RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Bidasubirwaho, Antoine Hey ntakiri umutoza w’Amavubi

Nyuma yo gusezererwa muri CHAN 2018 atarenze amajonjora mu itsinda, Umutoza Antoine Hey yamaze gutandukana n’Amavubi, bikavugwa ko yahisemo guhagarika amasezerano ye y’akazi kugeza igihe hazatorerwa undi muyobozi wa FERWAFA.

Abicishije ku rukuta rwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Antoine Hey yashimiye abakinnyi yatozaga ndetse anatangaza ko atakiri umutoza w’Amavubi, ibyo bikaba byavuye mu kiganiro yagiranye na Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent ‘Degaule’ kuwa gatatu tariki ya 24 Mutarama 2018.

Mashami Vincent 'Capello' ni we ugiye gusigarana Amavubi mu gihe hagishakishwa undi mutozaMashami Vincent ’Capello’ ni we ugiye gusigarana Amavubi mu gihe hagishakishwa undi mutoza

Muri icyo kiganiro ni ho haturutse umwanzuro w’uko haseswa amasezerano y’Umutoza Antoine Hey kugeza igihe hazatorerwa undi muyobozi wa FERWAFA, iyo komite nyobozi izaba yatowe ikaba ari yo izasuzuma niba bikwiye ko uwo mutoza ahabwa andi masezerano mashya.

Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Antoine Hey ku rubuga rwa Twitter, ngo Komite nyobozi nshya ya FERWAFA nitamuha andi masezerano, bamwifurije ishya n’ihirwe ahandi azakomereza umwuga we nk’umutoza.

Kuva ku kazi nk’Umutoza w’Amavubi kwa Antoine Hey ntabwo bitunguranye kuko RuhagoYacu yari yatangaje ko uyu mutoza yamaze kumvikana n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Syria, ndetse ko uko byagenda kose aho azasezererwa muri CHAN atazakomeza gutoza Amavubi.

Antoine Hey asheshe amasezerano nyuma ya CHAN yagiyemo ku bw'amahirweAntoine Hey asheshe amasezerano nyuma ya CHAN yagiyemo ku bw’amahirwe

Mbere y’umukino wahuje Amavubi y’u Rwanda na Guinea Equatorial kuwa gatanu w’icyumweru gishize, Umutoza Antoine Hey ni bwo yaciye amarenga y’uko agiye kubona akazi ahandi, ati: “Ni byo Syria yaranyegereye bambaza niba naboneka, bananyeretse amasezerano ariko nababwiye ko nkiri mu irushanwa hagati ko tuzavugana ubwo CHAN izaba isojwe”.

Ikipe y’igihugu ya Syria Antoine Hey ashobora kujya gutoza, nta mateka manini ifite mu mupira w’amaguru ndetse ntabwo yagiye yoroherwa n’intambara yoretse iki gihugu. iyi yagarukiye mu irebe ry’umuryango winjira mu gikombe cy’isi, dore ko yasezerewe mu cyiciro cyanyuma cy’amajonjora agana mu Burusiya ubwo yatsindwaga bigoranye na Australia ibitego 3-2, bikanarangira yakiriwe na Perezida w’iki gihugu Bashir AL Assad.

Iyi ikaba yari imaze iminsi nta mutoza ikipe nyuma y’igenda rya Fajr Ibrahim wari wayiyoboye muri iyi mikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi, ari yo mpamvu yegereye Antoine Hey.

Antoine Hey kuva yafata Amavubi, yashoboye kuyahesha itike yo gukina CHAN nyuma y’umukino wa kamarampaka na Ethiopie, atsindwa umukino wa mbere wo gushaka itike ya CAN bahuriyemo na Centrafrica, mu gihe yasezerewe mu mikino y’amatsinda ya CECAFA yakiniwe muri Kenya mu mpera z’umwaka ushize.

Amavubi yaviriyemo mu majonjora ku gitego yatsinzwe na Libya habura amasegonda 37 ngo umukino urangireAmavubi yaviriyemo mu majonjora ku gitego yatsinzwe na Libya habura amasegonda 37 ngo umukino urangire

Antoine Hey yashimiye abo bakoranye bose ndetse n'ubuyobozi bwa MINISPOC bwamuhaye akaziAntoine Hey yashimiye abo bakoranye bose ndetse n’ubuyobozi bwa MINISPOC bwamuhaye akazi

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kabonero

    Kuya 27-01-2018 saa 13:58'

    Erega namwe ntimukirenganye ngo murnganye n’abandi mwikwirirwa mwiteranya kubusa imikinire yacu ninde utayizi , gusa tubanze twisuzume dukosore amakosa yacu . gukunda agafaranga kuri twe nibyo bya kwanza.

  2. GANZA ANASTASE

    Kuya 26-01-2018 saa 13:33'

    Ibyo muvuga byose FERWAFA itarakemura ikibazo n’abazaza ntacyo bazakora .ni habeho gutegura ikipe y’igihugu ndetse na champion murirusange ,naho abavuga ngo ntampano dufite barakabya ntabwo miliyoni 12,5 z,abanyarwanda zaburamo abakindyi ,haramutse habayeho IMITEGURIRE ihwitse

  3. GANZA ANASTASE

    Kuya 26-01-2018 saa 12:08'

    Ibyo muvuga byose FERWAFA itarakemura ikibazo n’abazaza ntacyo bazakora .ni habeho gutegura ikipe y’igihugu ndetse na champion murirusange ,naho abavuga ngo ntampano dufite barakabya ntabwo miliyoni 12,5 z,abanyarwanda zaburamo abakindyi ,haramutse habayeho IMITEGURIRE ihwitse

  4. yahaya

    Kuya 25-01-2018 saa 19:24'

    Na Mashami bajyane ntazamusige !!! kuko nta nama ze.

  5. Yaka

    Kuya 25-01-2018 saa 18:50'

    Mbega byiza hhhhhhhhhhh biranyuze wabonye umutoza urangiza iminota 90 adateye mW’ izamu nagende ntazanagaruke abanze nawe ajye kwiga uko batoza gutera mwizamu nagende nari narumiwe na Cecafa itunanire kugera 1/4 nagende agendane na degaule.

  6. Ntwali

    Kuya 25-01-2018 saa 18:28'

    Mwakwitwariye masudi muri simba koyadufasha agira ishyaka
    Akunda itsinzi akanga agasuzuguro

  7. Ntwali

    Kuya 25-01-2018 saa 18:28'

    Mwakwitwariye masudi muri simba koyadufasha agira ishyaka
    Akunda itsinzi akanga agasuzuguro

  8. GANZA ANASTASE

    Kuya 25-01-2018 saa 16:49'

    GAKWAVU ANASTASE .ARIKO UBUNDI NI ABATOZA CG NONE SE AHO BAHINDURIYE ABATOZA NTANARIMWE TURAGERAHO USHOBOYE
    AHHAAAAAANJYE MBONA IKIBAZO GISHOBORA KUBA KIRI MURI ORGANISATION ZA FERWAF .
    IYABA BYASHOBOKA HAGATEGURWA IKIPE IHORAHO Y’IGIHUGU N’UMUTOZA BIDATEGURWA GUSA IYO HABONETSE AMAARUSHANDWA
    NONE UBU IKIPE Y’IGIHUGU IRANGIRIYE AHANGAHA

  9. Achile

    Kuya 25-01-2018 saa 15:42'

    umutoza nagende Degole natoze Wenda yatsinda ikipe y’ Igihugu iratubabaza

  10. straton

    Kuya 25-01-2018 saa 15:21'

    Nubundi nagende kuko ntacyoyaratumariye nikimwaro agize guhagarika amasezerano yariyifitiye gahunda yokwigendera ikipeyacu nibayihe abanyarwanda tuve Inyuma yabera
    kuko ntahobazatugeza

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru