RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Antoine Hey yongeye kunenga ikibuga, anabwira Ethiopie ko imitwe yayo yayivumbuye

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi akomeje kunenga ibibuga by’amakipe yahuye na yo mu guhatanira itike yo kujya muri CHAN, aho icyari gitahiwe ari Addis Ababa Stadium yatangaje ko kidahesha icyubahiro umupira w’amaguru.

Hey n’abasore 18 b’Amavubi ayoboye, bakoreye imyitozo ku kibuga bazakiniraho kuri iki cyumweru aho nyuma yayo uyu mutoza w’ikipe y’igihugu yaje gutangariza umunyamakuru wajyanye na yo ko umwuka ari mwiza mu ikipe, gusa ko aho bazakinira hadakwiye.

Yagize ati: “Buri kimwe ni cyiza ubu. Twagize urugendo rwiza kugera muri Ethiopie tubona hoteli nziza. Nta mvune dufite mbega twiteguye umukino w’ejo.

Urabizi twakiniye ku bibuga bibi muri Uganda no muri Tanzania, sinzi ikibazo aka karere gafite, bafite akazi ko gukora pe. Iyo urebye stade yacu i Kigali, Stade Amahoro iri ku rwego rwo hejuru. Gusa iki kibuga ntabwo gihesha icyubahiro abafana bareba umupira w’amaguru”.

Ikibuga Amavubi azakiniraho ntabwo cyashimishije umutoza w'ikipe y'igihuguIkibuga Amavubi azakiniraho ntabwo cyashimishije umutoza w’ikipe y’igihugu

Ibi ariko uyu Mudage utoza ikipe y’igihugu akaba asanga bitazaba urwitwazo ku mukino wo muri Ethiopie, cyane ko imikino yabanje hari amasomo yasigiye Amavubi.
Muri Tanzania twabyitwayemo neza,, muri Uganda twahuye n’ibibazo by’ikibuga gusa hari amasomo byadusigiye, ubu tuzi icyo tugomba gukora, reka tuzarebe uko bizagenda.

Ethiopie cyo kimwe n’u Rwanda, zahawe amahirwe yanyuma yo kuba zabona itike yo kujya mu gikombe cya Afurika gikinwa nabakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN 2018 izabera muri Marooc, gusa Ethiopie ikaba yarabanje guseta ibirenge ivuga ko uyu mukino ishobora kutawukina.

Ibi ariko nkuko Antoine Hey yabitangaje asanga ari imitwe Walya Anteloppe bashatse guteka gusa ababwira ko ibuye ryagaragaye ritaba rikishe isuka.

Nyuma y'imyitozo yo kuri uyu mugoroba kapiteni Bakame yafashe umwanya wo kuganiriza abakinnyiNyuma y’imyitozo yo kuri uyu mugoroba kapiteni Bakame yafashe umwanya wo kuganiriza abakinnyi

Avuga kuri bu yagize ati: Ni byabindi byo kubeshya mbere y’umukino(mind game) bashatse kubivuga gutyo kuko bashaka kudutungura. Bakeka ko turi abana ariko ibyo ntabwo bizigera biba.

Ikipe izatsinda hagati y’u Rwanda na Ethiopie mu mikino yombi, izahita isanga izindi 15 muri tombola y’uko amakipe azaba agabanyije mu matsinda, tombola iteganyijwe kubera i Rabat muri Marooc tariki ya 17 Ugushyingo.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Bukombe

    Kuya 6-11-2017 saa 09:25'

    Abasore b’Urwanda @Amavubi, baduhesheje ishema.

    Nibakomereze aho

  2. Fred

    Kuya 5-11-2017 saa 16:08'

    Oyeeeeeeeeeeeeeeeeâ ¤Amavubi Star, nibwo ikibuga kitari cyiza ariko abanyarwanda twishimiye ko mutahanye Intsinzi (Amavubi 3:2 Ethiopia), twizeye gusezerera Ethiopia i Kigali twerekeza muri CHAN muri Marroc. AMAVUBI â ¤Oyeeeeee

  3. Fabien

    Kuya 5-11-2017 saa 09:03'

    Amavubi courage tubari inyuma mwibuke indangagaciro ko tudaterwa ahubwo dutera tukanatsinda!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru