RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Bakame yatangaje ibanga yahishuriye bagenzi be rikabafasha gutsindira Ethiopia iwayo

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ y’abakina imbere mu gihugu akaba n’umunyezamu wayo; Ndayishimiye Eric Bakame yatangaje ko kuba bari bazi ko ikipe ya Ethiopia igira icyuho ku bakinnyi bayo bakina mu izamu biri mu byabafashije kwitwara neza bagatsindira iyi kipe iwayo mu mukino ubanza wo gushaka itike ya CHAN 2018 izabera muri Maroc.

Kanda hano urebe ibitego byose byatsinzwe muri uyu mukino.

Rutanga Eric w’ikipe ya Rayon Sports, Hakizimana Muhadjili wa APR FC na Biramahire Abeddy wa Police FC nibo batsinze ibitego 3 byagaragaye muri uyu mukino ku ruhande rw’u Rwanda, mu gihe Asechalew Girma na Abubakher Sanni batsindiye ikipe ya Ethiopia.

Amavubi yakuye intsinzi ikomeye i Addis AbabaAmavubi yakuye intsinzi ikomeye i Addis Ababa

Nyuma y’uyu mukino, kapiteni w’Amavubi Ndayishimiye Eric Bakame yatangaje icyari cyihishe inyuma y’intsinzi.

Yagize ati: “Ni ikipe ikina umupira mwiza ariko imeze nkaho nta ntego ifite, bakina neza ariko gushyira umupira mu izamu birabagora, iyaba ari ikipe izi ibyo ikora, na bo bari kuba batubonyemo ibitego nka bitatu.

Nababwiye nti mukomeze mutere mu izamu kuko njye imyaka maze nkina na Ethiopia, ni ikipe ikunda guhura n’ikibazo cy’abazamu cyane kandi n’umutoza mu nama ya mbere y’umukino hari amashusho yatweretse atubwira ngo mutere mu izamu kuko umunyezamu wabo atari ameze neza.”

“Ndabashimira cyane, babikoze nk’uko umutoza yabibabwiye nk’uko nabibabwiye ni yo mpamvu ubona ko twabonye umusaruro mwiza.”

Ndayishimiye Eric Bakame yakomeje avuga ko uyu mukino bari biyemeje kuwutsinda ndetse ari intsinzi ishimishije ku banyarwanda bose.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu yakomeje avuga ko abakinnyi b’Amavubi bakwiye imikino myinshi ya gicuti mpuzamahanga kugira ngo barusheho kumenyera amarushanwa bityo bitware neza.

Bakame yatangaje ko Ethiopie ikina ibintu bitagira integoBakame yatangaje ko Ethiopie ikina ibintu bitagira intego

Bakame yijeje abanyarwanda kuzitwara neza mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku Cyumweru gitaha tariki ya 12 Ugushyingo 2017.

U Rwanda niruramuka rusezereye Ethiopia, ruzabona tike yo gukina CHAN 2018 izabera muri Maroc kuva tariki ya 12 Mutarama kugeza tariki ya 4 Gashyantare 2018.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru