje imyitozo ya mbere yakozwe n’abakinnyi umunani.


"Twahamagaye abakinnyi 23 kuwa Gatanu ngo batangire umwiherero kuwa Ejo hashize [kuwa Gatandatu]. Uyu munsi twakoranye n’abakinnyi umanani kuko abandi badusanga nimugoroba nyuma y’imikino ya shampiyona."

"Tuzakora imyitozo kuva Kuwa Mbere kabiri, Kuwa Kabiri, Kuwa Gatatu no kuwa Kane nyuma nyuma ya saa Sita mbere yo kujya i Nairobi kuwa Gatanu nyuma ya saa Sita."

Amavubi yatangiye imyitozo n'abakinnyi 8 kuri iki CyumweruAmavubi yatangiye imyitozo n’abakinnyi 8 kuri iki Cyumweru

Uretse ku misifurire yaranze amajonjora ya CHAN atigeze yishimira na gato, ndetse afite impungenge ko ari nabyo bishobora kuba aho avuga ko abasifuzi bose barenganya u Rwanda, Antoine Hey yavuze ko uburyo amatsinda ya Cecafa akozemo bidashimishije kuko nta gihe cyo kuruhuka gihari uretse ikipe igeze muri 1/2 gusa.

"Nabivuzeho mbere, reka nongere mbisubiremo. Kugira amakipe atanu mu itsinda nabyo si byiza cyane, kuko urebye uburyo tuzakina nta kiruhuko gihagije kirimo. Tuzajya dusiba umunsi umwe hagati y’imikino ibiri keretse ku bazagera muri 1/2."


Ku mpamvu atahamagaye abakinnyi bandi bakina hanze............

"Twahamagaye amasura mashya, abandi ni abari basanzwe bari kumwe natwe kugeza ubu, bakoze neza mu minsi ishize ndetse ikipe yacu yabonye amahirwe yo kugaragaza icyo ishoboye muri CHAN izabera muri Maroc mukwa Mbere. Ni amahirwe kuri aba bakinnyi kugira ngo bagaragaze ko bakwiye kuba mu ikipe izajya muri Maroc. Imiryango iracyafunguye kuri buri umwe."

"Dufite ikipe y’abakinnyi ntoya, y’abakinnyi bato cyane ndetse bose bari gukina muri shampiyona yacu, bibaha amahirwe yo kugira ubunararibonye muri Kenya ndetse bityo bizabafasha no kubona amahirwe yo kugaragaza ko bakwiye gukina CHAN mu kwa Mbere."

Antoine Hey ku myitozo yo kuri iki CyumweruAntoine Hey ku myitozo yo kuri iki Cyumweru

Muri Cecafa Senior Challenge Cup izabera muri Kenya kuva tariki ya 3 kugeza kuya 17 z’ukwezi gutaha u Rwanda ruri mu itsinda A hamwe na Kenya, Libya, Tanzania na Zanzibar mu gihe itsinda B rigizwe na Uganda, Zimbabwe, Burundi, Ethiopia na Sudani y’Epfo.

Amavubi azakina ku buryo bukurikira:

Tariki ya 3 Ukuboza

Kenya vs Rwanda


Tariki ya 5 Ukuboza

Zanzibar vs Rwanda

Tariki ya 7 Ukuboza

Rwanda vs Libya

Tariki ya 9 Ukuboza

Rwanda vs Tanzania

Imikino ya 1/2 izaba tariki ya 14 n’iya 15 Ukuboza mu gihe umukino wa nyuma n’uw’umwanya wa gatatu yombi izaba tariki ya 17 Ukuboza 2017.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. dfg

    Kuya 27-11-2017 saa 08:59'

    umutoza yikwihuta mu kuvuga nagaragaze ubushobozi bwe kuko ntabwo azakina wenyine azatoza ikipe ikine muri condition imwe n’abandi ntabwo numva niba amavubi ariyo afite icyo kibazo n’abandi bazaba bakina baragifite, biramusaba ubuhanga


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru