RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Bakame mu bakinnyi b’Amavubi bagiye gukina na Uganda Cranes

Ndayishimiye Eric bita ‘Bakame’ usanzwe ari we munyezamu wa mbere mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, na we ari mu bakinnyi Umutoza Antoine Hey yatoranyije ngo berekeze muri Uganda mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CHAN 2018.

Mu gitondo cy’uyu wa kane tariki ya 10 Kanama ni bwo Amavubi aza guhaguruka i Kigali yerekeza i Kampala muri Uganda, aho izaba igiye gukina umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakina imbere mu bihugu byabo.

Mutsinzi Ange Jimmy (19) na Nyandwi Saddam ni bo ba myugariro batazajyana n'AmavubiMutsinzi Ange Jimmy (19) na Nyandwi Saddam ni bo ba myugariro batazajyana n’Amavubi

Uyu mukino ubanza Uganda izakiramo u Rwanda, uzabera ku kibuga cya St Mary’s Kitende kuwa gatandatu tariki ya 12 Kanama guhera saa cyenda z’igicamunsi ku isaha ya Kigali.

Umutoza Antoine Hey yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 19 ajyana muri Uganda, ahagaragaramo Ndayishimiye Eric bita ‘Bakame’ utemerewe gukina uwo mukino ubanza bitewe n’amakarita abiri y’umuhondo yabonye mu mikino yombi y’ijonjora rya mbere u Rwanda rwahuyemo na Tanzania.

Bakame ntazaba yemerewe gukina uyu mukino ubanza, aho izamu ry’u Rwanda rizaba ririnzwe na Nzarora Marcel uzaba asimburwa na Kimenyi Yves, mu gihe muri uwo mukino, Bizimana Djihad ari we uzaba ari kapiteni w’ikipe y’u Rwanda.

Nzarora Marcel na Kimenyi Yves ni bo banyezamu Amavubi azaba afite ku mukino ubanza wa UgandaNzarora Marcel na Kimenyi Yves ni bo banyezamu Amavubi azaba afite ku mukino ubanza wa Uganda

Abakinnyi batazajyana n’Amavubi barimo Mutsinzi Ange na Nyandwi Saddam ba Rayon Sports na Innocent Nshuti, rutahizamu wa APR FC wasimbuwe na Biramahire Christophe Abeddy wa Police FC.

Biteganyijwe ko abo basore bose uko ari 19 ndetse n’abatoza babo bahaguruka i Kigali kuri uyu wa kane tariki ya 10 Kanama saa mbili n’igice za mugitondo (8:30am), akazakorera imyitozo y’igicamunsi i Kampala, kuwa gatanu tariki ya 11 Kanama akazongera gukorera indi ku kibuga azakiniraho. Amavubi azaba acumbitse muri Imperial Resort Beach Hotel iherereye mu Mujyi wa Entebbe.

Aba bakinnyi bose bari mu bo Antoine Hey yitwaje nk'intwaro zigomba gusezerera Uganda CranesAba bakinnyi bose bari mu bo Antoine Hey yitwaje nk’intwaro zigomba gusezerera Uganda Cranes

Urutonde rw’Amavubi yerekeza muri Uganda:

Abanyezamu:

NDAYISHIMIYE Eric (Rayon Sports)
NZARORA Marcel (Police FC)
KIMENYI Yves (APR FC)

Ba myugariro:

NSABIMANA Aimable (APR FC)
RUCOGOZA Aimable (Bugesera FC)
MANZI Thierry (Rayon Sports)
KAYUMBA Soter (AS Kigali)
BISHIRA Latif (AS Kigali)

Abo hagati:

NIYONZIMA Olivier (Rayon Sports)
MUKUNZI Yannick (APR FC)
BIZIMANA Djihad (APR FC)
MUHIRE Kevin (Rayon Sports)
IMANISHIMWE Emmanuel (APR FC)
MUVANDIMWE Jean Marie Vianney (Police FC)
IRADUKUNDA Eric (AS Kigali)
NSHUTI Dominique Savio (AS Kigali)

Ba rutahizamu:

MUBUMBYI Barnabe (AS Kigali)
NSHIMIYIMANA Amran (APR FC)
BIRAMAHIRE Abeddy (Police FC)

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Izindi nkuru

freddy Kuya 10-08-2017 saa 10:56'

APRF ifite ibikombe bingahe byashapiona nibyamahoro yastinze royo kangahe banganyije kangahe yayitsinze ibitegobingahe murakoze

dushimirimana fabien Kuya 10-08-2017 saa 06:47'

wagiraga ngo babatware basige bande

kagabo Kuya 9-08-2017 saa 23:20'

Gusa Sadam na Ange barambabaje peee, uziko babatesheje umwanya wubusa bigatuma batanigira Tanzania kweri!!! Ndi nkabo nahita ntega nkigira Tanzania pe, kandi rayon sport ishobora kuhamara igihe kinini kiruta icyateguwe, kuko haba hari na gahunda yo gukina na Younger ndetse na Azam. So, courage musange bagenzi banyu, mwe kubura byose

Vava Kuya 9-08-2017 saa 21:26'

Hhhhhhhhh ngo Imran Nshimiyimana ngo numwataka

Eric Kuya 9-08-2017 saa 21:23'

Mbifurije Kuzagira Urugendo Rwiza Bana Burwanda.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!