RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Amavubi

Sugira na Mugisha wa Rayon Sports bongewe mu Amavubi yitegura Uganda

Rutahizamu mushya w’ikipe ya APR FC; Sugira Ernest yamaze kongerwa mu ikipe y’igihugu ’Amavubi; iyi ikomeje kwitegura Uganda bazahurira mu mukino wo kwishyura kuwa Gatandatu utaha.

Uganda Cranes yaraye itsinze Amavubi ibitego 3-0 mu mukino ubanza wo mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2018 izaberamu gihugu cya Kenya kuva tariki ya 11 Mutarama kugeza ku ya 2 Gashyantare 2018.

Uganda yatsinze u Rwanda 3-0 mu mukino ubanzaUganda yatsinze u Rwanda 3-0 mu mukino ubanza

Nyuma yo gusinyira APR FC, Sugira Ernest wakiniraga AS Vita Club bakaza gutandukana, kuri ubu ashobora gukina iyi mikino ihuza abakinnyi bakina muri za shampiyona z’imbere mu bihugu.

Nk’uko amakuru agera kuri RuhagoYacu abivuga, umutoza w’Amavubi; Antoine Hey yamaze guhamagara uyu rutahizamu w’imyaka 26 kugira ngo akomezanye n’abandi umwiherero bitegura umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali kuwa Gatandatu tariki ya 19 Kanama 2017.

Sugira Ernest agarutse mu Mavubi ya CHANSugira Ernest agarutse mu Mavubi ya CHAN

Sugira Ernest akaba yaritwaye neza muri CHAN 2016 u Rwanda ruheruka kwakira, aho yatsinze ibitego 3 muri iri rushanwa.

Undi mukinnyi wongewe mu ikipe y’igihugu ni rutahizamu Mugisha Gilbert wa Rayon Sports.

Amavubi azakina na Uganda mu mukino wo kwishyura adafite rutahizamu Mubumbyi Bernabe wabonye ikarita ya kabiri y’umuhondo na myugariro Rucogoza Aimable Mambo na we ufite amakarita abiri y’umuhondo.

Ikipe izarokoka hagati y’u Rwanda na Uganda izahita ibona itike yo gukina CHAN 2018.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amavubi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. nkunganire

    Kuya 17-08-2017 saa 18:41'

    1.Bakame 2.Radu 3.Manishimwe 4.Manzi 5.Aimable 6.Yannick 7.Innocent 8.Djihad 9.Kevin 10.Abedi 11.Savio.Tuzabatera 2-0 n’ubwo tuzavamo.

  2. gerard

    Kuya 15-08-2017 saa 15:05'

    arikose ababatoza kuki? batazana muhajiri

  3. amavubi

    Kuya 14-08-2017 saa 17:40'

    nubwambere mbonye umutoza uhuzagurika kweli ubuse pipiniere amujyanye hehe koko? tuzarya 2-0 nanone. nigute ukinisha umuntu nka niyonzima sefu imbere y’umugande kweli ahhhhh nzaba ndora

  4. mudoro

    Kuya 14-08-2017 saa 09:22'

    reka reka niyo bashyiramo Pierot ntibatsinda uganda!!! bariya bana babagande baranyaruka cyane. ikindi FERWAFA nifashe Rwatubyaye kwivuza kuko azafasha muri defanse cyane.

  5. aimable

    Kuya 14-08-2017 saa 07:42'

    yewe kagabo ni kagabo koko izina niryo muntu ariko sinakurenganya wumva umupira kuri radio nturajya kukibuga. ubwose koko ange, nova, sadam, hahhhhhhh iriya si wau salama bagiye gukina

  6. kazungu

    Kuya 14-08-2017 saa 07:33'

    rwose Mambo ntacyo ashoboye buried gihe akora amakosa cyane bamusimbuze sadam Nyandwi,

  7. Olivier

    Kuya 14-08-2017 saa 07:12'

    nge reka mbabwire Apr fc nabayobozi ba ferwafa nibo bica ikipe yigihugu nawe se mbwira ukuntu Ange, Djabel, Sadam, Gilbert ndetse nabandi bashi basigara akajyana abakinyi nka radu , aimable ngo nuko bakina muri Apr yewe sinzi nibakomeze batwicire foot ball banice carriere yabana babanyarwanda

  8. MANUCO

    Kuya 14-08-2017 saa 06:07'

    Iyo usomye Comments wiboneramo ingengas z’uburayon gusa ukisekera
    Ndebera izo Line up da!!!!!!!!!!!!
    Barayon muti sadam ,Nova,Djabe,Ange. Hahahah mwibagiwe kongeramo Pierrot na Shassir

  9. Jados

    Kuya 14-08-2017 saa 06:02'

    Ibyo Mwakora Byose Amavubi Yarasezerewe,nsindabona Ekipe Yigihugu Itsinda 4-0 Keretse Ari Amateka Bakoze,murakoze.

  10. Sylve

    Kuya 14-08-2017 saa 05:14'

    Nibatareka Amarangamutima Muguhamagara Abakinnyi,ngo Banareke Ubwoba Bagirira Amakipe Bahuye Bakiha Kudefanda,ntacyo Amavubiyacu Azageraho.Ubuse Nova ,Kakizimana Muajl,umutekenisiye Manishimwn Djbel, Mutsinzi Ange,na Niyonzima Ally,abo Bakinnyi Ninde Ubarusha Muririya Kipe Bajyanye.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru