RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

APR FC ni yo yiganje muri 11 b’Amavubi ari buhangane na Zanzibar

Umutoza w’Amavubi, Antoine Hey yahinduye umuvuno mu mikino ya CECAFA Senior Challenge Cup, aho mu mukino wa kabiri aza gukinamo na Zanzibar nta mukinnyi n’umwe aza kongera kubanza mu kibuga mu babanjemo mu wo batsinzwemo na Kenya.

Ku cyumweru tariki ya 3 Ukuboza ni bwo hatangiraga imikino ya CECAFA, aho Amavubi y’u Rwanda yatangiye acakirana na Harambe Stars ya Kenya, umukino utarahiriye abanyarwanda na gato, dore ko bawutsinzwemo ibitego 2-0, bakabonamo n’ikarita y’umutuku yahawe Kayumba Soter usanzwe akinira AS Kigali.

Ababanje ku ntebe y'Abasimbura mu mukino wa mbere ni bo babanzamo mu mukino wa kabiriAbabanje ku ntebe y’Abasimbura mu mukino wa mbere ni bo babanzamo mu mukino wa kabiri

Nyuma y’uwo mukino, Umutoza Antoine Hey yahise afata icyemezo cyo kutagira n’umwe abanzamo mu bakinnyi 11 babanjemo muri uwo mukino wa mbere nk’uko yabitangaje kuri uyu wa mbere nyuma y’imyitozo ya nyuma itegura umukino wa kabiri wa CECAFA Amavubi akinamo na Zanzibar.

Umutoza Hey yagize ati “Ku mukino wa Zanzibar twafashe gahunda yo guha amahirwe n’abandi bakinnyi batari bakinnye umukino wa mbere, aho tuza kubanzamo ikipe nshyashya yose, kuko ndi gushaka kugerageza ubundi buryo bwinshi.”

Uyu mutoza w’Umudage akomeza atangaza ko uku guhindura ikipe 100% bigamije guha amahirwe abakinnyi bose b’Amavubi, dore ko arimo kubategurira imikino ya CHAN 2018 izabera muri Morocco mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Kuwa mbere bakoze imyitozo yoroheje, urebye kwari ukunanura umubiri gusaKuwa mbere bakoze imyitozo yoroheje, urebye kwari ukunanura umubiri gusa

Ukurikije umuvuno mushya w’Umutoza Antoine Hey, Amavubi akina na Zanzibar araba ari:

Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe,Rugwiro Herve,
Mbogo Ally,Niyonzima Olivier ‘Sefu’, Niyonzima Ally, Nshimiyimana Amran,
Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Innocent, Sekamana Maxime

Ababanjemo mu mukino wa Kenya nta n'umwe uza kubanzamo mu wa ZanzibarAbabanjemo mu mukino wa Kenya nta n’umwe uza kubanzamo mu wa Zanzibar

Abaikinnyi bari babanjemo mu mukino Kenya yatsinzemo u Rwanda ibitego 2-0 ni: Ndayishimiye Eric ’Bakame’, Manzi Thierry(17), Usengimana Faustin(15), Kayumba Soter(22). Eric Iradukunda(14), Eric Rutanga(20), Mukunzi Yannick(6), Bizimana Djihad(4), Biramahire Abedy(7), Mico Justin(12), na Manishimwe Djabel(2)

Umukino w’u Rwanda na Zanzibar uteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Ukuboza guhera saa saba z’amanywa ku isaha ya Mackakos, ni ukuvuga saa munani (2:00pm) ku isaha y’i Kigali.

Amafoto: Roben Ngabo/Umuseke

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. emerson

    Kuya 5-12-2017 saa 13:49'

    mwiriwe murakoze kumakuru ni emerson

  2. Kayihura

    Kuya 5-12-2017 saa 11:42'

    Hahahhahahah bagiye Gutembera ariko tuzahora mwigeregeza dishike ryari

  3. Kalisa

    Kuya 5-12-2017 saa 11:27'

    Ubundi se ko umutoza ndetse na Nzamwita bavuze ko bagiye kwitoreza muri CECAFA, gushyiramo ikipe ya kabiri si uburyo bwiza bwo kwitoreza CHAN?
    Ahubwo niba byashobokaga ngo boherezeyo n’abasigaye umukino wa gatatu bazashyiremo ikipe ya gatatu maze batahe!!!

  4. Diana

    Kuya 5-12-2017 saa 10:53'

    Mwiriwe!mwibeshye ku masaha kuko poster twabonye kuri facebook account ya Azam Tv ivigako match ari saa saba za kigali,saa munani za Kenya.mubikosore.
    Murakoze kandi kubw’inkuru

  5. rwanda

    Kuya 5-12-2017 saa 10:39'

    ndabashyigikiye ndabona itsinzi ark muri attaque gushyira muhadjiri kuri wing atihuta byagorana byarutwa ukamushyira inyuma ya nshuti na maxime

  6. knc

    Kuya 5-12-2017 saa 10:25'

    Yabababa ,nuko ari mind game nyine ! naho ubundi baba bari munzira igaruka kwikinira irushanwa rya Degaule ( championship)


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru