RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Bizimana Djihad ntagikinnye na Ethiopia, Mangwende ahamagarirwa guhatana na Rutanga

Amakarita y’umuhondo abiri y’umuhondo atumye Bizimana Djihad akurwa mu ikipe y’igihugu Amavubi igomba gukina umukino wo kwishyura wa kamarampaka, amahirwe ahita ahabwa Emmanuel Imanishimwe bita ‘Mangwende’ ngo aze ahatanire umwanya na Rutanga Eric na Ndayishimiye Celestin.

Mu mukino Amavubi yakinnye na Uganda Cranes mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakina muri shampiyona z’imbere mu bihugu (CHAN), Bizimana Djihad yabonyemo ikarita y’umuhondo, ariko birangira Uganda isezereye u Rwanda ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi.

Bizimana Djihad yagiye gukina umukino ubanza ashidikanywaho kubera imvune yoroheje yari yagiriye mu myitozoBizimana Djihad yagiye gukina umukino ubanza ashidikanywaho kubera imvune yoroheje yari yagiriye mu myitozo

Amavubi yaje kugira amahirwe yo kongera guhatanira iyo tike biciye mu mukino wa kamarampaka ngo haboneke ikipe isimbura Kenya muri CHAN 2018, Bizimana Djihad aza kubona indi karita y’umuhondo mu mukino ubanza.

N’ubwo bamwe bibwiraga ko iyo karita y’umuhondo yo mu mukino w’Amavubi na Uganda Cranes ishobora kutabarwa, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryamaze gutangaza ko Bizimana Djihad atazakina uwo mukino.

Bizimana Djihad usanzwe ari kapiteni wungirije Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ yahise asimbuzwa Emmanuel Imanishimwe mu ikipe iri mu mwiherero utegura uwo mukino wo kwishyura uteganyijwe gukinwa ku cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo.

Emmanuel Imanishimwe yagaruwe mu ikipe y’igihugu nyuma y’igihe yari amaze adakina, dore ko yakuwe mu kibuga ku munota wa 6 mu mukino wa shampiyona Marines FC yari yakiriyemo APR FC bakanganya 0-0.

Mangwende ahamagawe mu ikipe irimo Ndayishimiye Celestin na Rutanga Eric bakina ku mwanya umwe, uyu myugariro wok u ruhande rw’ibumoso muri Rayon Sports akaba yaranatsinze igitego cya mbere muri bitatu kuri bibiri Amavubi yatsinze Ethiopia mu mukino ubanza.

N’ubwo Emmanuel Imanishimwe yahamagariwe gusimbura Bizimana Djihad mu ikipe ariko mu kibuga ho, Umutoza Antoine Hey huhera kuri uyu wa kabiri aratangira gushakira igisubizo muri Ally Niyonzima na Amran Nshimiyimana bakina hagati bafasha ba myugariro.

Bizimana Djihad akigera i Kanombe avuye muri Ethiopia yavugaga ko agiye guhita yitahiraBizimana Djihad akigera i Kanombe avuye muri Ethiopia yavugaga ko agiye guhita yitahira

Eric Rutanga agiye guhatanira umwanya na Mangwende usa n'uwigaruriye umutima wa Antoine HeyEric Rutanga agiye guhatanira umwanya na Mangwende usa n’uwigaruriye umutima wa Antoine Hey

Ndayishimiye Celestin wari umusimbura wa Rutanga ashobora guhita atakaza umwanya Ndayishimiye Celestin wari umusimbura wa Rutanga ashobora guhita atakaza umwanya

Amavubi akomeje umwiherero i Nyamata agakorera imyitozo kuri Stade ya KigaliAmavubi akomeje umwiherero i Nyamata agakorera imyitozo kuri Stade ya Kigali

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. peter

    Kuya 8-11-2017 saa 13:46'

    Amavubi azabikora cyane

  2. fenty

    Kuya 7-11-2017 saa 16:23'

    Egko mangwende arikurikira maze ikibazo nuko afite akavune pe nahubundi murabo ntawamwicaza

  3. Rogers

    Kuya 7-11-2017 saa 15:21'

    Ubu c iyi ni balance yuko djihad avuyemo none ngo mangwende?ubu c uyu yabaye ready?ko ataragikina muri APR ubu uyu aje gukoriki?njye simbona nimpanvu team ye yemeye kumuriska gutya!!!ahubwo ibi bishobora gutuma invune ye yiyongera usange ngo numuri club ye bamukurikijamarira ubu c afazari iyo bahamagaraa abo hagati nka buteraa nabandi bagasimbura uriya wavuyemo,kombona Rutanga ari kuri form numusimburawe celestin,sha nfana APR ark rwose ubu Rutanga ari hejuru ya mangwende,njye rero nabonaga yarikubanza kuba fit otherwise turamuburahose

  4. -####-

    Kuya 7-11-2017 saa 13:54'

    Mangwende ngo yavunitse kumunsi wa kangahe wa Championnat? Hahhhhhaaaa namwe muranyica kbsa mupfa kwandika gusa.

  5. vuga

    Kuya 7-11-2017 saa 12:09'

    mangwenda ni uwambere akanikurikira ark ikibazo ni kimwe ni fit 100%? kurijye ni hoya. ndikumva rero yamureka agakira neza akazaba aza nyuma

  6. kkk

    Kuya 7-11-2017 saa 12:07'

    Rutanga turamwemera, ahubwo nabe aruhuka azaze adukupitire police fc 2-0.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru