RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Breaking News- Antoine Hey mu nzira zo kwerekeza muri Syria nyuma y’imikino ya CHAN

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Umudage Antoine Hey,ashobora kuba ari gutoza irushanwa rye ryanyuma atoza u Rwanda, dore ko amakuru ava muri Syria atangaza ko yamaze kumvikana n’ikipe y’igihugu cyabo ngo abe yabatoza mu myaka ibiri iri imbere.

Antoine Hey w’imyaka 46 yahawe akazi ko gutoza Amavubi muri Werurwe 2017, ahabwa amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu umwaka umwe, ndetse n’inshingano zo guhesha itike u Rwanda muri CAN 2019 na CHAN 2018.

Amavubi yezeye kwitwara neza kuri uyu mugorobaAmavubi yezeye kwitwara neza kuri uyu mugoroba

Uyu mutoza washoboye gusoza inshingano ze za mbere ajyana Amavubi muri CHAN ndetse ashobora no guhesha itike ya ¼ muri iyi mikino, byagiye bivugwa ko hari ibyo atakunze kumvikanaho n’abakoresha be, cyane cyane bigatizwa umurindi no kujyana umwiherero muri Tuniziya mu gihe we yashakaga ko berekeza muri Aziya mbere y’iyi mikino ya shampiyona nyafurika.

Uyu Mudage utoza Amavubi, bikaba byararangiye yumvikanye na Syria nkuko amakuru ava muri iki gihugu RuhagoYacu ifitiye gihamya abitangaza, ndetse ko ubwo iyi mikino ya CHAN izaba ishojwe Antoine Hey azahita agana i Damas gutoza نسور قاسيون‎, za Kagoma za Syria.

Antoine Hey ngo yarangije kumvikana na SyriaAntoine Hey ngo yarangije kumvikana na Syria

Ibi ariko uyu mutoza mbere yo guhura na Guinea Equatorial kuri uyu wa gatanu, yatangarije itangazamakuru ko bitari byarangiza kwemezwa. Yagize ati:

“Ni byo Syria yaranyegereye bambaza niba naboneka, bananyeretse amasezerano ariko nababwiye ko nkiri mu irushanwa hagati ko tuzavugana ubwo CHAN izaba isojwe”.

Ikipe y’igihugu ya Syria, nta mateka manini ifite mu mupira w’amaguru ndetse ntabwo yagiye yoroherwa n’intambara yoretse iki gihugu. iyi yagarukiye mu irebe ry’umuryango winjira mu gikombe cy’isi, dore ko yasezerewe mu cyiciro cyanyuma cy’amajonjora agana mu Burusiya ubwo yatsindwaga bigoranye na Australia ibitego 3-2, bikanarangira yakiriwe na Perezida w’iki gihugu Bashir AL Assad.

Za Kagoma za Syira zakiriwe na Perezida Asssad nyuma yo gutsindwa na Australia mu minota y'inyongeraZa Kagoma za Syira zakiriwe na Perezida Asssad nyuma yo gutsindwa na Australia mu minota y’inyongera

Iyi ikaba yari imaze iminsi nta mutoza ikipe nyuma y’igenda rya Fajr Ibrahim wari wayiyoboye muri iyi mikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi, ari yo mpamvu yegereye Antoine Hey.

Antoine Hey kuva yafata Amavubi, yashoboye kuyahesha itike yo gukina CHAN nyuma y’umukino wa kamarampaka na Ethiopie, atsindwa umukino wa mbere wo gushaka itike ya CAN bahuriyemo na Centrafrica, mu gihe yasezerewe mu mikino y’amatsinda ya CECAFA yakiniwe muri Kenya mu mpera z’umwaka ushize.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. bernard

    Kuya 22-01-2018 saa 01:22'

    ntabwo bivugako kugenda kwa antoine hey sport ihagaze

  2. Dusabimana theoneste

    Kuya 21-01-2018 saa 20:21'

    uyu mutoza numuhanga ingorane amavubi agira Iyo atangiye kwijajara Abura umutoza nagahinda.

  3. khr

    Kuya 21-01-2018 saa 15:31'

    mutuze murebe

  4. Gwiza

    Kuya 21-01-2018 saa 12:58'

    Nagende rwose ahubwo ari gutinda. Umukino wo guparika ikibisi ntugezweho rwose.

  5. mathias

    Kuya 19-01-2018 saa 14:58'

    OK nibyo najye kwishakira ubuzima

  6. kiki

    Kuya 19-01-2018 saa 14:54'

    Twaba tugize Imana kabisa ikipe ibintu ukina ni bya boom boom nka kera mc ataraza ;ni gute wakinisha ikipe y’aba defender 9( umuzamu naba défenseure 5 milieux défensif 3 ) mukibuga buri gihe ;twanganyije na nigeria yakubise poteaux 5 bati ikipe ihagaze neza ; jye iyo ndebye ibyo MC yakinaga haba muri chan cyangwa se can yakinaga ubona ari football ntiyagiye muri CAN ariko byarimo biza ;yatsinzwe na Sénégal ya 23 professionnels 2-0 tuvuza induru ngo baturushije ;ubu noneho badutsina 10

  7. Mugisha

    Kuya 19-01-2018 saa 13:46'

    hhhhhhh harya uyumutoza ntiyaje bavugako ari inkunga ubudage buduhaye? nonese inkunga irarangiye cg barayihagaritse?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru