RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Antoine Hey yiteguye gukorana n’umunyarwanda uzamwungiriza

Umutoza mushya w’ikipe y’igihugu, Amavubi, Antoine Hey yiteguye gukorana neza n’umunyarwanda uzamwungiriza nk’uko yabitangarije itangazamakuru, mu gihe byari byavuzwe ko yatinze gusinya amasezerano kubera kutumvikana n’ubuyobozi ku kibazo cy’abazamwungiriza.

Uyu mudage wamaze gusinyira kuba umutoza mushya w’ikipe y’igihugu, Amavubi yatangaje ko ntacyo bimutwaye kuzakorana n’abatoza b’abanyarwanda bazaba bamwungirije, nubwo byari byavuzwe ko kwemeranya ku bazamwungiriza biri mu byatumye atinda gusinya amasezerano.

"Birumvikana iyo uje gukorera mu gihugu nk’umunyahanga ugasabwa gutoza ikipe y’igihugu, uba usabwa gukora akazi nk’umunyamwuga ndetse ukanagira abandi batoza bakuru inyuma bakazajya bakuzanira amakuru yose ukeneye kugira ngo ubashe kugera ku ntego. Rero ibi nibyo ngiye gukora, ndafata abatoza b’abanyarwanda kuko basanzwe bamenyereye shampiyona bakaba bazi n’amatekinike abakinnyi basanzwe bagenderaho"

"Ni indi ntambwe nshyashya nziza kandi ndishimye kuko ababihugukiye bazatoranya umutoza w’umuhanga uzaza tugakorana kandi nanjye nizeye ko hari ibyo azankuraho akazabikoresha no mu buzima bwe bw’ubutoza" - Antoine Hey, umutoza mushya w’Amavubi.

Umutoza wungirije w’Amavubi azatoranywa nyuma yo kugirana ibiganiro na MINISPOC ndetse na Ferwafa, akazavanwa muri cumi na babiri bahawe Licence A ya CAF nk’uko umuyobozi wa Ferwafa, Nzamwita De Gaulle yabitangaje.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Dushime Messi

    Kuya 29-03-2017 saa 07:59'

    Azashake abandibakinyi babanyarwanda bakina
    hanze mbonabyadufasha

  2. nkurunziza

    Kuya 25-03-2017 saa 14:57'

    ngaho c natwereke ko ashoboye

  3. NKURUNZIZA

    Kuya 23-03-2017 saa 06:38'

    amavubi nakizere kbs nzabandeba gusa sibyo twaridutegereje


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru